Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Amajyaruguru: Hagiye gukorwa urutonde rw’abajura   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 May 2016

 
 

Mu gihe muri iyi minsi abatuye muri tumwe mu dusantere tw’ubucuruzi no mu nkengero z’umujyi nk’uwa Musanze n’indi, bavuga ko bayogojwe n’abajura, ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buremeza ko hagiye gukorwa urutonde rw’abakekwaho ubujura kugira ngo babone uko babahashya.

Uru rutonde ngo ruzahera ku mudugudu rugere ku rwego rw’Intara, abaturage bagaragaze abakekwaho ingeso y’ubujura bose, bashyirwe ku rutonde ruzifashishwa mu kubahiga bukware.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, avuga ko atazihanganira uwo ari we wese ushaka kubeshwaho no kwiba ibya rubanda, haba mu ntara ayobora ndetse no mu Rwanda hose muri rusange.

Yagize ati “Ntabwo nkeneye kongera kumva hari umuturage mu ntara y’Amajyaruguru uvuga ngo hari abajura, amabandi, abagizi ba nabi n’abandi, kuko ni ibintu bidakwiye Umunyarwanda.

JPEG - 301.6 kb
Guverineri Bosenibamwe yasabye ko abajura n’abandi bahungabanya umutekano bose babihagarika (Foto Ngaboyabahizi P)

Narabivuze kandi intego iracyari yayindi, ni urugamba rwo guhangana n’uwari wese utegereza kubaho ari uko anyunyuje imitsi y’abaturage harimo n’amabandi.”

Bosenibamwe akomeza avuga ko k’ubufatanye bw’inzego zose uhereye ku midugudu azisaba gukora urutonde rw’abakekwa kuba ari abajura kugira ngo bagirwe inama.

Yagize ati “Buri wese yaba umuturage n’umuyobozi tubishatse mu bufatanye nta mujura wakongera kubaho, kuko byose bidusaba gutanga amakuru, ndasaba rero ko mu mpera za Gicurasi uru rutonde ruraba rwamaze gukorwa.”

Mu karere ka Musanze nta minsi ibiri ishira hadatatse umuturage wibwe, kandi aba bajura bibanda cyane ku bikoresho by’ikoranabuhanga, aho umuntu atobora inzu akiba akayeza rwose.

Mudaheranwa Fiston, umwe mu baturage bo mu murenge wa Musanze yagize ati: “Kuri ubu ubujura burakaze cyane,ubundi twari tumenyereye ko umujura yiba ibiri hanze no mu mirima kubera wenda inzara n’ubundi bukene,ibiri kuba ubu rero birakoranwa ubuhanga bukomeye,nkanjye iwanjye baraje batobora inzu bantwara,mudasobwa igendanwa,television yemwe n’ibikoresho byo mu nzu kuko batoboye muri salon,gusa nibaza aho banyura abanyerondo ,numva icyakorwa ari uko uwari wese ukekwaho kuba atitwara neza yakorwaho iperereza agafatwa”.

Uyu mugabo avuga ko we akeka bamwe mu rubyiruko birirwa bicaye mu makabari ,bazerera mu mihanda yo mu mugi wa Musanze bigaragara ko nta kazi bafite ngo ariko ugasanga aribo banywa ,bakarya kurusha abakozi ndetse bahembwa umushahara munini.Ikindi kandi ngo hari bamwe mu bayobozi batajya bakora Raporo y’abinjira n’abasohoka ,ngo ariho bamwe nyine biba barangiza bakaburirwa irengero,kubera kutagira umwirondoro wabo.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabwe gukurikiranira hafi ikibazo cya zimwe mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi zashegeshwe n’umutingitito, nyamara magingo aya zikaba zigikorerwamo kandi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.