Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Rwamagana: Abaturage 62 000 biganjemo abishoboye ntibarishyura mituweli   

  Yanditswe na HAKIZIMANA YUSSUF
 2 months ago

 
 

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buravuga ko bufite abaturage basaga ibihumbi 62 bataratanga umusanzu wa mituweli, nyamara abenshi muri bo batabuze ubushobozi bwo kwishyura.

Ibi ni bimwe mu bibazo byigiwe hamwe mu nama ya komite mpuzabikorwa yabereye mu murenge wa Muhazi i Kitazigurwa.

Ikibazo cya mituweli i Rwamagana ni kimwe mu bibazo bihangayikishije akarere, kuko kugeza ubu muri aka karere abaturage barengaho gato 74% ari bo bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza bwa mituweli.

JPEG - 148.9 kb
Meya w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab (Foto Hakizimana Y)

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe ubukungu Mudaheranwa Regis, yagize ati “Ubu dufite ikibazo cy’abaturage ibihumbi 62 batarishyura mituweli kandi aba baturage ni abacu, ariko umuntu yibaza impamvu ituma badashaka kwishyura bikakuyobera, ubukangurambaga buba bwakozwe yemwe hari n’abazi akamaro kayo kuturusha.”

Bamwe mu bagiye batanga ibitekerezo berekanye ko hari umuco ukwiye gucika wo kwishyurira abaturage mituweli, ukaba uri mu bituma bamwe binangira kwiyishyurira.

Munyandinda yagize ati “Kwishyurira abaturage mituweli ni byiza ariko na none bikurura umuco wo kumva ko buri gihe bazahora bamwishyurira, hari abanga kwishyura kuko bazi ko iherezo bazabishyurira, abo batishyura iyo witegereje usanga batarabuze amafaranga, aho bigaragarira ni iyo aramutse arwaye akajyanwa kwa muganga izo mituweli zihita zishyurwa.”

Umukuru w’umudugudu w’i Nyagasambu mu murenge wa Fumbwe witwa Rukundo Anicet, nawe yemeza ko hari abaturage badatanga mituweli kandi batabuze aubushobozI.

Yagize ati “Uzasanga hari abantu bakubwira ngo bo ntibajya barware, ngo ntabwo yafata mituweli atazakoresha, hari uwambwiye ngo ese mituweli imyaka yose imaze ko ntararwara, itangira narayitangaga ariko naje gusanga ntacyo nungutse kuko sinjya rwara.”

Muri iyi nama hemejwe ko umuco wo gutangira abaturage mituweli ucika ahubwo hagashakwa uburyo aba bantu bayitangirwa batishoboye bahabwa inkunga zizajya zituma ubutaha bibonera mituweli, nkuko byemejwe n’umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Dr Mukabaramba Alvera.

Yagize ati “Aba bantu ni benshi cyane bataratanga mituweli, ariko birabasaba ko mwigira ku bandi uko babigenje mukabumbira hamwe abaturage mu matsinda bagatangira kwishyurira mu matsinda bitabagoye.

Muzashake abantu bajya batanga ubuhamya bavujwe na mituweli kandi bagere ahantu hose, aba baturage ntimukabishyurire kuko n’ejo bazabasaba kubishyurira ahubwo muri ayo mafaranga mubaguriremo nk’amatungo magufi yororoka kandi azabafasha kubasha kwiyishyurira umwaka utaha.”

Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo bwa 4(EICEV4) bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, bwagaragaje ko akarere ka Rwamagana kari ku mwanya wa 4 mu gihugu mu turere dufite umubare muke w’abakene.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze

Nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi b’utugari n’abakozi babungirije, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu turere tugize intara y’Uburengerazuba bagiye basezera ku mirimo yabo, bamwe mu (...)

Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka
Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko buhangayikishijwe n’abantu badukanye ingeso mbi yo gutema inka z’abaturage. Ni nyuma y’aho mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, umuturage (...)

Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza
Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza

Bamwe mu baturage bubatse inzu z’icyitegererezo mu kagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baravuga ko bamaze amezi ane bategereje kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 3 (...)

Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka
Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma butangaza ko kuva gahunda ya Girinka munyarwanda yatangira mu mwaka wa 2006, kugeza ubu inka zimaze korozwa imiryango itishoboye muri aka karere zimaze kurenga 6928. (...)

Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa
Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa

Abaturage bakora mirimo yo gutunganya imihanda no gucukura imirwanyasuri muri gahunda ya VUP mu murenge wa Kinihira ho mu karere ka Ruhango, baravuga ko bamaze igihe kigera ku mezi ane (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.