Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Bosenibamwe yasabye abakiri muri FDLR kuva ku izima bagataha   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 July 2016

 
 

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, arashishikariza abanyarwanda bakiri mu mashyamba ya Congo by’umwihariko abarwanyi b’umutwe wa FDLR gutahuka mu gihugu cyabo, kuko imyaka irenga 20 bamaze ari myinshi kandi ikaba ishize ntacyo bagezeho.

Ubwo hasozwaga icyiciro cya 57 cy’ingando z’abitandukanije n’umutwe wa FDLR i Mutobo mu Ntara y’Amajyaruguru, abayirangije bagera kuri 58 bavuze ko bazutse, nyuma yo kumva impanuro z’abayobozi batandukanye.

Umuyobozi w’iyi Ntara yabasabye kudasubira inyuma ku cyemezo bafashe cyo kuza kwifatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu.

JPEG - 326 kb
Abitandukanyije na FDLR mu ifoto y’urwibutso n’abayobozi mu nzego zitandukanye (Foto Ngaboyabahizi P)

Guverineri Bosenibamwe yagize ati:“Mwahisemo neza gutaha m’urwababyaye kuko kwitandukanya na FDLR ni ugushyigikira ubumwe bw’abanyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ni ukujya muri Paradizo ni ukuva mu rupfu ujya mu mu buzima.

Igihugu cyanyu ni wo mutungo mufite ukomeye, nimuze rero mwiyemeje kubaka igihugu kizira amacakubiri mutagamije gusenya”.

Yakomeje agira ati:“Urebye uburyo abantu bakoze Jenoside, bakemera icyaha bagasaba imbazi bakazihabwa, ni ukwigomwa kwa Leta birenze urugero kuko bitabaye ibyo hajyaga kubaho kwihorera, ariko ntibyabaye ahubwo hubatswe igihugu gishya cy’abanyarwanda bose”.

Maj. Ntagisanimana Jean Claude, winjiye FDLR muri 1998, yagize ati:“Nagiye muri FDLR nzi ko ngiye kubona amahirwe akomeye harimo no kuyobora, cyane ko nari maze kurangiza amashuri yisumbuye, burya koko ndabibonye nta we ugambanira igihugu ugira amahoro!

Nawe se ko muri icyo gihe cy’imyaka 2 nyuma y’uko mvuye muri Congo i Mugunga 1996, ko nari maze kurangiza amashuri yanjye kandi ari Leta y’u Rwanda yandihiriye ikanshumbikira mu bigo byayo, ariko nkarenga ngo ngiye muri Congo kwifatanya n’umwanzi?

Narahemutse, ntatira igihango kandi nabaye nka wa mwana w’ikivume kuko mu myaka 18, namaze nzenguruka mu mashyamba ntacyo ntahanye, ndasaba abariyo gutahuka”.

Akomeza avuga ko ngo bari bizeye guhindura ibintu mu Rwanda harimo imiyoborere myiza n’iterambere, ariko nk’umuntu ushishoza yasanze byarakozwe, bityo ngo ntakindi bari kwirwa barwanira.

Avuga ko muri Congo hasigayeyo abagera ku bihumbi 5, nabo bamwe muri bo ngo babura aho banyura ngo batahe.

Umuyobozi wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye k’urugerero, avuga ko n’ubwo batahuka ngo harimo abamara kurangiza gusoza ingando bagaca ruhinga inyuma bakisubirira muri FDLR.

Yagize ati:“Abanyarwanda tugomba kumenya gucunga neza umutungo w’igihugu; byagaragaye ko hari bamwe bava hano bagasubira muri Congo bagamije kongera guhabwa ya mpamba ihabwa abasezerewe mu ngabo, ni ugusesagura umutungo w’igihugu kandi ubikoze arabiryozwa.

Niba rero n’ubu hari abagaragayemo ntibatekereze ko hari icyo bazatahana kigenerwa abasezerewe k’urugerero cy’abafasha kwiyubaka”.

 

Comments

 
 
Kirehe: Abafashwa na FARG Bifuza kugabanyirizwa amafaranga bashoraga mu mushinga
Kirehe: Abafashwa na FARG Bifuza kugabanyirizwa amafaranga bashoraga mu mushinga

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri 49, bo mu kagari ka Nyabitare, umurenge wa Nyarubuye bagenerwa inkunga binyujijwe mu kigega gifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (...)

Rubavu: Abatuye mu mbago z’ikibuga cy’indege cya Gisenyi basonewe imisoro
Rubavu: Abatuye mu mbago z’ikibuga cy’indege cya Gisenyi basonewe imisoro

Inama Njyanama y’akarere ka Rubavu yafashe umwanzuro wo gusonera imisoro abaturage baturiye ikibuga cy’indege cya Gisenyi, nyuma y’imyaka irenga 8 barahagaritswe kugira ibikorwa by’iterambere (...)

Amajyaruguru: Hari kwigwa itegeko rihana abakora uburobyi mu buryo butemewe
Amajyaruguru: Hari kwigwa itegeko rihana abakora uburobyi mu buryo butemewe

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iratangaza ko hari kwigwa itegeko rihana ba rushimusi mu biyaga byo mu Rwanda kuko batuma umusaruro w’amafi utiyongera bigatera igihombo abakora ubu bworozi. Intara (...)

Rubavu: Abamaze imyaka itatu batagira amazi bagiye gusubizwa
Rubavu: Abamaze imyaka itatu batagira amazi bagiye gusubizwa

Akarere ka Rubavu karahumuriza abaturage bamaze imyaka igera kuri 3 batagira amazi mu ngo zabo bakavuga ko bamaze gukora amasezerano n’ikigo cy’igihugu cy’amazi, isuku n’isukura, WASAC, ku buryo (...)

Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse
Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasaba abagize urugaga rw’abikorera muri aka karere n’abacuruzi bakorera ku mupaka wa Rusizi ya mbere, kwicara hamwe bitarenze amezi 2 bakareba bimwe mu bicuruzwa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.