2017-12-10 12:22:00 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abasenateri banenze imitangire ya serivise muri amwe mu mahoteli y’i Rubavu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-04-26 12:10:29

 
Share on:
 
Yasuwe:7
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abatuye mu karere ka Rubavu by’umwihariko abakora ibikorwa bifite aho bihurira n’ubukerarugendo, baranengwa kudakorera hamwe mu guteza imbere ubukerarugendo no gutanga serivise zinoze.

Ibi byatangajwe ubwo abasenateri bagize Komisiyo y’ubukungu, bari mu karere ka Rubavu mu ruzinduko rugamije kureba aho gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda mu guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo igeze.

Bimwe mu byiza nyaburanga bigaragara mu karere ka Rubavu birimo ikiyaga cya Kivu, ubuvumo butandukanye, amashyuza, inzu zibitse amateka ashingiye ku buzima bw’abazibayemo, abasenateri basanze bitabyazwa umusaruro uko bikwiye.

Senateri Muhongayire Jacqueline asanga hakiri inzitizi zishobora kubangamira iterambere ry’urwego rw’ubukerarugendo, agasaba abakorera muri uru rwego kurushaho kumenya ko ubukerarugendo bukozwe neza butuma igihugu kirushaho kumenyekana kandi kikaninjiza amafaranga.

Yagize ati:“Nibyo amahoteli ni menshi hano Rubavu, ariko ibyiza bihari byinshi kandi bitandukanye bibyajijwe umusaruro, ibibazo abahakorera n’abafite amahoteli bavuga ko bishobora kubateza ibihombo n’amahoteli yabo akagurishwa byashira.

JPEG - 31.1 kb
Senateri Muhongayire Jacqueline

Ariko urareba ugasanga abatanga serivisi ntabwo bazi ibyo barimo, wabasaba ikintu ntibazi gukorera ku gihe, byinshi bikosowe nta kibazo bagira”.

Aba basenateri basaba abafite amahoteli kurushaho kunoza servisi baha ababagana, kugira udushya mu byo bakora ndetse bakareba uko bajya bajyanisha ibiciro ku buryo byorohera abazigana.

Niyonsaba Mabete Dieudonne, uhagarariye urwego rw’abikorera mu karere ka Rubavu, avuga ko nyuma y’inama bagiririwe, ubu bagiye guhuza imbaraga kugira ngo banoze ubukerarugendo mu karere ka Rubavu.

Urugendo rw’abasenateri bagize komisiyo y’ubukungu, rwibanze ku gutanga inama zarushaho kunoza ibikorwa biteza imbere ubukerarugendo.

Murenzi Janvier, umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, avuga ko kugira ngo ubukerarugendo butere imbere mu karere, bagiye gukora igikorwa cyo guhuza abakora bimwe kugira ngo byoroshye kujya bunganirana, guhuza ibiciro no gufatanya.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE