Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Abakozi b’ibitaro bya Gihundwe biyambaje MINISANTE ngo ibarenganure   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 May 2016

 
 

Abakozi b’ibitaro bya Gihundwe mu karere ka Rusizi, bavuga ko bamaze kwandikira Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE), bayimenyesha ikibazo cy’agahimbazamusyi kangana n’amafaranga miliyoni 150, bamaze imyaka itatu bishyuza.

Aba bakozi bavuga ko ubuyobozi bw’ibi bitaro bwakomeje gutera umugongo ikibazo cyabo, nyamara igikomeje kubababaza ngo ni uko hari bamwe mu bayobozi b’ibitaro babona aya mafaranga buri kwezi.

Bavuga ko agahimbazamusyi kabo kadasiba ku bayobozi barimo umuyobozi w’ibi bitaro Dr Nshizirungu Placide n’abandi bafatanya mu buyobozi ndetse n’abaganga b’inzobere.

JPEG - 55.8 kb
Ibitaro bya Gihundwe

Abakozi baganiriye n’Imvaho Nshya, bibaza impamvu hari abahabwa agahimbazamusyi abandi ntibagahabwe bikabayobera, bakavuga ko niba ari ikibazo cy’ubushobozi buke bose bakagombye kugerwaho n’ingaruka.

Murekezi Emmanuel, umwe mu bahisemo kwiyambaza Minisiteri y’ubuzima, akaba asanzwe avura indwara z’amenyo no mu kanwa muri ibi bitaro, yagaragaje ko iki kibazo cyabo kibaremereye cyane, akaba ari yo mpamvu bandikiye Minisiteri ngo igire icyo ikora.

Yagize ati:“Mbere agahimbazamusyi twagafataga kari kumwe n’umushahara, nyuma mu mwaka wa 2013 baza kuvuga ko kazajya kaza ukwako buri gihembwe, kuva ubwo kugeza ubu twe amaso yaheze mu kirere kandi ibindi bitaro biragatanga.

Twe tubona kutakabona biterwa no kwikunda kw’abayobozi bacu bareba inyungu zabo bwite gusa aho kureba iz’abakozi bose, kuko mu bakozi 150 bari muri ibi bitaro abagafata batarenze 15.”

Yakomeje agira ati:“Ikidushengura kurusha ibindi ni ukubona bariya bo bagahabwa buri gihe tukibaza aho ayo bahabwa ava mu gihe twe batubwira ngo bafitiwe ibirarane bituma batatwishyura, bo abonetse kuki bayikubira twe tugataha amara masa?”

Mayisha Daniel, undi umuganga ukorera muri ibi bitaro yagize ati:“Njye bandimo miliyoni irenga kandi mba mu nzu nkodesha, aya mafaranga yagombye kuba hari icyo yamariye nkanishyura inzu sinkomeze kwitwa bihemu kandi nkora.

Twahisemo kwiyambaza inzego zidukuriye kuko ubuyobozi bw’ibitaro bwo twabugejejeho ikibazo igihe kirekire buvunira ibiti mu matwi, dukomeza kwihangana dukorana inzara, ariko aho bigeze turumva biturambiye kuko n’Akarere twiyambaje ntacyo katumariye.”

Umuyobozi w’ibi bitaro Dr Nshizirungu Placide, avuga ko kudatanga aya mafaranga biterwa n’uko na bo hari imyenda baberewemo n’ibigo by’ubwishingizi bakorana harimo na RSSB ibafitiye umwenda ugera kuri miliyoni 245.

Avuga ko icyakora ubwo biyambaje Minisiteri na we ategereje icyo izabasubiza. Ibijyanye n’uko we n’abandi bayobozi biha agahimbazamusyi ntacyo yifuje kubivugaho.

 

Comments

 
 
Rubavu: Abatuye mu mbago z’ikibuga cy’indege cya Gisenyi basonewe imisoro
Rubavu: Abatuye mu mbago z’ikibuga cy’indege cya Gisenyi basonewe imisoro

Inama Njyanama y’akarere ka Rubavu yafashe umwanzuro wo gusonera imisoro abaturage baturiye ikibuga cy’indege cya Gisenyi, nyuma y’imyaka irenga 8 barahagaritswe kugira ibikorwa by’iterambere (...)

Amajyaruguru: Hari kwigwa itegeko rihana abakora uburobyi mu buryo butemewe
Amajyaruguru: Hari kwigwa itegeko rihana abakora uburobyi mu buryo butemewe

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iratangaza ko hari kwigwa itegeko rihana ba rushimusi mu biyaga byo mu Rwanda kuko batuma umusaruro w’amafi utiyongera bigatera igihombo abakora ubu bworozi. Intara (...)

Rubavu: Abamaze imyaka itatu batagira amazi bagiye gusubizwa
Rubavu: Abamaze imyaka itatu batagira amazi bagiye gusubizwa

Akarere ka Rubavu karahumuriza abaturage bamaze imyaka igera kuri 3 batagira amazi mu ngo zabo bakavuga ko bamaze gukora amasezerano n’ikigo cy’igihugu cy’amazi, isuku n’isukura, WASAC, ku buryo (...)

Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse
Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasaba abagize urugaga rw’abikorera muri aka karere n’abacuruzi bakorera ku mupaka wa Rusizi ya mbere, kwicara hamwe bitarenze amezi 2 bakareba bimwe mu bicuruzwa (...)

Rusizi: Ubuyobozi bwahagurukiye abagabo bamarira umutungo w’urugo mu kabari
Rusizi: Ubuyobozi bwahagurukiye abagabo bamarira umutungo w’urugo mu kabari

Amakimbirane yo mu miryango mu karere ka Rusizi akenshi ashingira ku businzi bukabije bw’umwe mu bagize umuryango, aho hari aho usanga umugabo akorera amafaranga yose aho kuyacyura akayamarira mu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.