Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Abanyonzi bo mu karere ka Nyabihu bijunditse bikomeye ab’i Musanze   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 2 months ago

 
 

Abanyonzi bo mu karere ka Nyabihu baratangaza ko babangamiwe na bagenzi babo bo mu kaerere ka Musanze bababuza kwinjira mu karere kabo, kandi bo iyo baje muri Nyabihu ntawe ubakumira.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwo buratangaza ko iki kibazo cyakemurirwa mu makoperative, buri munyonzi akagira koperetive abarizwamo.

Semana Eric, umunyonzi wo mu karere ka Nyabihu, avuga ko atiyumvisha impamvu abanyonzi bo mu karere ka Musanze abakumira kugera iwabo kandi batabangamira imikorere yabo.

Yagize ati “Dufite ikibazo cyo kuba tudashobora gukandagira mu karere ka Musanze, muri santere ya Byangabo duhana imbibi ubu ntawagera yo ngo igare ryawe rigaruke.

JPEG - 319.6 kb
Abanyonzi bo muri Nyabihu ngo binjira mu mugi wa Musanze bafite ubwoba (Foto Ngaboyabahizi P)

Yemwe uretse n’abayobozi badufatira amagare n’abanyonzi bagenzi bacu baraduhiga, twe turabareka bakaza mu karere kacu nta kibazo, yemwe bagera na za Mukamira baje gutwara amata, ntidushobora kwegera igare ryabo, ariko bo baraduhiga, njye nibaza niba hari aho umunyarwanda akumirwa”.

Uyu munyonzi yongeraho ko n’iyo igare rifatiwe mu karere ka Musanze, ucibwa amafaranga agera ku bihumbi 15, na yo atagira inyemezabwishyu, agakomeza asaba we na bagenzi be gukurikirana iki kibazo ngo kuko kidakemutse byazakurura umwiryane, kuko hari ubwo abanyonzi barwana bakaba banakomeretsanya.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habyarimana Jean Damascene yagize ati “Buri munyonzi buriya agomba kuba afite Koperative abarizwamo, iyi nayo igomba kuba ifite amategeko ayigenga; niba rero hari abava mu karere ka Nyabihu hakagira ibyo batumvikanaho n’andi makoperative, ibi ni byo tugiye kureba kuko ntawakuraho ubuhahirane hagati y’uturere twombi, ntaho umunyarwanda akumiriwe kujya mu gihugu cye”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko buri munyonzi akwiye kugira koperative abarizwamo mu rwego rwo gukemura amakimbirane, aha kandi n’abakuriye amakoperetive y’abanyonzi arabasaba ko bajya bagirana imikoranire ya hafi.

Ngo kuri ubu mu karere ka Musanze habarurwa amakoperative 2 agizwe n’abanyamuryango barenga ibihumbi 3000, afite ibyangombwa n’ubuzima gatozi.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba
Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba

Abaturage bo muri Nyamugari mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza bavuga ko bakusanyije amafaranga arenga miliyoni 6 ngo babone amazi meza, ariko ngo barayategereza baraheba. Igitekerezo cyo (...)

Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana
Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, arasaba abaturage batuye muri aka karere kwirinda gukongeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana bato, ahubwo bakayikumira kugira ngo (...)

Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze

Nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi b’utugari n’abakozi babungirije, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu turere tugize intara y’Uburengerazuba bagiye basezera ku mirimo yabo, bamwe mu (...)

Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka
Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko buhangayikishijwe n’abantu badukanye ingeso mbi yo gutema inka z’abaturage. Ni nyuma y’aho mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, umuturage (...)

Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza
Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza

Bamwe mu baturage bubatse inzu z’icyitegererezo mu kagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baravuga ko bamaze amezi ane bategereje kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 3 (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.