Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Burera: Ijerekani y’amazi y’ibirohwa igura amafaranga 150   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 4 June

 
 

Abaturage bo mu murenge wa Kagogo mu karere ka Burera baratangaza ko ikibazo cyo kutagira amazi meza n’igiciro cyayo kiri hejuru, kibaremereye cyane.

Abaturage bo mu tugari twa Kiringa na Kabaya mu murenge wa Kagogo nibo bafite ikibazo cyo kutagira amazi.Bemeza ko abenshi bivomera ibirohwa by’imigezi yiroha mu kiyaga cya Burera abandi bakaba bamenyereye kuvoma amazi y’icyo kiyaga.

Murihano Dismas, umwe mu bavukiye muri uriya murenge, yagize ati:“Mu myaka 60 maze mvutse navukiye aha, nta mazi meza twigeze tunywa, twavomaga mu kiyaga cya Burera, ariko noneho ubu ntangazwa no kubona noneho ijerekani y’amazi y’ibirohwa avuye muri iki kiyaga agera hano igura amafaranga hagati ya 100 na 150.

JPEG - 58.9 kb
Bamwe mu baturage bakoresha amazi bavomye mu kiyaga cya Burera (Foto archive)

Amazi hano asigaye ahenze kuruta umunyu, kuko nawe urabona iyi misozi kuyizamuka ni ikibazo kubera imiterere y’uyu murenge ugizwe n’imisozi”.

Akomeza avuga ko ubu ngo bafite ikibazo cy’inzoka zo mu nda kubera gukoresha amazi mabi.Ati:“Reba nawe kugira ngo uvome amazi haruguru bari kumeseramo ibintu bitandukanye n’imyanda itandukanye, urumva ko turya imyanda y’uruvangitirane, gusa kubera ko atugeraho avuye kure kubera ko twavuye mu manegeka hakaba hari hegereye ikiyaga, twemera kugura ibirohwa duhenzwe, ubuyobozi ndabusaba kutubonera amazi meza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagogo Butoyi Louis, nawe yemeza ko iki kibazo cy’amazi kigoye cyane abaturage ayobora.

Yagize ati:“Iki ni ikibazo gikomereye abaturage cyane kubera ko nta mavomo bafite ibi bikaba bibagiraho ingaruka zikomeye, aha navuga nk’abo mu tugari twa Kiringa na Kabaya.

Iki rero kikaba ari kimwe mu bibazo biturenze gusa twakimenyeshesheje akarere, katwijeje ko kiri mu bizashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, nkaba nsaba abaturage ko mu gihe batarabona imigezi bajya bakoresha amazi atetse”.

 

Comments

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Karongi:Abatuye i Mutuntu bategereje bisi bijejwe amaso ahera mu kirere
Karongi:Abatuye i Mutuntu bategereje bisi bijejwe amaso ahera mu kirere

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mutuntu mu karere ka Karongi, barasaba ubuyobozi bwabo kubafasha kubona imodoka ziborohereza mu ngendo, by’umwihariko bisi bemerewe na n’ubu bagitegereje. Aba (...)

Bafungiye kunyereza miliyoni 58 za koperative y’abajyanama b’ubuzima
Bafungiye kunyereza miliyoni 58 za koperative y’abajyanama b’ubuzima

Abantu batandatu bafungiye kunyereza amafaranga arenga miliyoni 58 ya koperative y’abajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi. Abafunze barimo umuyobozi n’umucungamutungo (...)

Rusizi: Yatemberejwe umujyi wose ahetse ihene yibye
Rusizi: Yatemberejwe umujyi wose ahetse ihene yibye

Bamwe mu baturage b’umurenge wa Bugarama, mu karere ka Rusizi, baravuga ko bakomeje kubabazwa no kubyuka bagasanga amatungo yabo cyane cyane ihene n’ingurube zibwe, ndetse zimwe zigateshwa abajura (...)

Ngoma:Ntibiyumvisha uburyo bahendwa n’amashanyarazi ‘utanacomekaho radiyo ngo ivuge’
Ngoma:Ntibiyumvisha uburyo bahendwa n’amashanyarazi ‘utanacomekaho radiyo ngo ivuge’

Abaturage bo mu kagari ka Karenge, umurenge Jarama bavuga ko umuriro w’amashanyarazi bahawe ntacyo ubamariye uretse kubahombya, kuko ngo bawutangaho ikiguzi cy’amafaranga menshi kandi nta musaruro (...)

Rubavu: Abaturage bashinja abunzi bita ’abanyenzara’ kwaka ruswa
Rubavu: Abaturage bashinja abunzi bita ’abanyenzara’ kwaka ruswa

Bamwe mu baturage bo mu mirenge itandukanye mu karere ka Rubavu, baratunga urutoki abunzi kurangwa na ruswa mu mikirize y’imanza, bakifuza iki kibazo cyashakirwa umuti. Aba baturage banuganuga (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.