Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Amapfa yateye mu Burasirazuba ntakwiye guca igikuba - Guverineri Uwamariya   

  Yanditswe na MANISHIMWE NOËL
 August 2016

 
 

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Uwamariya Odette, avuga ko kuba ibice bimwe by’iyi Ntara byarahuye n’ikibazo cy’amapfa, nta gikuba cyacitse, kuko abaturage bake bagezweho n’ingaruka Leta ifite ubushobozi bwo kubafasha.

Uyu muyobozi asaba abaturage kubyaza umusaruro amahirwe ari muri iyi Ntara mu kurwanya ko amapfa yazongera kuharangwa.

Ibibazo by’amapfa byibasiye Intara y’Uburasirazuba mu bihembwe by’ihinga bibiri bishize, ibyo abaturage bari barahinze byumishwa n’izuba mu mirima, bitarera, ku buryo bamwe mu baturage bo mu turere twa Kayonza na Nyagatare bari kugobokwa na Leta ibaha ibyo kurya.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Uwamariya Odette, avuga ko kuba hari abatuye mu duce tw’iyi Ntara bagizweho ingaruka n’amapfa nta bwoba biteye, kuko ngo ikibazo cyabaye ari uko hatabonetse umusaruro nk’uwo bari basanzwe babona, ariko mu turere nka Ngoma, Kirehe, Rwamagana, Gatsibo n’ahandi barejeje.

Yagize ati“Byari kuba bibi iyo tuba tuvuga ngo abaturage bose ntabwo bafite ukuntu babayeho n’ahari ikibazo uyu munsi nk’igihugu dufite ubushobozi bwo gufasha abo bafite ikibazo cy’amapfa.

Uyu munsi hari ibihugu ku rwego rw’isi byamaze gutangaza ko bifite ikibazo cy’inzara, ariko twebwe nitubibura Ndego, tukabasha kubibonera muri Nasho n’ahandi hegereye, ibyo dukwiye kubishimira Imana.”

JPEG - 258.6 kb
Guverineri Uwamariya Odette asaba abaturage gukoresha uburyo bwo kuhira imyaka (Foto Manishimwe N)

Guverineri Uwamariya avuga ko kuba muri iyi ntara hari ahagaragaye amapfa bidakwiye kuba byacitse, kuko ngo hari na byinshi biri gukorwa ngo akumirwe.

Agira ati “Nta byacitse ihari, turabizi ko bizarangira, turifuza ko ikibazo cy’izuba cyagabanuka kugira ngo abaturage bahinge kandi beze.

Ariko igikomeye cyane ni uburyo dutekereza kubyaza umusaruro amahirwe dufite kuko hari ibindi bihugu bitanameze nk’u Rwanda, bigizwe n’ubutayu ariko ugasanga nibo bohereza byinshi bibakomokaho, mu bindi bihugu by’amahanga.”

Uyu muyobozi w’Intara y’Uburasirazuba avuga ko aya mapfa yabigishije amasomo akomeye y’uko ubuhinzi bukorwa budakwiye kurambiriza ku kirere; aha akaba ari ho ahera ashishikariza abatuye iyi ntara gukoresha amahirwe y’amazi menshi ari muri iyi ntara, mu bikorwa byo kuhira.

Agira ati“Dufite amahirwe y’uko muri iyi ntara dufite ibiyaga 18, bivuze ngo dushyizeho uburyo budasanzwe bwo kureba uburyo twakoresha uyu mutungo kamere mu bijyanye no kuhira imyaka.

Abaturage bagakangurirwa gushaka utumashini twuhira imyaka; uyu munsi Leta yashyizemo nkunganire kugira ngo batubone ku giciro cya 50%, tubakangurire kugira ngo aya mapfa, adufashe guhindura ibyo twakora, ubutaha n’iyo haza amapfa ntazadukange.”

Intara y’Uburasirazuba ni kimwe mu bice by’igihugu leta y’u Rwanda yatangijemo gahunda zo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, hakemurwa ikibazo cy’amazi mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere rikunze kuhateza izuba ryinshi.

Ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba buragaragaza ko kugeza ubu 37% by’abayituye bakiri mu bukene, naho 15% babaka bari mu bukene bukabije.

 

Comments

 
 
Abarangije kaminuza muri INES basabwe guhanga imirimo bagaca ubushomeri
Abarangije kaminuza muri INES basabwe guhanga imirimo bagaca ubushomeri

Abanyeshuri 1080 bahawe impamyabushobozi z’icyiciro cya 2 n’icya gatatu(masters) mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri, basabwe guharanira guteza imbere gahunda yo kwihangira umurimo, hagamijwe (...)

Barasaba Akarere ka Nyanza  kubishyuriza asaga miliyoni bambuwe na Rwiyemezamirimo
Barasaba Akarere ka Nyanza kubishyuriza asaga miliyoni bambuwe na Rwiyemezamirimo

Abaturage bo mu karere ka Nyanza bahawe akazi mu bikorwa byo kubaka isoko ry’amatungo, ibagiro n’ubwiherero mu isoko rya Rurangazi riherereye mu mu murenge wa Nyagisozi, barasaba ubuyobozi (...)

Rubavu:Barasaba ubufasha bwo kubaka inzu 25 zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga
Rubavu:Barasaba ubufasha bwo kubaka inzu 25 zangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga

Mu gihe cy’icyumweru kimwe inzu zigera kuri 25 mu tugari tubiri tw’umurenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu yibasiriwe bikomeye n’imvura ivanze n’umuyaga, yagurukanye ibisenge byazo. Abafite inzu (...)

Abadindiza Girinka barye bari menge - Guverineri Musabyimana
Abadindiza Girinka barye bari menge - Guverineri Musabyimana

Mu gihe hatangizwaga gahunda y’icyumweru cyahariwe Girinka Munyarwanda mu ntara y’Amajyaruguru, Guverineri Musabyimana Jean Claude, yihanangirije bamwe mu bayobozi bagira uruhare mu kudindiza iyi (...)

Kirehe: Bugarijwe n’ubujura bakeka ko bukorwa n’abari mu nkambi ya Mahama
Kirehe: Bugarijwe n’ubujura bakeka ko bukorwa n’abari mu nkambi ya Mahama

Abaturage bo mu kagari ka Munini, umurenge wa Mahama mu karere ka Kirehe baravuga ko babangamiwe n’abajura babiba mu ngo ibyiganjemo imyaka n’amatungo, no mu mirima, bagatanguranwa gusarura imyaka (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.