Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Burera:Abangirizwa n’inyamaswa ziva muri parike barinubira gutinda kwishyurwa   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 5 months ago

 
 

Abaturage bo mu karere ka Burera bangirirjwe imyaka n’inyamaswa ziva muri Parike y’ibirunga baratangaza ko inzego bireba zibasiragiza zigatinda kubaha indishyi.

Bamwe muri bo barimo n’abakomerekejwe n’imbogo bavuga ko bategereje indishyi amaso agahera mu kirere, ku buryo bakeka ko ibibazo byabo nta gaciro bihabwa.

Ubuyobozi buratangaza ko bwiteguye kubahuza n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) ndetse n’igifite mu nshingano gutanga indishyi z’ibyangijwe n’inyamaswa nk’izi (Special Guarantee Fund), kugira ngo kwishyura abahohotewe n’inyamaswa bijye byihuta.

Ikibazo cyo konerwa n’inyamaswa ziva muri Pariki y’ibirunga ni rusange ku baturage bafite imirima mu mbago zayo.

JPEG - 54.7 kb
Abaturiye Parike y’ibirunga bonerwa n’inyamaswa bifuza ko indishyi yajya yihutishwa

Abaturage bo mu murenge wa Gahunga mu kagari ka Gisizi, bavuga ko ibibazo baterwa n’inyamaswa bidahabwa agaciro.

Turatsinze Daniel, yagize ati:“Nta nyungu z’umuturage ubuyobozi bw’ibanze bwitaho iyo inyamaswa zimwangirije, ariko izidutera ibibazo cyane ni imbogo, impongo nto bita ifumberi, ibitera n’ibinyogote bitwonerera imyaka.

Dore nk’ubu nkanjye navunwe n’imbogo muri 2013 muri Kamena namaze amezi 4 mu bitaro bya Ruhengeri, ariko nta muyoboozi n’umwe wangezeho cyangwa se ngo bamvuze”.

Aba baturage binubira gusiragizwa n’inzego bireba zagombye kubafasha kwishyura ibyangirizwa n’inyamaswa bavuga ko uburyo badakemurirwa ibibazo bigaragaza ko nta gaciro bihabwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahunga Nizeyimana Theogene, yagize ati:“Ni koko abaturage bonerwa n’inyamaswa, kuba rero hari agaturage bavuga ko basiragizwa bagira ngo bishyurwe ni uko rimwe na rimwe biba byanyuze mu nzira nyinshi n’inzego zinyuranye, kuvuga ko inyamaswa zibarusha agaciro byo ni amarangamutima ntabwo ari byo”.

Ku kibazo cya Turatsinzwe Daniel wakomerekejwe n’imbogo ngo ntabwo yari akizi, kuko mu gihe gito gishize ayobora umurenge wa Gahunga atakimenyeshejwe.

Ibyo abaturage bita gusiragizwa ku mitungo yabo yangirizwa, ni uko nyuma yo gupima ibyangirijwe bisaba kujya mu mudugudu n’akagari baka inyandiko.., bakazijyanira mu buyobozi bwa Pariki y’igihugu ya Birunga mu Kinigi nayo ikazohereza kuri RDB i Kigali.

Ngo nyuma yaho nibwo hoherezwa ababara agaciro k’ibyangiritse raporo ikoherezwa i Kigali kuri RDB ikabigarura bakabisinyira bikoherezwa muri Special Guarantee Fund, bakabona kwishyurwa.

Ibyo bakavuga ko byahinduka kuko bamwe bahitamo kubyihorera kuko bibahenda mu ngendo bakora.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Nyamasheke:Barashimira Jeannette Kagame wubakiye abana babo urugo mbonezamikurire
Nyamasheke:Barashimira Jeannette Kagame wubakiye abana babo urugo mbonezamikurire

Abaturage b’akagari ka Rugali, mu murenge wa Cyato, mu karere ka Nyamasheke, barashimira cyane Madamu Jeannette Kagame wubakiye abana babo urugo mbonezamikurire, ubu bakaba biga neza amashuri (...)

Rusizi:Bifuza ko Laboratwari  imaze imyaka 10 yubakwa yuzura vuba
Rusizi:Bifuza ko Laboratwari imaze imyaka 10 yubakwa yuzura vuba

Ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri bo muri TTC Mururu mu karere ka Rusizi, barasaba ko muri uyu mwaka w’amashuri hakorwa ibishoboka byose Laboratwari yabo imaze imyaka 10 yubakwa igatangira kubyazwa (...)

Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5

Hari hashize imyaka igera kuri 6 abahinzi b’icyayi bibumibye muri koperative y’abahinzi b’icyayi ba COTHEGA bagihinga mu mirenge ya Karambi na Cyato mu karere ka Nyamasheke, kitababyarira umusaruro (...)

Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.