Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Rwamagana: Abatonganya abarwayi i Ruhunda batangiye gukurikiranwa   

  Yanditswe na HAKIZIMANA YUSSUF
 3 months ago

 
 

Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Ruhunda mu murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana, barinubira serivisi mbi bahabwa kwa muganga, bakaba basaba ubuyobozi bw’akarere kubafasha bugakemura iki kibazo.

Ubuyobozi bw’Akarere bwemeza ko iki kibazo kizwi ndetse ko bwatangiye kugikurikirana.

Umwe mu baturage bivuriza kuri iki kigo nderabuzima witwa Musanabera Ernestine, yavuze ko hari ubwo bahabwa serivisi mbi n’abakozi b’ikigo nderabuzima cya Ruhunda bakabura uwo baregera.

Yagize ati “Ikibazo dufite kwa muganga hari ubwo bakubonamo indwara cyangwa ntibayibone ariko ntibakohereze ahandi ngo bagukurikirane, njye nigeze kuzana umutware wanjye araharembera banga kumuha taransiferi aguma aho, ariko ku bwa mahirwe baje kumutwara yatangiye kurerembura amaso.

JPEG - 399.3 kb
Abatangaga serivisi mbi ku kigo nderabuzima cya Ruhunda ngo batangiye gukurikiranwa (Foto Hakizimana Y)

Nta kintu na kimwe bamukoreye, bamutwaye ku bitaro bya Rwamagana tuhageze baradutonganya cyane ngo kuki umuntu tutamuzanye hakiri kare, baramuvura arakira nyamara abaganga bo ku kigo nderabuzima bo bari bamwihoreye. Iki kibazo si njye njyenyine cyabayeho, turi benshi duhabwa serivisi mbi kandi abaganga ntihagire icyo bakorwaho.”

Undi mugabo nawe yatanze ubuhamya bw’ukuntu yahawe serivisi mbi, nawe asaba ubuyobozi bw’akarere kugira icyo bukora mu maguru mashya.

Yagize ati “Nazanye umugore wanjye aje kubyara, abari kumwakira b’abaganga bigumira kuri telefone kugeza ubwo umwana yapfiriye mu nda, nyuma na nyina aza kwitaba Imana. Icyo kibazo abantu bose barakizi nakigejeje no ku karere, rwose serivisi mbi duhabwa aha zikwiye gusubirwamo kuko abantu baha wagira ngo ntibakorera mu Rwanda barigenga ntacyo bitaho na mba.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamaganaa Mbonyumuvunyi Radjab, yemeza ko iki kibazo cya serivisi mbi zitangirwa ku kigo nderabuzima cya Ruhunda kizwi, ariko kandi ngo cyashakiwe umuti.

Yagize ati “Ikibazo cyanyu kirazwi ndetse na kiriya cy’uriya mugabo twarakimenye bamwe muri abo baganga ubu barakurikiranwe abandi barafunze, ariko kandi hari uburyo burambye bwo gukemura iki kibazo. Ni ukurushaho gukurikirana serivisi zitangirwa kwa muganga kandi ubu byarahindutse kuko mbere byaterwaga n’umuyobozi wari uhari, ubu twazanye undi kandi turizera ko amakosa yabaye atazongera kubaho.”

Aba baturage bemeza ko n’ubwo bahabwa serivisi batishimira bacitse ku muco wo kurembera mu rugo cyangwa kwivuza magendu, kuko ngo abajyanama b’ubuzima babegera bakabafasha.

 

Comments

 
 
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buravuga ko mu mezi make ari imbere inkoko 18.000 zigiye guhabwa urubyiruko rwibumbiye mu makoperative. Ni umushinga munini kandi urambye uzarukura mu bukene (...)

Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira
Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira

Ubuyobozi bwa Paruwasi Gatolika ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, buravuga ko bwiteguye gufasha urubyiruko mu buryo bwose bushoboka, ariko rugacika ku muco wo kwishyingira ugenda ufata indi ntera. (...)

Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.