Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

AERG yasabye akarere ka Gicumbi gushakisha uwishe uwarokotse Jenoside   

  Yanditswe na HABINEZA REGIS
 June 2016

 
 

Abagize umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994(AERG), basabye ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi kugira icyo bukora kugira ngo hamenyekane uwishe Mugabo Theoneste warokotse Jenoside uheruka kwicwa aciwe umutwe, mu murenge wa Bukure.

Uhagarariye uyu muryango ku rwego rw’igihugu, Mirindi Jean de Dieu yatangarije Imvaho Nshya ko bababajwe n’urupfu rwa Mugabo baboneraho no gusaba ubuyobozi kubikurikirana mu maguru mashya uwakoze icyaha agafatwa.

Mirindi yavuze ko ibyabaye bifite icyo bivuze kuko kinini, kuko byerekana ko mu karere ka Gicumbi hakiri abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati “Kuba hari umuntu twumva ngo yishwe aciwe umutwe ni ibintu birenze umubabaro, ariko icyo dusaba ubuyobozi bufatanije na Polisi ni ugushaka uwishe uriya umuntu.”

JPEG - 213.3 kb
enihirwe Charlotte (imbere) Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibireho myiza y’abaturage (Foto Habineza R)

Mirindi yasabye abaturage bo mu karere ka Gicumbi kugira ubumuntu.

Ati “Abaturage bakwiye kugira ubumuntu kandi bakumva y’uko turi mu gihugu cyiza, cyigisha ineza, bakaba impfura. Twebwe nka AERG twababajwe n’urupfu rw’uriya muntu.”

Ubuyobozi bw’Akarere bwo bwavuze ko hari icyo bwatangiye gukora kandi ko nabo bababajwe n’urupfu rw’umuturage wabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Benihirwe Charlote, yagize ati “Ni ibyo koko umuturage yarishwe kandi uwakoze icyaha ntaramenyekana, ariko nk’ubuyobozi ntabwo twicaye ahubwo twatangiye gukurikirana dufatanyije na Polisi.”

Yongeyeho ko kuba hicwa abaturage barokotse Jenoside byerekana ko ingengabitekerezo yayo yaba igisaritse bamwe, ngo ako karere kagiye kubihagurukira.

Ati “Kurandura ibyo byose birasaba kwigishwa buri gihe ariko hari abantu bameze nk’aho banze gucika ku ngengabitekerezo ya Jenoside arizo ngaruka mubona duhura nazo buri gihe ariko ntabwo byaduca intege tuzakomeza kwigisha abatumva bahanwe kugeza ubwo abaturage bazatekana.”

Mugabo Theoneste yiciwe mu murenge wa Bukure ku itariki 17 Kamena 2016.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze

Nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi b’utugari n’abakozi babungirije, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu turere tugize intara y’Uburengerazuba bagiye basezera ku mirimo yabo, bamwe mu (...)

Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka
Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko buhangayikishijwe n’abantu badukanye ingeso mbi yo gutema inka z’abaturage. Ni nyuma y’aho mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, umuturage (...)

Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza
Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza

Bamwe mu baturage bubatse inzu z’icyitegererezo mu kagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baravuga ko bamaze amezi ane bategereje kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 3 (...)

Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka
Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma butangaza ko kuva gahunda ya Girinka munyarwanda yatangira mu mwaka wa 2006, kugeza ubu inka zimaze korozwa imiryango itishoboye muri aka karere zimaze kurenga 6928. (...)

Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa
Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa

Abaturage bakora mirimo yo gutunganya imihanda no gucukura imirwanyasuri muri gahunda ya VUP mu murenge wa Kinihira ho mu karere ka Ruhango, baravuga ko bamaze igihe kigera ku mezi ane (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.