Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara | Intara

Abajura bamburira abaturage mu nkengero z’umujyi wa Muhanga   

  Yanditswe na UMUTONI BEATHA
 September 2016

 
 

Bamwe mu baturage bataha ndetse n’abanyura ahitwa ku Kagitarama, mu karere ka Muhanga banyuze mu muhanda uri iruhande rw’aka karere baratangaza ko babangamiwe n’ubwambuzi buhabera mu masaha ya nimugoroba.

Aba baturage bagaragaza ko ubu bwambuzi butizwa umurindi nuko nta matara amurika ahari ugasanga hari umwijima, bakaba bifuza ko hashyirwa amatara abonesha mu masaha ya nimugoroba.

Muhawenayo Jeanne, umwe mu baturage banyura muri uyu muhanda. atangaza ko benshi mu baturage cyane cyane ab’igitsina gore ntawe utinyuka kugeza mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice atarataha, ngo keretse ari kumwe n’undi muntu kandi w’umugabo.

JPEG - 89.3 kb
Uyu muhanda ngo mu masaha y’umugoroba haba hari abajura bateze abantu bakabambura bakirukira mu ishyamba

Akavuga ko aka gace iyo uhanyuze nyuma y’ayo masaha utamenya aho abakwamura baturutse ubundi kagahita birukira mu gashyamba kari hafi aho.

Yagize ati:“Nta mugore unyura iriya nzira mu masaha y’umugoroba, iyo ugejeje nyuma ya saa kumi n’ebyiri n’igice utarataha bigusaba gushaka umugabo mumanukana, kuko rwose iyo uri wenyine ntumenya aho baturutse bagushikuza ibyo ufite ubundi bakirukira mu gashyamba kari hirya y’umuhanda.”

Uretse kandi ngo aha hafi y’akarere, benshi mu baturage batuye mu mujyi bavuga ko hari n’utundi duce tumwe na tumwe two mu nkegero z’uyu mujyi wa Muhanga twabaye indiri z’abajura, aho ndetse ngo hamwe na hamwe banahafatira abagore ku ngufu nyuma yo kubacuza utwabo cyane mu masaha ya nimugoroba.

Abaturage bavuga ahakunze kuba abajura cyane ari ku nzira inyura ahitwa ku Kidirishya inyura munsi ya gereza ya Muhanga, ngo mu muhanda uva ku igaraji i Kabgayi werekeza ahitwa i Ruli ndetse no mu muhanda uva mu Ruvumera werekeza mu Rugarama.

Ku bijyanye n’iki kibazo, Uwamariya Beatrice, umuyobozi w’akarere ka Muhanga, atangaza ko bakimenye ndetse ko ngo no mu nama y’umutekano iheruka cyafatiwe ingamba, aho ngo ahakekwa hose ko haba hari aba bajura hashyizwe abashinzwe umutekano bagomba kuharara buri gihe.

Yagize ati:“Ni byo iki kibazo cy’ubwambuzi mu mihanda imwe n’imwe iri mu nkengero z’umujyi twarakimenye ndetse no mu nama y’umutekano iheruka twagifatiye ingamba, abaturage rero nibahumure ubu utwo duce twose dukekwamo abo bajura twemeje ko tugomba gushyiramo abashinzwe umutekano bakaharara, bityo umutekano w’abaturage ugakomeza kugenda neza kandi n’abazafatwa bazahanwa by’intangarugero.”

Ku bijyane n’uko abaturage bifuza ko iyi mihanda yanashyirwamo amatara, Meya Uwamariya avuga ko bagiye kubyigaho bakareba aho bishoboka akazahashyirwa.

 

Comments

 
 
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama

Mu gihe kiri imbere igice kinini cy’umurenge wa Bugarama kigiye kuba umujyi wunganira umujyi wa Rusizi, igishushanyombonera cyawo kikaba cyaramurukiwe abatekinisiye b’akarere n’ubuyobozi bw’uyu (...)

Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano
Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano

Nyuma y’aho mu rukerera rwo ku wa 12 uku kwezi abantu bataramenyekana bateye mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama bakaharasira abaturage 3 babiri bagahita bahasiga ubuzima, abaturage b’uyu (...)

Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka witiriwe Mutagatifu Yozefu, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yasabye abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu (...)

Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi
Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi

Abaturage bo mu murenge wa Muyongwe mu karere ka Gakenke, bavuga ko bababajwe no kuba burira imisozi bajya gushaka ihuzanzira (rezo) rya telefone ngendanwa, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukemura (...)

Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane

Bamwe mu batuye umujyi wa Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’amakara yo gutekesha, n’aho bayabona bakayabona ku giciro bavuga ko gihanitse bagereranyije (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.