2017-07-23 11:30:24 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Akarere ka Burera kujuje Hoteli ya miliyoni 500

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-05-01 06:23:00

 
Share on:
 
Yasuwe:293
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera burasaba abashoramari kuyoboka ikiyaga cya Burera bahubaka amahoteli, hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo, nyuma y’aho kujuje hoteli ku nkengero z’icyo kiyaga mu rwego rwo gutinyura abikorera.

Iyo hoteli yitwa “Burera Beach Resort Hotel” yatangiye kubakwa mu 2015, ubu yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 500.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwambajemariya Florence yagize ati “Akarere ka Burera gakomeje kwiteza imbere no kwihesha agaciro, kamaze kuzuza Hoteli nziza ku kiyaga cya Burera, itwaye akayabo ka miliyoni zirenga 500. “

JPEG - 211.6 kb
Zimwe mu nzu za Hoteli Beach( Foto Ngaboyabahizi Protais)

Yakomeye agira ati “Ibi ntabwo akarere kabikoze katazi neza inyungu ifitiye abaturage, ndabizi hari abibaza impamvu amafaranga nk’ariya yashowe aho bita mu cyaro, igihugu cyacu iyo urebye nta ho wavuga ngo ni icyaro, kuko hafi ya hose ibikorwaremezo birahari, amazi, amashanyarazi, amavuriro n’ibindi. Akarere kabikoze mu rwego rwa nkore bandebereho, niba dushishikariza umuturage gushora imari nta rugero dutanga ntabwo na we yabyumva neza.”

Avuga ko kuva aho akarere gatangiriye kubaka iyi hoteli , abashoramari benshi baguze ibibanza ku nkengero z’ikiyaga cya Burera harimo n’abanyamahanga, ibintu akarere gasanga bikwiye kubera urugero n’abandi ngo baba bagiseta ibirenge mu gushora imari.

JPEG - 185.6 kb
Iyi hoteli yubatswe neza ku nkombe z’Ikiyaga cya Burera (Foto Ngaboyabahizi P.)

Umwe mu baturiye iyo hoteli, Niyonzima Gerard, yagize ati “Iyi Hoteli ndetse n’andi arimo kubakwa hano, aje kudukura mu bukene, tuzagurisha umusaruro wacu hano hafi kandi ku giciro cyiza muri aya mahoteli, abana bacu bigaga ibigendanye n’amahoteri n’ubukerarugendo bazabona akazi.

Ni byiza cyane iki ni igikorwa cy’ingirakamaro kandi ndashimira n’akarere katinyutse gushora imari kuri iki kiyaga ahantu tutatekereza ko haba umujyi nk’uyu”.

Umuyobozi w’akarere arasaba abaturage kurinda ibyo bagezwaho n’ubuyobozi kandi bakabumbatira umutekano.

Ikindi gishimishije nanone ni uko iyi hoteli yubakishije ibikoresho bitava mu mahanga cyangwa se kure cyane kuko inkuta zayo zose zubakishije amakoro, bamwe batahaga agaciro.

Iyo hoteli ikaba yubatse ku kiyaga cya Burera mu murenge wa Kagogo, aho umuntu akora urugendo nibura rw’ibilometero 2, uvuye ku muhanda munini wa Musanze–Cyanika.

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE