Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Amajyaruguru:Aborozi b’amafi babangamiwe na ba rushimusi   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 May 2016

 
 

Bamwe mu borozi b’amafi bo mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko bahangayikishijwe na ba rushimusi basarura amafi mu biyaga, imigezi n’ibyuzi atarakura.

Ibi ngo bikomeje kugaragara muri bimwe mu bice byororerwamo amafi, bikabangamira bikomeye umusaruro wakagombye uba witezwe.

Ubuyobozi bw’ikigo RAB bwo buvuga ko abagikomeje kudindiza iterambere rishingiye ku bworozi bw’amafi bagiye gufatirwa ingamba zikaze.

Aborozi bagaragaje iki kibazo ni abibumbiye mu makoperative y’aborozi b’amafi muri iyi ntara y’Amajyaruguru, bororera mu biyaga bya Burera na Ruhondo.

JPEG - 58.2 kb
Ubworozi bw’amafi mu Ntara y’Amajyarugu buracyafite imbogamizi (Foto archive).

Bavuga ko babangamiwe n’abitwikira ijoro bakajya kubibira amafi, abandi bagakora uburobyi mu buryo butemewe n’amategeko, aho ngo hari abagikoresha imitego ya kaningiri, abandi bagasarura amafi atarakura.

Aba barobyi baroba mu buryo bwo gushimuta kandi ngo ntibubahiriza igihe hababwa cyo kuruhuka kuroba nk’uko biteganywa mu biyaga, ibi ngo bikaba bituma umusaruro ugabanuka.

Bimwe mu bikorwa aborozi bibutswa b’amafi basabwa kwitaho ngo umusaruro uboneke harimo kwita ku gukoresha imitego yabugenewe mu gihe cyo kuroba, kuyagaburira uko bikwiye ndetse no kubahiriza igihe cy’ikiruhuko ku bikorwa by’uburobyi mu biyaga.

Aba borozi bemeza ko kuba hari abirengagiza izi ngamba zashyizweho bikomeje kuba intandaro y’igabanuka ry’umusaruro w’amafi.

Umuyobozi wa RAB mu ntara y’Amajyaruguru Izamuhaye Jean Claude, nawe ashimangira ko ba rushimusi bateye imbogamizi ku bworozi bw’amafi muri iyi ntara.

Yagize ati:«Umusaruro w’amafi ntuboneka ku rugero rwifuzwa kandi muri iyi ntara hari amahirwe menshi yo kuba ifite ibiyaga, imigezi n’ibyuzi byakagombye kuba bikorerwamo ubu bworozi mu buryo bugezweho, ariko kubera ko hari bamwe mu bagifite imyuvire yo hasi mu kongera umusaruro w’amafi, hiyongereyeho na ba rushimusi, usanga nyine ingaruka ari uko umusaruro uba muke».

Yongeraho ko kuba hari abarenga ku mabwiriza agenga uburobyi, ari ikibazo gikomeye kugeza ubu, kiyongera kukuba abakora ubu bworozi bafite imbogamizi zo kuba batabona aho kugurira ibyo kurya by’amafi hafi, kutibanda ku gutera abana b’amafi aho bayororera n’ibindi.

Ubuyobozi bw’iki kigo bunahamya ko kigiye kurushaho kongera ubufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’izishinzwe umutekano, kugira ngo abashimuta amafi bajye bahabwa ibihano bikomeye kuko bari mu batuma intego zo ku guteza imbere ubworozi bw’amafi zitagerwaho uko bikwiye.

 

Comments

 
 
Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda
Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda

Depite Samuel Musabyimana, yasabye abaturage bo mu karere ka Karongi gukomeza gushyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, kuko ari byo bizatuma igihugu gikomeza kwihuta mu iterambere, kikaba (...)

Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati
Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwemereye amabati abaturage batishoboye bagera ku 120, bashaka kuva mu manegeka, mu rwego rwo kubafasha gutura mu mudugudu. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko (...)

Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi
Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi

Umuhire Catherine, ni umukobwa w’imyaka 20 utuye mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, uvuga ko mu gihe cy’imyaka 2 amaze akora umwuga wo gucura ibyuma bikoreshwa muri feri z’imodoka, ubu (...)

Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje
Karongi:Abatuye i Kabuga batewe impungenge n’abajura bahayogoje

Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, batewe impungenge n’ubujura bwibasiye ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, ibiribwa biri (...)

Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda
Abasore 2 b’abanyekongo bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu Rwanda

Abasore 2 b’abanyekongo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muganza mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, bakurikiranweho kwinjiza urumogi mu gihugu, bakaba bararufatanywe mu ma saa saba (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.