Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Abigisha abarimu "Iya Kure" bamaze umwaka badahembwa   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 May 2016

 
 

Abarimu barenga 140 bigisha abandi, babafasha kwimenyereza umwuga w’ubwarimu mu mushinga wa Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi, bavuga ko bagiye kumara umwaka badahembwa kandi bakora akazi kabo uko bikwiye.

Aba barimu bakorera ku masite agera ku icumi mu gihugu cyose, barijujutira ko kubakoreshwa ibyo basezeranye ntibishirwe mu bikorwa, mu gihe ubuyobozi bw’iyi gahunda buvuga ko kudahemba neza bipfira ‘hejuru’.

Umwe muri aba barimu yatangarije Imvaho Nshya ko bamaze umwaka badahembwa, kandi ngo bahora bishyuza umushahara wabo, abakoresha bakabima amatwi.

Uyu mwarimu yagize ati:“Twasinye amasezerano yo kwigisha gahunda y’iyakure abarimu ngo barusheho gusobanukirwa n’amasomo bigisha abanyeshuri, akazi turagakunze ariko kuba dukora tudahembwa biratubangamiye kandi biraduhombya.N’umusaruro twakagombye gutanga ntabwo ugerwaho kubera kudufata nabi.”

Aba barimu bamaze kwigisha icyiciro cya mbere kizarangiza mu mpera z’umwaka ushize, bavuga kandi ko atari ubwa mbere bishyuwe nabi kuko n’imyaka ibiri ishize bayishuriwe rimwe barakuyeyo amaso, ndetse ngo baramaze kwandavura kubera ubuzima bubi baterwaga no kudahembwa.

Hafashimana Jean de Dieu, umuhuzabikorwa wa gahunda ya kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi, muri porogaramu y’iyakure (SODL) muri Rwamagana na Byumba, avuga ko ikibazo cyo kudahembwa neza ku barimu bamenyereza abandi barimu gihari, kandi ko atari ubwa mbere bibaye kuko no mu myaka yashize byagiye bikunda kugaragara.

Akomeza avuga ko bakomeza gukora ubuvugizi mu nzego zo hejuru ngo barebe ko ikibazo cyakemuka, dore anemeza ko bo ku rwego rwabo baba bakoze ibisabwa, bigatinda bigeze mu nzego zo hejuru.

Yagize ati:“Twe icyo dusabwa ni ugukorera amadosiye abahembesha abo barimu ku gihe kandi turabikora, impamvu dukeka ituma guhembwa bihora bizamo ibibazo ni uko abakozi baturuka ahantu hatandukanye hakaba hazamo impamvu z’imiterere y’aho bari itandukanye, ituma amadosiye na raporo zigera aho bigomba bitinze.Indi mpamvu ni uko abakora imishahara bagorwa no gukorera abakozi benshi icya rimwe.”

Iyamuremye Daniel, umuyobozi uhagarariye iyi gahunda ya kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi, yo kumenyereza abarimu hifashishijwe gahunda y’iya kure, yatangarije Imvaho Nshya ko ikibazo akizi, ariko ntiyashima gutanga amakuru mu buryo burambuye kuri telefoni y’umunyamakuru.

Yagize ati: “Ikibazo ndakizi, gusa ntacyo nagutangariza kuri telefone.”

 

Comments

 
 
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buravuga ko mu mezi make ari imbere inkoko 18.000 zigiye guhabwa urubyiruko rwibumbiye mu makoperative. Ni umushinga munini kandi urambye uzarukura mu bukene (...)

Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira
Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira

Ubuyobozi bwa Paruwasi Gatolika ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, buravuga ko bwiteguye gufasha urubyiruko mu buryo bwose bushoboka, ariko rugacika ku muco wo kwishyingira ugenda ufata indi ntera. (...)

Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.