Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Amavubi U-20 yatangiye umwiherero   

  Yanditswe na BIZIMANA ERIC
 March 2016

 
 

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yatangiye umwiteguro wo kwitegura umukino wo gushaka itike ya CAN U-20 izabera muri Zambia muri 2017.

Uyu mukino uzahuza u Rwanda na Uganda taliki 02 Mata 2016 naho taliki 26 Mata 2016 habe umukino wo kwishyura.

Aba basore bayobowe n’umutoza Kayiranga Baptiste na Mashami Vincent bacumbikiwe kuri Hoteli Alpha Palace, bazajya bakorera imyitozo ku kibuga cya FERWAFA i Remera mbere yo gutangira kwitoreza kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo kuva mu cyumweru gitaha.

JPEG - 148.8 kb
Abakinnyi b’Amavubi U20 mu myitozo

Nyuma yo gushyira hanze abakinnyi 26 azifashisha, Kayiranga yagaragaje imbogamizi z’uko batinze kumenyeshwa ko bazatoza iyi kipe gusa yizeza Abanyarwanda ko agiye kugerageza gukora ibishoboka kugira ngo azabone umusaruro mwiza.

Ati "Twebwe twaratunguwe kuko tutari tuzi ko ari twe tuzahabwa akazi, barabitubwiye ntitwari guhakana ko tutagakora kandi n’ikipe yaramaze kwandishwa mu irushanwa. Tugiye gukoresha igihe dufite turebe ikizavamo binajyanye n’igihe baduhereye ikipe".

Kayiranga avuga ko nta makuru menshi azi ku ikipe ya Uganda, usibye ay’uko ifite abakinnyi benshi bakizamuka bigaragarira mu ikipe yabo y’abatarengeje imyaka 17 itandukanye n’iy’u Rwanda isa n’itabaho.

Mu bakinnyi 26 bitabiriye uyu mwiherero 10 bavuye mu makipe y’icyiciro cya kabiri n’aho abandi bava mu cyiciro cya mbere.

Abakinnyi bahamagawe

Mu izamu: Hategekimana Bonheur (SC Kiyovu), Nzeyurwanda Djihad (Isonga) na Itangishaka Jean Paul (Sunrise).

Myugariro: Niyonkuru Amani (Bugesera), Ngiruwonsanga Jean d’Amour (AS Muhanga), Ndikumana Patrick (Rwamagana City), Mutsinzi Ange (AS Muhanga), Nsabimana Aimable (Marines), Ndagijimana Ewing (Etincelles), Mutuyimana Djuma (La Jeunesse), Ngabo Felix (Rwamagana City), Ahoyikuye Jean Paul (Nyagatare) na Nsengiyumva Daniel (Miroplast).

Hagati: Mucyo Freddy (AS Muhanga), Rugamba Jean Baptiste (Vision FC), Ntirushwa Aime (Interforce) na Muhire Kevin (Rayon Sports).

Rutahizamu: Itangishaka Blaise (Marines FC ), Sibomana Arafat (Amagaju FC), Yamini Salum (SC Kiyovu), Imanishimwe Jabel (Rayon Sports), Niyongira Danny (Interforce), Mbonigena Eric (Bugesera), Rutinywa Gonzalez (AS Muhanga), Ndabaramiye Shuklan (Vision) na Bizimana Christian (Pepiniere).

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabwe gukurikiranira hafi ikibazo cya zimwe mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi zashegeshwe n’umutingitito, nyamara magingo aya zikaba zigikorerwamo kandi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.