Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Abashakashatsi dufite mu buhinzi bisa nk’aho ntacyo bamaze-Min. Mukeshimana   

  Yanditswe na HAKIZIMANA YUSSUF
 5 months ago

 
 

Abari mu nzego zikora ubushakashatsi mu buhinzi baranengwa ko ubushakashatsi bwabo ntacyo bufasha ubuhinzi bwo mu gihugu, haba mu kongera umusaruro, kurwanya indwara, kuzivura ndetse no gutanga umuti urambye w’ahazaza mu buhinzi bwo mu Rwanda.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama yo kwinenga mu buhinzi, yabereye i Rwamagana.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine, yasabye abakora ubushakashatsi kwikubita agashyi, bagakora ubushakashatsi busubiza ibibazo byugarije ubuhinzi.

Ati “Nari nzi ko abantu bize bakunda gusoma, ariko si ukuri. Nafashe abashakashatsi ba RAB batandukanye, ni bwo nari nkigera muri Minisiteri, gahunda irambye yo guhindura ubuhinzi ntayo bazi pe! Biragoye cyane rero kwizera ko bazasubiza ibibazo biri mu buhinzi, byunganira gahunda y’igenabikorwa rihindura ubuhinzi batayizi, ndetse n’abo twita abashakashatsi ntabwo bazi gahunda za Leta.”

JPEG - 58.5 kb
Imyumbati ni kimwe mu bihingwa byibasiwe n’indwara zitarabonerwa umuti (Foto archive)

Mu kiganiro ku mpinduramatwara ku buhinzi cyatanzwe n’umwe mu bakozi ba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, naho hagaragajwe ko abashakashatsi mu buhinzi badasubiza ibibazo bibangamiye abahinzi bo mu Rwanda.

Uwo mukozi yagize ati “Kugira ngo tubashe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi biradusaba ko ubushakashatsi bwacu bunoga bukagira imbaraga, kugira ngo bushyigikire ubuhinzi n’ubworozi.

Hari ibitugaragariza ko intambwe ikiri ndende, ni urugero rwatanzwe rw’indwara ya kabore y’imyumbati (….) ibibazo bigaragara mu bushakashatsi ni uko butajyana n’icyerekezo igihugu kirimo, haba mu kubona imbuto nziza ijyanye n’igihingwa cyatoranyijwe n’uburyo bwo kurwanya ibyonnyi. Usanga ubushakashatsi bukora ibijyanye n’ibyo abatanga amafaranga bashaka, ariko ntibaze basubiza ibibazo bikuru biri mu gihugu.”

Ibindi abashakashatsi banengwa ni uko ubu batarareba kure ngo basubize ibibazo byagaragaye, bashake imbuto zishobora guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, imikoranire y’ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi kugira ngo ibyabuvuyemo bigere ku baturage.

JPEG - 55.9 kb
Minisitiri w’Ubuhinzi, Gerardine Mukeshimana

Kugeza ubu Akarere ka Rwamagana kagiye kumara imyaka 3 kagabanyije ubuso bwahingwagaho imyumbati, buva kuri hegitari 6000 bugera kuri hegitari 600, ahanini bitewe n’indwara yadutse muri iki gihingwa.

 

Comments

  • jean 16 July

    Byose ni mwe mwabizambije . ISAR ikibaho abashakashatsi ntibatangaga umusaruro ugaragara? IRST se ya Rugamba Cyprien? naho UNR se? mwafashe ibintu murabivangavanga none murumva mu mvange ikindi mwasaruramo ari iki kitari agatogo?

  • Mug 11 July

    Uvuze ko nyirurugo yapfuye Siwe uba umwishe!! Ibyo yavuze kwari ugukebura abashakashatsi be kandi biri Mu inshingano ze. Ninde se uraziko abashakashatsi ba RAB ntakigenda? Budget I ahubwo bakora iki?

  • Rwangombwa 8 July

    Uyu mu Ministre ashobora kuba hari ibintu atumva neza. Bariya asebya ayobewe ko ari abakozi be? Muri macye yatunze agatoki kamwe izindi enye zimureba! Gutema ishami wicayeho. Kandi ntaraburara, arya ibitaravuye mu bushakashatsi se? Mutange amafaranga abantu bakore akazi apana kubasaba ibyo mutabahaye. Amafaranga mwayamariye mu mahanga mujya kugura imbuto none ngo ntazo? Natubwire budget yohereje mu bushakashatsi akaba abasaba ibyo yabahaye, none arabaziza nayo imishinga baba bizaniye kweli. Dufite ikibazo, tekereza ngo ntibasoma!!! Yamenya no gusebanya ariko

  • Kiki 8 July

    Minister yavuze naho atari we uyoboye ubuhinzi mu Rwanda, abashakaskatsi bose barimunsi ye, nukuvugako nawe asanaho atazi akazi ke!


pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Rusizi: Bamwe mu bakirisito binubira kubatirizwa mu mazi mabi
Rusizi: Bamwe mu bakirisito binubira kubatirizwa mu mazi mabi

Bamwe mu bayoboke b’amatorero ya gikirisitu akorera mu karere ka Rusizi mu binubira kubatirizwa mu mazi mabi y’ibishanga. Abaganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaza ko iyo hateguwe umubatizo, bisaba ko (...)

Karongi:Abaturage 31 bajyanwe mu bitaro bazira ikigage banyoye mu bukwe
Karongi:Abaturage 31 bajyanwe mu bitaro bazira ikigage banyoye mu bukwe

Abaturage 31 bo mu mudugudu wa Nyagahinga, Akagari ka Ruhinga mu murenge wa Gitesi ho mu karere ka Karongi, bamaze iminsi mu bitaro, nyuma yo kunywa ikigage bikekwa ko gihumanye mu bukwe. Aba (...)

Uburengerazuba: Guverineri Munyantwari yasabwe kwihutisha iterambere
Uburengerazuba: Guverineri Munyantwari yasabwe kwihutisha iterambere

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu ntara y’Uburengerazuba, batoye Guverineri Munyantwari Alphonse nk’umuyobozi mushya w’uyu muryango muri iyi Ntara, bamusaba kwihutisha iterambere. Guverineri (...)

Kirehe:Imodoka bahawe na Perezida Kagame yabunguye miliyoni 6 mu mwaka umwe
Kirehe:Imodoka bahawe na Perezida Kagame yabunguye miliyoni 6 mu mwaka umwe

Abagize Koperative y’Abahinzi ba kawa mu murenge wa Musaza (COCAMU), mu karere ka Kirehe barishimira ko imodoka ya Fuso bahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangiye kubaha inyungu (...)

Karongi:  Umuhanda wangiritse ubangamira ubuhahirane hagati y’imirenge
Karongi: Umuhanda wangiritse ubangamira ubuhahirane hagati y’imirenge

Abaturage bo mu murenge wa Rwankuba mu karere ka Karongi barasaba ubuyobozi ko bwabafasha kubona umuhanda Bwishyura –Rwankuba-Twumba kuko wangiritse bikaba bituma bagorwa n’ubuhahirane. Uyu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.