Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Abigira ba ‘ntibindeba’ muri gahunda zo Kwibuka bahwituwe   

  Yanditswe na MANISHIMWE NOËL
 April 2016

 
 

Urubyiruko rwo mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma rwishyize hamwe, rwibumbira mu itsinda ry’abagera kuri 25, bagamije gushishikariza abandi kwitabira gahunda zose za leta, by’umwihariko ibikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Ubwo hatangwaga ibiganiro byateganyijwe mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu mudugudu wa Kamvumba, akagari ka Kinunga, mu murenge wa Remera, binyuze mu ikinamico ngufi uru rubyiruko rwibumbiye mu itsinda ‘Return Peace in Citizens’, rwakebuye abigira ba ntibindeba.

Abasore n’inkumi bagize iri tsinda bibukije abakerensa gahunda y’ibiganiro bitwaje ko ngo bitabareba, urubyiruko rwibwirako ari iby’abasaza n’abakecuru n’abo amasaha y’ibiganiro agera bakikingirana; ko ibyo byose bidakwiye kandi ko bigaragaza ko ubikora aba atarahinduka, ari naho hava ingengabitekerezo ya Jenoside.

JPEG - 367.2 kb
Uru rubyiruko rwahagurukiye guhwitura abigira ba ntibindeba (Foto Manishimwe N)

Ndagijimana Jean Claude, umuyobozi w’itsinda ‘Return Peace in Citizens’(RPC) yabwiye Imvaho Nshya ko icyabateye kwishyira hamwe ari ukugira ngo bashishikarize urubyiruko kujya bibona muri gahunda zose za leta, kandi bagatanga umusanzu wabo waba uw’amaboko n’ibitekerezo.

Yagize ati:“Hari gahunda nyinshi usanga urubyiruko rutitaho, rukabiharira abakuru.Umuntu akumva ngo niba ari ukwibuka bigenewe abakecuru n’abasaza byabaye bariho.

Nko mu ikinamico twakinnye wabonye ko hari urubyiruko rwari rurimo kwikinira amakarita mu gihe cy’ibiganiro, abacururiza mu gikari kandi mu by’ukuri ntibiba bikwiye.Twashyizeho iri tsinda rero kugira ngo tujye duha ubutumwa cyane urubyiruko, bwo kujya bitabira gahunda za leta nk’abanyarwanda, kwigira, kwizigamira, gufasha no gufatanya kugira ngo twubake igihugu cyacu.”

Mukamanzi Demitrie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kinunga, avuga ko ibikorwa n’urubyiruko rwibumbiye mu itsinda RPC bifite intego nziza, kuko bitanga ubutumwa buhwitura urubyiruko rwirengangiza gahunda za leta.

Yagize ati:“Abagize iri tsinda ni urubyiruko ariko ubona ko rugamije gushishikariza urundi rubyiruko kujya bitabira gahunda, niba ari ibi bihe cy’icyunamo bakitabira bakamenya amateka, iby’igihugu cyanyuzemo no kwirinda ingengabitekerezo.

Uru rubyiruko dukwiye kurushyigikira rukajya rukwirakwiza ubutumwa nk’ubu hirya no hino, yaba mu murenge wacu wa Remera, no mu karere kacu ka Ngoma.”

Itsinda ‘Return Peace in Citizens’ rigizwe n’urubyiruko 25 rw’abakorwa n’abahungu, bakora ibikorwa byo kwizigamira, gufashanya, guhanga imishinga yo kubateza imbere, guhimba imivugo, imbyino n’amakinamico bigamije gushishikariza urubyiruko gukora no kwitabira gahunda za leta.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Rusizi: Ubuyobozi bwahumurije abaturage bafite abana biga mu mashuri ashaje
Rusizi: Ubuyobozi bwahumurije abaturage bafite abana biga mu mashuri ashaje

Ababyeyi barerera muri GS Ntura Protestant, ishuri riri mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, bafite impungenge z’uko abana babo bagiye gutangira amashuri, ibyumba by’amashuri bigiramo bishaje (...)

Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba
Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba

Abaturage bo muri Nyamugari mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza bavuga ko bakusanyije amafaranga arenga miliyoni 6 ngo babone amazi meza, ariko ngo barayategereza baraheba. Igitekerezo cyo (...)

Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana
Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, arasaba abaturage batuye muri aka karere kwirinda gukongeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana bato, ahubwo bakayikumira kugira ngo (...)

Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze

Nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi b’utugari n’abakozi babungirije, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu turere tugize intara y’Uburengerazuba bagiye basezera ku mirimo yabo, bamwe mu (...)

Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka
Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko buhangayikishijwe n’abantu badukanye ingeso mbi yo gutema inka z’abaturage. Ni nyuma y’aho mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, umuturage (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.