Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Abana b’abakobwa barasabwa kureka ingeso bagashyira imbere intego   

  Yanditswe na
 4 months ago

 
 

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF irasaba abana b’abakobwa bo mu Rwanda kugira intego zibageza ku iterambere, bakirinda ingeso zibasubiza inyuma.

Ubu butumwa bwatanzwe n’umukozi wa MIGEPROF, ushinzwe gushyira ihame ry’uburinganire muri gahunda zose z’imiyoborere, Nkundimfura Rosette ku munsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa.

Ni mu gikorwa cyateguwe n’abakobwa biga muri za kaminuza bashaka gufasha barumuna babo mu guharanira iterambere rirambye ry’u Rwanda.

JPEG - 71.7 kb
Abana b’abakobwa biyemeje guteza imbere igihugu cyabo

Nkundimfura avuga ko abakobwa bose bakwiye kumva ko intego yabo ari iterambere, bakwiye kumva ko igihugu cyabo kibakunda bakabiheraho babibyaza umusaruro.

Ati” Abana b’abakobwa bo mu Rwanda bakwiye kumva ko hari bahawe agaciro abandi bo mu bindi bihugu babuze. Bagomba kufata amahirwe bafite bakayabyaza umusaruro. Kuko batabarirwa muri ba bandi bashyingirwa nafite imyaka 15 cyangwa bagakoreshwa uburetwa.”

Uyu muyobozi ariko anasaba abakobwa kwirinda kuba ba ntibindeba no kutiyandarika ngo ingeso zitumhe bahera inyuma mu iterambere.

Ati “Kimwe mu byatumye dukoranya abana b’abakobwa ni ukubigisha kwirinda inda zitateganyijwe n’ubwomanzi kuko bihita bidindiza ibyo bashoboraga kugeraho byose. Ibyo ariko ntibikuraho ko n’abaguye muri uwo mutego Leta itabajugunya, bakomeza bakiga ndetse n’uwo mwana abyaye akitabwaho.”

Abakobwa biga muri kaminuza bibumbiye mu miryango iteza imbere abakobwa, babwiye Imvaho Nshya ko bashatse kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umukobwa bigisha barumuna babo bo mu yisumbuye uko bakwiye kwitwara.

Umuyobozi wungirije w’abakobwa bibumbiye mu miryango iharanira guteza imbere abakobwa Tuyizere Esta Shaban, avuga ko bashaka guhumura abakobwa bakiri bato, bakabigisha uko bakwiye kwitwara, bakagira intego zihamye.

Mu gikorwa bateguye, abana biga mu yisumbuye berekanye ubushobozi bwabo n’inzozi bashaka kuzageraho mu minsi iri imbere.

Banagaragaje kandi n’impano zitandukanye bafite, harimo izo gushobora kuvugira mu ruhame, kubyina gukina ikinamico n’ibindi.

 

Comments

 
 
Rubavu:Bamwe mu baturage banenzwe kugurisha ibyo bejeje byose ntibisigire ibyo barya
Rubavu:Bamwe mu baturage banenzwe kugurisha ibyo bejeje byose ntibisigire ibyo barya

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu burasaba abaturage kwiga guhunika imyaka bejeje, bakirinda umuco ugaragara kuri bamwe bagurisha ibyo bejeje byose ntibanibuke kwisigira ibyo nabo bazarya. Ubu (...)

Rusizi: Abaturage bajujubijwe n’inkende zibangiriza imyaka
Rusizi: Abaturage bajujubijwe n’inkende zibangiriza imyaka

Abaturage bo mu tugari 5 tugize umurenge wa Mururu, mu karere ka Rusizi, baravuga ko nta kintu bagihinga ngo beze kubera ko ibyo bahinze hafi ya byose inkende zibyona. Ikibazo nk’uko babyivugira (...)

Abaturage b’i Nyabihu bakomerewe b’igiciro cy’inkwi gikomeje kuzamuka
Abaturage b’i Nyabihu bakomerewe b’igiciro cy’inkwi gikomeje kuzamuka

Abaturage bo mu karere ka Nyabihu baratangaza ko izamuka ry’ibiciro by’ibicanwa bikomoka ku biti ari inzitizi ikomereye abenshi mu batishoboye. Bavuga ko ngo nta mashyamba ahari bashobora kubonamo (...)

Rubavu: Umufuka wa karoti waguraga 70 000 frw uragura 5000
Rubavu: Umufuka wa karoti waguraga 70 000 frw uragura 5000

Abahinzi b’imboga by’umwihariko abahinga karoti bo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bahuye n’ikibazo cy’ibura ry’isoko cyatumye igiciro kimanuka ku buryo umufuka wajyaga ugura amafaranga ibihumbi 70 (...)

Inyubako y’abamotari b’i Rusizi yatwaye miliyoni 450 yatangiye kubyara inyungu
Inyubako y’abamotari b’i Rusizi yatwaye miliyoni 450 yatangiye kubyara inyungu

Abamotari bagera 270 bibumbiye muri koperative COMORU ikorera mu mujyi wa Rusizi, barishimira ko ibibazo inyubako yabo yari ifite mu bihe bishize byakemutse, ubu ikaba yaratangiye gukorerwamo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.