Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Abanyarwanda 36 babaga mu mashyamba ya Kongo batahutse   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 March 2016

 
 

Abanyarwanda 36 bageze mu nkambi ya Nyagatare yakira by’agateganyo abanyarwanda bataha bava mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo banyuze ku mupaka wa Rusizi ya mbere mu karere ka Rusizi, bavuga ko bishimiye gutangira ubuzima bushya mu gihugu cyabo, bamwe bumvaga bataranakibona.

Bamwe mu batashye baganiriye n’Imvaho Nshya, batangaje ko bitoroshye kwigobotora FDLR muri iki gihe, kuko ngo yakajije ingamba zo kubatangira bitewe n’uko ibona abantu bagenda bayishiraho ikagira ubwoba ko yazasigara yonyine, uhingukije ibyo gutaha akaba ashobora no kuhasiga ubuzima.

Mutabaruka Céléstin, waturutse muri zone ya Fizi, akaba yatahaga mu cyahoze ari komini Ruhashya yo mu cyahoze ari perefegitura ya Butare, yagaragaje ko bagowe cyane no kwigobotora abarwanyi b’umutwe wa FDLR, kuko batifuza ko hari umuntu wataha mu Rwanda.

Yagize ati:“Njye mbona abarwanyi ba FDLR bafite ubwoba bwo gusigara bonyine kandi na bo bakavuga ko byabagora basigaye bonyine batagira abaturage, kuko nkatwe bari baratugose kubigobotora bikaba bibaye ha Mana, ari yo mpamvu tunezerewe cyane kugaruka mu gihugu cyacu.”

JPEG - 218.9 kb
Abatahutse biganjemo abana bato (Foto Bahuwiyongera S)

Mukantwari Donatha w’imyaka 26, yatahukanye abana be 3, ariko ngo umugabo we ngo akaba yinangiye gutaha avuga ko agifatanya na FDLR gucukura koluta.

Donatha yavuze ko icyo agiye gukora ari ugutangirira mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza akiga kuko mu byo yavukijwe harimo amashuri, akabona ko atize nta kindi yageraho, cyane cyane ko igihugu cyatanze amahirwe yo kwiga ku banyarwanda bose no ku myaka iyo ari yo yose.

Mu kwakira aba banyarwanda batahutse, hagaragayemo abagabo 2, abagore 4 bari kumwe n’abana 11 babeshyaga ko ari impunzi zitashye, nyamara nyuma y’igenzura bigaragara ko bari mu Rwanda vuba aha, bakajya muri Kongo mu bikorwa byabo bwite, bakaza kubeshya ko ari impunzi zitashye ngo zikunde zihabwe ibigenerwa abatahuka.

Aba baturage bo basabwe guhita bataha iwabo nta yandi mananiza, hakaba n’umugore w’umunyekongokazi wazanye n’abana 4 abeshya ko ari impunzi agahita asubizwayo.

Kuva uyu mwaka watangira hamaze gutaha abanyarwanda 255 bambukiye ku mupaka wa Rusizi ya mbere, barimo abagera ku 104 baheruka gutaha.

Icyo abatahutse bakunze guhurizaho, ni ugutangarira iterambere u Rwanda rugezeho, aho bagiye bagaragaza ko aho babaga mu mashyamba batiyumvishaga ko bazasanga igihugu cyarakataje mu iterambere kuri uru rwego.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5
Nyamasheke:Uruganda rutunganya icyayi abahinzi bijejwe ruruzura mu mezi 5

Hari hashize imyaka igera kuri 6 abahinzi b’icyayi bibumibye muri koperative y’abahinzi b’icyayi ba COTHEGA bagihinga mu mirenge ya Karambi na Cyato mu karere ka Nyamasheke, kitababyarira umusaruro (...)

Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.