Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Umwanda usohoka muri Gereza ya Musanze wanduza amazi y’abaturage   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 3 months ago

 
 

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze babangamiwe n’umwanda uturuka muri Gereza ya Musanze bahamya ko wanduza amazi yo muri Kigombe bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Nduwayo Elisafani umwe baturage bo mu kagari ka Kigombe yagize ati “ Ubu dufite ikibazo gisa n’cyanze kubonerwa umuti, twatakiye abayobozi bose hashize igihe, umwanda uva muri Gereza ya Musanze utwangiriza amazi, bacunga imvura iguye bafungura imisarane yabo ikaza muri uyu mugezi wa Kigombe.

Yakomeje agira ati “Aya mazi tuyakoresha mu mirimo myinshi ya buri munsi mu ngo zacu, turayameshesha tuyaha inka zacu, ariko iyo uyu mwanda uje uratwangiriza cyane ubu inzoka zaratuzengereje kubera amoko y’imyanda itandukanye.”

Undi muturage yongeraho ko n’imyanda ikomoka mu bitaro bya Ruhengeri yicara isimburana n’iyo muri gereza.

Yagize ati “ Imyanda yo mu bitaro bya Ruhengeri batarekuye umwanda wo mu misarane yabo n’andi mazi yakoreshejwe mu isuku no koza ibikoresho bitandukanye, tuba twiteguye ko Gereza irohereza, rwose nta kuntu tutakambye ariko ubuyobozi bwaradutereranye”.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe ifungwa n’abagororwa mu Rwanda SIP Hillariy yemeje ko hari amazi ava muri gereza uretse ko agera mu giturage yamaze guterwamo imiti

Sengabo yagize ati “Amazi akoreshwa yo muri gereza mu koga no koza ibikoresho ni yo aca muri uriya muferege ariko asohoka twamaze guteramo umuti utuma abaturage badashobora guhumana, kandi aya mazi ahura n’ayo mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, ndetse n’ayo mu ruganda rwa SOPYRWA; sinzi rero impamvu abaturage bavuga ko ari ayo muri gereza.”

Yakomeje ashimangira ko nta myanda y’imisarane bajya barekura kuko bayibyaza ingufu ati “Tuyirundira hamwe tukayakoresha muri biyogazi, ntabwo rero tuyoborera umwanda mu baturage, ntabwo kandi tubika amazi muri gereza ngo tuyagomorore ku munsi umwe. Amazi yose akoreshejwe asohoka muri gereza, kandi ubu twikorera imiti dukoresha mu kwica udukoko two muri aya mazi no kurwanya umunuko.”

Uyu muyobozi avuga igikorwa cyo kwimura iyi gereza yibatswe mu 1935 kiri mu mushinga ngo kikaba kitari cyemezwa neza.

Iki gikorwa kizajyana no Kwimura Gereza ya Gasabo na Nyarugenge (1930) bizimurirwa i Mageragere bitarenze Mutarama 2016, hari n’umushinga wo kubaka Gereza ya Nyamasheke ahazimurirwa gereza ya Rusizi, mu rwego rwo kwagura ibikorwa remezo.

 

Comments

 
 
Ngoma: Abanywera itabi mu ruhame bazajya bacibwa amande y’amafaranga 5000
Ngoma: Abanywera itabi mu ruhame bazajya bacibwa amande y’amafaranga 5000

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage hafashwe ingamba zo kubuza abanywi b’itabi kurinywera mu ruhame, uzabirengaho akazajya acibwa amande y’ibihumbi 5 (...)

Rusizi: Abaturage bo mu tugari 4 barinubira kubura ubavura
Rusizi: Abaturage bo mu tugari 4 barinubira kubura ubavura

Abaturage b’utugari twa Cyendajuru, Ntura, Rwega na Gakomeye bivuriza kuri poste de santé ya Ntura mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi, baravuga ko umuforomokazi umwe iri vuriro rifite (...)

Gakenke:Bajujubijwe n’abasore birirwa bicaye, bwakwira bakiba imyaka n’amatungo
Gakenke:Bajujubijwe n’abasore birirwa bicaye, bwakwira bakiba imyaka n’amatungo

Abaturage bo mu murenge wa Gakenke, akarere ka Gakenke, baratangaza ko babangamiwe na zimwe mu nsoresore zo muri uyu murenge ngo zirirwa zicaye bwakwira zikirara mu ngo zikiba amatungo mu biraro, (...)

Rubavu:  Batewe inkeke n’insoresore zitegera abantu mu nzira zikabambura
Rubavu: Batewe inkeke n’insoresore zitegera abantu mu nzira zikabambura

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu cyane mu mujyi wa Rubavu, bavuga ko hari uduce dutandukanye batagipfa kunyuramo mu masaha ya nijoro kubera insoresore z’amabandi (...)

Gakenke: Barasaba ingurane z’imitungo yabo yangijwe
Gakenke: Barasaba ingurane z’imitungo yabo yangijwe

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Ruhanga, umurenge wa Busengo, akarere ka Gakenke barasaba inzego zibishinzwe kubafasha kubona ingurane z’imitungo yabo yangijwe igihe hubakwaga ibigega by’amazi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.