2017-07-23 11:30:24 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abamotari barashima RURA yabakemuriye ibibazo bari bafite mu makoperative

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-05-31 14:26:40

 
Share on:
 
Yasuwe:111
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto mu karere ka Kayonza, barashima ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), bwabegereje serivisi zo kubona ibyangombwa byo gutwara abagenzi kuri moto (Autorisation), nyuma y’igihe kinini bari bamaze basiragizwa n’amakoperative yabo.

Gusiragizwa buri munsi n’abayobozi ba koperative kugira ngo babone icyemezo cyo gutwara abagenzi, kwakwa amafaranga ibihumbi 20 ku mumotari umwe kugira ngo bajye kumwakira icyemezo, gufatwa buri munsi na Polisi ikabaca amande kuko nta byangombwa byo gutwara bafite nyamara umumotari yaratanze amafaranga akaba atarabihabwa, ni bimwe mu bibazo abamotari baganiriye n’ubuyobozi bwa RURA.

Bamwe mu bamotari baganiriye n’Imvaho Nshya, aho bari ku murongo buzuza ibikenewe ngo bahabwe ibyangombwa byo gutwara abagenzi, dore ko RURA yiyemeje kumanuka ikabaha iyo serivisi bahoraga babwirwa ko bigoranye kuyibona, bashimiye cyane imikorere ya RURA.

JPEG - 157.5 kb
Abakozi ba RURA bakira bimwe mu bibazo abamotari bavuga ko bamaranye igihe

Nshimiyimana Onesphore, ubarizwa muri koperative ya Turahiriwe yo mu murenge wa Mukarange, yagize ati “Iki gikorwa nacyakiriye neza, moto yanjye yari nshya nari naranze kujya kubyakira mu makoperative kubera ibibazo birimo, abantu bishyura amafaranga ‘autorisation’ ntize, bikamara igihe.

Ubu abantu baje ari benshi bose barashaka kuyibona kuko twari twarayibuze, ikindi ni uko hari amafaranga watangaga kugira ngo bazajye kuyikwakira, none ubu ni ubuntu kandi badusanze aho dukorera.”

Uwitwa Gasiyingabo Jean de Dieu nawe yagize ati “Njye maze imyaka ibiri narishyuye muri koperative amafaranga ya ‘Autorisation’ ariko kugeza ubu nta yo ndabona kubera ikibazo cy’abayobozi bacu, ubu nyibonye uyu munsi nsanze atari ibintu biruhanyije nk’uko babitubwiraga kuko wumvaga bavuga ngo ugomba kwishyurira umuntu uzajyayo kuko azararayo, ubwo mushyiraho n’ay’icumbi, batubwiraga ko ngo iyo bigeze saa yine sisiteme itongera gukora bahita barekeraho gukora. Nyine nawe ukumva ko ari ibintu bikomeye.”

Umuvugizi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) Tonny Kuramba, yemeza ko imwe mu mpamvu baje guhura n’abamotari ari ukugira ngo babegereze serivise.

Yakomeje agira ati “Impamvu dushaka kuganira n’abamotari ni ukugira ngo twumve ibibazo bahura nabyo, tunabikemure, twamenye ko bafite ikibazo cyo kubona ‘autorisation’ batinze cyangwa ntibanazibone, twaje gusanga bipfira ku bayobozi b’amakoperative ayobora abamotari.”

Abamotari babwiwe ko ubu ibibazo biri muri koperative zabo akenshi biterwa n’abayobozi ubu inzego zose zabihagurukiye kandi ko abafite imikorere mibi batazongera kwihanganirwa.

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE