Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

AS Muhanga yatangiye kuva mu murongo utukura   

  Yanditswe na Bugingo Fidele
 May 2016

 
 

Nyuma yo kumara igihe ikipe ya AS Muhanga iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona, nyuma y’imikino y’umunsi wa 21 iyi kipe yamaze kuzamuka iva ku mwanya wa nyuma wa 16 igera ku mwanya wa 15 n’amanota 14.

Ubwo iyi kipe yatsindwaga na AS Kigali ku mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona, umutoza wa AS Muhanga, Rutayisire Edouard yatangaje ko bagiye gushaka uko bakwitwara neza mu mikino bazakinira ku kibuga cyabo bakabona amanota yatuma baguma mu cyiciro cya mbere.

Umukino wabimburiye iyindi ni uwabaye taliki 03 Gicurasi 2016, aho iyi kipe ya AS Muhanga yitwaye neza igatsinda Etincelles FC ibitego 3-1 birimo ibitego 2 bya Bokota Labama ndetse na Akayezu Jean Bosco naho igitego cya Etincelles FC kigatsindwa na Ramazani Niyonkuru.

Nyuma yo kubona amanota 3, umutoza Rutayisire yavuze ko bimushimishije gutsinda Etincelles FC basa nk’aho bari mu myanya imwe. Avuga ko ayo manota atatu bari bayakeneye kugira ngo begere aya makipe abari imbere arimo Etincelles FC na Musanze FC.

Mu mukino w’umunsi wa 22, taliki 07 Gicurasi 2016 AS Muhanga izakira Mukura ya 3 ku rutonde.

 

Comments

 
 
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama

Mu gihe kiri imbere igice kinini cy’umurenge wa Bugarama kigiye kuba umujyi wunganira umujyi wa Rusizi, igishushanyombonera cyawo kikaba cyaramurukiwe abatekinisiye b’akarere n’ubuyobozi bw’uyu (...)

Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano
Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano

Nyuma y’aho mu rukerera rwo ku wa 12 uku kwezi abantu bataramenyekana bateye mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama bakaharasira abaturage 3 babiri bagahita bahasiga ubuzima, abaturage b’uyu (...)

Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka witiriwe Mutagatifu Yozefu, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yasabye abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu (...)

Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi
Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi

Abaturage bo mu murenge wa Muyongwe mu karere ka Gakenke, bavuga ko bababajwe no kuba burira imisozi bajya gushaka ihuzanzira (rezo) rya telefone ngendanwa, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukemura (...)

Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane

Bamwe mu batuye umujyi wa Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’amakara yo gutekesha, n’aho bayabona bakayabona ku giciro bavuga ko gihanitse bagereranyije (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.