Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Abajura bugarije abatuye umujyi wa Muhanga   

  Yanditswe na MUHIZI ELISÉE
 May 2016

 
 

Mu buhamya n’amakuru bitangwa na bamwe mu baturage baba mu mujyi wa Muhanga, bagaragaza ko nta joro na rimwe rishobora gucya abajura badatoboye inzu ngo bibe ibikoresho bitandukanye by’abaturage, bagasaba inzego z’umutekano n’ubutabera ko zajya zihana zihanukiriye abajura bafatwa.

Hashize igihe kinini ikibazo cy’abajura mu mujyi wa Muhanga cyongeye gufata intera ndende, mu byo abaturage batangarije Imvaho Nshya, bavuga ko kuba bibwa buri joro bibahangayikishije, kuko buri wese aba yikanga ko ari we utahiwe kwibwa.

Alfred Segenza, umwe mu baturage abajura baherutse kwiba, avuga ko binjiye iwe hafi saa cyenda z’urukerera, ariko abanza gukeka ko ari abana bashaka kujya mu bwiherero, hashize akanya gato yumva batangiye guhonda inzugi, asohoka kureba ibibaye asanga bahagaze ku rugi rw’icyumba cye, basiga bamwibye ndetse bakomeretsa abana be babiri.

Yagize ati:«Twaramufashe duhamagaza inzego z’umutekano maze azibwira ko yakubiswe cyane, bityo adashobora kuva aho aryamye, bamujyanye mu bitaro ahageze aracika.Icyo Polisi yasigaranye ni indangamuntu ye.»

JPEG - 282.3 kb
Abatuye mu mujyi wa Muhanga basigaye barara bikanga abajura (Foto archive)

Rudasingwa Emmanuel, atuye mu murenge wa Nyamabuye, akagari ka gahogo, avuga ko hari ahantu mu mujyi rwagati bategera abaturage cyane cyane b’igitsina gore bakabambura amasakoshi, telefone n’amafaranga kandi ngo hashize igihe kinini babivuga ntihagire icyo inzego zibikoraho.

Uyu mugabo yongeyeho ko hari nubwo uhasanga abana b’abakobwa bafite imyaka mike bishoye mu buraya, baba bari kumwe n’aba bajura.

Mu nama yahuje abaturage n’inzego zitandukanye z’akarere n’iz’umutekano, Colonel Ryarasa William, umuyobozi w’ingabo mu karere ka Kamonyi na Muhanga, yavuze ko iterambere n’umutekano ari ibintu bibiri byuzuzanya, bityo bakwiye gufatanya kubungabunga umutekano.

Yavuze ko iyo ubajije abaturage hari abakubwira ko umutekano ureba inzego z’umutekano gusa, bakiyibagiza ko ingabo na polisi batashobora kujya kuri buri rugo rw’umuturage.

Yagize ati:«Iterambere n’umutekano ni impanga ntabwo bisigana, mufashe inzego z’umutekano kuwubungabunga.»

Muri iyi nama bamwe mu baturage basabye inzego z’akarere ko zashyira amatara rusange ahantu henshi hakunze kunyura abaturage, kuko hari igihe bitwikira umwijima bakahamburira abaturage.

 

Comments

  • boniface May 2016

    Abajura byo bari kwiba ahantu henshi gusa nemerako abaturage bafatanije na polisi yacu babahashya bagashira, batangiye amakuru kugihe,amarondo n’ibindi polisi yacu n’inyamwuga yabirangiza.


pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabwe gukurikiranira hafi ikibazo cya zimwe mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi zashegeshwe n’umutingitito, nyamara magingo aya zikaba zigikorerwamo kandi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.