Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare bahawe inka z’ubwiyunge   

  Yanditswe na MUHIZI ELISÉE
 5 months ago

 
 

Umuryango wa gikirisitu ugamije ubwiyunge no gufasha abatishoboye(Christian Action for Reconciliation and Social Assistance) wahaye bamwe mu barokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare, inka 50 z’ubwiyunge.

Iyi gahunda yo guha inka ziswe iz’ubwiyunge abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 n’abayigizemo uruhare, uyu muryango wa gikirisitu ugamije ubwiyunge no gufasha abatishoboye uvuga ko yabimburiwe no kubanza guha inyigisho aba baturage, zirimo amasomo y’ubumwe n’ubwiyunge.

Bizimana Evariste, umwe mu bahawe inka ndetse akaba ayisangiye na muramu we yiciye umuryango wose harimo abana n’umubyeyi we, avuga ko nyuma yo kugira uruhare mur Jenoside, nta cyizere yari afite cyo kongera kuba mu muryango nyarwanda.

JPEG - 253.6 kb
Visi Meya Kayiranga Innocent yitabiriye umuhango wo gushyikiriza aba baturage inka (Foto Muhizi E)

Yakomeje avuga ko amasomo yahawe ari yo yatumye abohoka umutima, asaba imbabazi uwo yahekuye ku buryo iyi nka bahawe izajya ituma bahura bakaganira ku cyateza imbere imiryango yombi.

Sakofi Jean Népomuscène, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko yatunguwe no kubona uwari kumukiza bafitanye n’isano rikomeye, ari we wongeye gufata umuhoro akica abishywa be n’umuryango wose muri rusange.

Gusa akavuga ko gahunda nyinshi z’ubumwe n’ubwiyunge harimo na CARSA zamufashije akabasha kubabarira muramu we, ubu bakaba barongeye kubana nta kwishishanya.

Mbonyingabo Christophe, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa gikirisitu ugamije ubwiyunge no gufasha abatishoboye, avuga ko kuva aho iyi gahunda yo guhuza abaturage bagize uruhare muri Jenoside n’abayirokotse igiriyeho, imaze gutanga umusaruro ushimishije.

Mbonyingabo akavuga ko hari bamwe mu baturage ndetse n’abanyamahanga bumvaga iki gikorwa kitashoboka bashingiye ku bukana Jenoside yakoranwe, akavuga ko u Rwanda rugomba kubamo abanyarwanda bose, kandi bakarubanamo mu mahoro, buri wese akabaho ntacyo yishisha.

Kayiranga Innocent, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, avuga ko guha inka umuntu ari ikimenyesto cy’urukundo, kandi ko kuva na kera mbere y’abakoloni ari uwo muco abanyarwanda bahoranye.

Yagize ati:«Turashimira cyane abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi kuko bagize imbaraga zo gutanga imbabazi, tutibagiwe n’abagize uruhare muri yo kuko gusaba imbabazi ari ubutwari, n’ubwo bikomeye.»

Mu Karere ka Muhanga Umuryango wa gikirisitu ugamije ubwiyunge no gufasha abatishoboye umaze guha imiryango yagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi n’abarokotse Jenoside, inka zigera ku 100, naho mu Karere ka Kamonyi ukaba umaze kuhatanga inka 350 ku miryango itandukanye.

 

Comments

 
 
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Huye:  Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga
Huye: Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga

Abakuze bagana amasomero y’abakuze ngo bihugure mu gusoma no kwandika mu karere ka Huye, bagaragaje icyifuzo cy’uko bashakirwa uburyo bwihariye bwajya bubafasha gukomeza kwiga mu yandi mashuri (...)

Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abaturage bo mu ntara y’Uburasirazuba barasabwa kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, batanga amakuru y’abahohotewe ku gihe, bakanirinda kuzimangatanya ibimenyetso. Ubu ni (...)

APR FC   irasabwa intsinzi    ku mukino wa Zanaco FC
APR FC irasabwa intsinzi ku mukino wa Zanaco FC

APR FC-Zanaco FC (Amahoro-15h30) Ikipe ya APR FC irakina umukino wo kwishyura n’ikipe ya Zanaco FC yo muri Zambia mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total Caf Champions League (...)

Abaturage bo mu Ngororero babaga mu manegeka bahawe inzu zirimo televiziyo
Abaturage bo mu Ngororero babaga mu manegeka bahawe inzu zirimo televiziyo

Abagize imiryango 11 yari ituye mu manegeka mu murenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero barashimira Leta yabavanye mu kaga k’ibiza byahoraga bibasenyera ubu bakaba batuye mu nzu nziza zirimo na (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.