2017-08-20 07:43:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abaforomo A1 basabye amahirwe yo kwiga icyiciro cya 2 cya Kaminuza

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-10 07:20:06

 
Share on:
 
Yasuwe:227
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abanyeshuri 213 barangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) mu ishuri rikuru ry’ubuzima rya Ruli mu karere ka Gakenke, basabye Minisiteri y’uburezi kubaha amahirwe yo kwiga icyiciro cya 2 cya kaminuza (A0), kugira ngo biyongerere amahirwe yo kubona akazi keza.

Niyigena Anselme, umwe mu banyeshuri barangije icyiciro cya 1 cya kaminuza mu ishuri rikuru ‘Ruli Higher Institute of Health’, yagaragaje ko kuba barize icyiciro cya mbere cya kaminuza bumva bitabahagije, bakaba bakeneye guhabwa amahirwe yo kwiga n’icya kabiri kugira ngo babashe guhatanira akazi ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati “Abarangiza mu mashuri makuru yigenga yigisha iby’ubuzima nk’ay’abaforomo n’ababyaza ntitugira amahirwe yo gukomeza ibindi byiciro, tuzitirwa no kuba tutorohewe no gukomeza amasomo yacu kandi tuba dufite ubumenyi buhagije.

Ubu nshobora kuva kuri iki kigo nkaba nakwiga indi myaka 2, cyangwa se nkiga undi mwaka urenga, ku bwanjye rero numva Minisiteri y’uburezi yakuraho inzitizi, tukajya turangiza icyiciro cya kabiri cya kaminuza ku bigo byacu nta mananiza, ngo twongere dukore ingendo ndende kuko hari na kaminuza ugeraho ikagusaba uburambe bw’imyaka 2 uri mukazi ukora.Uyu mwuga w’ubuforomo n’ububyaza, turifuza ko hano hajya A0”.

JPEG - 274.8 kb
Abarangije ishami ry’ubuforomo n’ububyaza barifuza gukomeza icyiciro cya 2 cya kaminuza (Foto Ngaboyabahizi P)

Iki kibazo kandi aba banyeshuri bagihurizaho n’umuyobozi w’iri shuri rikuru Uwajeneza Pauline, ushimangira ko koko hari inzitizi ikomeye ku bashaka gutera intambwe kuko kwiga bihoraho, ari nayo mpamvu basaba icyiciro cya A0.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’ireme ry’uburezi butangirwa mu mashuri makuru na za kaminuza Dr Baguma Abdallah, yagize ati “Nta kaminuza cyangwa ishuri rikuru rikomwa imbere mu gihe ryifuza gutera intambwe. Aha rero za kaminuza n’amashuri makuru bigomba kwiyumvamo ubushake n’ubushobozi zikuzuza ibisabwa zikemererwa, kuko dushingira ku masomo akenewe mu gihugu.

Ku kibazo kimaze iminsi kivugwa cy’abarangiza mu mashami y’abaforomo n’ababyaza nyamara bagatsindwa n’ibizamini bibinjiza mu rugaga rwabo, na cyo Minisiteri y’uburezi igiye kugihagurukira ikiganireho n’inzego zose bireba, kugira ngo harebwe impamvu hari umubare muto w’abatsinda kandi byitwa ko bize bagahabwa impamyabumenyi kuri ubu bigitera urujijo”.

NGABOYABAHIZI PROTAIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE