Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Akarere ka Karongi gafite ihurizo ryo kwigisha gusoma no kwandika abaturage ibihumbi 37   

  Yanditswe na DUSINGIZUMUREMYI VESTINE
 5 months ago

 
 

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi buravuga ko bugiye gukora ibishoboka byose abaturage babarirwa mu bihumbi 37 bakigishwa gusoma no kwandika.

Iyo ugeze ahahurira abantu benshi, nko mu masoko, mu nsengero, aho bategera imodoka mu karere ka Karongi, hagaragara umubare munini w’abaturage bigaragara ko gusoma no kwandika bikiri ikibazo kibakomereye.

Sibomana Silidiyo, utuye mu murenge wa Rwankuba muri aka karere, avuga ko kutamenya gusoma no kwandika byamudindije muri byinshi, ku buryo kubimenya abibonamo amahirwe akomeye cyane.

Yagize ati “Marume aba mu mujyi i Kigali yahereye kera ambwira ngo nze anshakire akazi, ariko narabyanze kubera kutamenya gusoma no kwandika.

JPEG - 213.1 kb
Mukarushema Edithe, ntiyari azi gusoma no kwandika ariko ubu arishimira ko yabimenye (Foto D. Vestine)

Mba numva ngezeyo (Kigali) imodoka zangonga kubera kutamenya gusoma, cyakora mfite abana bane bose mbashishikariza kwiga.”

Dusengimana Domitila, utuye mu murenge wa Rugabano, avuga ko kutamenya gusoma no kwandika bitera ipfunwe.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya yagize ati “Sinzi gusoma no kwandika ariko iyo ngeze nk’ahateraniye abize numva mfite ipfunwe ryo kuvugana nabo.

Nigeze gucuruza ndahomba kubera ko ntari nzi gukuba imibare y’amafaranga nkagira abakiriya benshi ariko ngacuruza amafaranga make, maze nza gushiduka nahombye ndataha, ubu nahisemo gukora ubuhinzi n’ubworozi buciriritse.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi buvuga ko muri rusange muri aka karere habarurwa abaturage ibihumbi 37 batazi gusoma no kwandika, hakaba hari gukorwa ibishoboka ngo babakure muri ubu bujiji bwabagize imbata.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka karongi, Hitumukiza Robert, avuga ko bagiye kwifashisha urubyiruko ruvuye ku rugerero n’abagize inama y’igihugu y’abagore ku nzego zitandukanye mu kwigisha abatazi gusoma no kwandika.

Yagize ati“Kugira abazi gusoma no kwandika biri mu mihigo y’akarere, iriya mibare yagabanuka ku buryo bwihuse, simvuga ngo ni 100% ariko birashoboka, turafatanya n’urubyiruko ndetse n’inama y’igihugu y’abagore. ”

Akarere ka Karongi kiyemeje kuba mu mezi atarenga icumi kamaze kwigisha abatazi gusoma no kwandika nibura ibihumbi 33.

Akarere ka Karongi gaherutse kugaragaza ko gafite abaturage 331,808, muri bo abize amashuri y’incuke akaba ari 3,3%, abize amashuri abanza (primary) ari 57,5%, abize ayisumbuye (secondary) ari10% mu gihe abize kaminuza babarirwa ku ijanisha rya 0,9%.

 

Comments

 
 
Abasukura ibiro by’intara y’Uburasirazuba barasaba ubuyobozi kubishyuriza rwiyemezamirimo
Abasukura ibiro by’intara y’Uburasirazuba barasaba ubuyobozi kubishyuriza rwiyemezamirimo

Abakozi bakora isuku mu nyubako y’ibiro by’Intara y’Uburasirazuba ikoreramo n’akarere ka Rwamagana, barasaba ubuyobozi kubakorera ubuvugizi rwiyemezamirimo ubakoresha akabishyura, kuko ngo bamaze (...)

Rusizi:Ba Agoronome bamaze amezi 7 bategereje moto z’akazi
Rusizi:Ba Agoronome bamaze amezi 7 bategereje moto z’akazi

Bamwe mu bagoronome n’abaveterineri bo mu karere ka Rusizi baravuga ko hari byinshi bikomeje kudindira muri serivisi baha abaturage bitewe nuko batabasha kubageraho, kuko moto batumije zimaze (...)

Burera:Ubuyobozi bwihanangirije ababyuka banywa inzoga  ngo zibatera imbaraga
Burera:Ubuyobozi bwihanangirije ababyuka banywa inzoga ngo zibatera imbaraga

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burasaba abaturage gucika ku muco wo kubyukira ku ntango y’inzoga n’ibigage, ahubwo bakimakaza umuco wo kubyukira k’umurimo, biteza imbere. Ubu butumwa bwatanzwe mu (...)

Rusizi: Ababyeyi barinubira abakobwa babo
Rusizi: Ababyeyi barinubira abakobwa babo "babaturaho" abuzukuru babyaye batiteguye

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi, baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’abana babo bata amashuri kubera inda zitateguwe ntibanavuge abazibatera, ugasanga barateza (...)

Muhanga:Hafunguwe ibyumba by’amashuri y’abafite ubumuga
Muhanga:Hafunguwe ibyumba by’amashuri y’abafite ubumuga

Umuganda ngarukakwezi ku rwego rw’Akarere ka Muhanga, wabereye hafi y’ishuri ry’abafite ubumuga, uhuzwa no gutaha ku mugaragaro ibyumba 6 yabo, byatwaye miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda. Senateri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.