Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Burera: Amashyiga yari agenewe abaturage yaheze mu biro by’utugari   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 July 2016

 
 

Mu rwego ku bungabunga ibidukikije no gukoresha ibicanwa bike hashyizweho uburyo bushya bw’amashyiga ya Kijyambere ariko, mu karere ka Burera abaturage baratangaza ko ayo mashyiga agiye kumara imyaka 2 abitse mu biro by’utugari.

Aya mashyiga yakwirakwijwe mu turere twose tw’igihugu. Bikaba byari biteganyijwe ko mbere na mbere yagombaga guhabwa imiryango itishoboye.

Bamwe mu baturage Imvaho Nshya yaganiriye na bo mu murenge wa Kagogo, Akagari ka Kilinga; barimo Ndagijimana Innocent, bavuga ko abayobozi babo bo hasi bajijisha inzego zo hejuru.

Yagize ati “Hari bimwe mu bikorwa bya Leta bishyikirizwa inzego z’ibanze ngo zibigeze ku baturage, abayobozi bakuru bakibwira ko byashyizwe mu bikorwa ariko bikaba ari ibintu byibereye aho nk’imitako cyangwa se imihango.” Aha yavugaga urugero rw’ayo mashyiga.

JPEG - 21.7 kb
Ayo mashyiga asa nk’iri abitse mu biro by’utugal

Ati “Mu mpera z’umwaka wa 2014, twazaniwe hano amashyiga ya kijyambere batubwira ko azadufasha kwirinda indwara no kubungabunga ibidukikije ariko arunze mu kagari mu cyumba cy’inama k’uburyo dukorera inama hanze kubera ayo mashyiga arunzemo, nibaza icyabuze ngo bayaduhe tuyakoreshe icyo yagenewe tukaba twarahebye.”

Ikindi kandi aba baturage bahurizaho ngo ni uko hari bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa batoteza abarara amarondo ngo bababwira ko ariya mashyiga naramuka yibwe bazajya babyirengera bakayariha, ibintu babonamo akarengane.

Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa baratangaza ko habayeho ikibazo cyo kuba batayaha abantu batazi kuyakoresha, gusa ngo biri mu nzira yo kubona igisubizo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagogo Butoyi Louis yagize ati“Ntitwari guha umuturage amashyiga adashoboye kandi atazi uburyo bwo kuyakoresha, iriya gahunda yayo uburyo yateguwe harimo no kuba ugiye kuyahabwa abanza guhugurwa; nta mahugurwa barabona ubu rero harimo gutegurwa amahugurwa.

Kandi ni mu minsi ya hafi kuko abo mu murenge wa Cyanika duhana imbibi ubu bari guhugurwa, abazahabwa aya mahugurwa ku ikubitiro ni abatishoboye ari na bo bagenewe ariya mashyiga”.

N’ubwo ariko abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge baganiriye n’Imvaho Nshya bavuga ko iki kibazo kiri mu nzira yo gukemuka nta gihe nyacyo bakubwira kuko nabarangije guhugurwa batarayahabwa muri Burera.

 

Comments

 
 
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama

Mu gihe kiri imbere igice kinini cy’umurenge wa Bugarama kigiye kuba umujyi wunganira umujyi wa Rusizi, igishushanyombonera cyawo kikaba cyaramurukiwe abatekinisiye b’akarere n’ubuyobozi bw’uyu (...)

Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano
Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano

Nyuma y’aho mu rukerera rwo ku wa 12 uku kwezi abantu bataramenyekana bateye mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama bakaharasira abaturage 3 babiri bagahita bahasiga ubuzima, abaturage b’uyu (...)

Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka witiriwe Mutagatifu Yozefu, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yasabye abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu (...)

Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi
Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi

Abaturage bo mu murenge wa Muyongwe mu karere ka Gakenke, bavuga ko bababajwe no kuba burira imisozi bajya gushaka ihuzanzira (rezo) rya telefone ngendanwa, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukemura (...)

Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane

Bamwe mu batuye umujyi wa Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’amakara yo gutekesha, n’aho bayabona bakayabona ku giciro bavuga ko gihanitse bagereranyije (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.