Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Rusizi: Umugabo w’abana 7 yasanzwe mu bubiko yinigishije inzitiramubu   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 3 months ago

 
 

Mazimpaka Edouard w’imyaka 57 wari utuye mu mudugudu wa Runyanzovu, akagari ka Murambi, mu murenge wa Nyakarenzo, bamusanze mu cyumba cye cy’ububiko yapfuye yimanikishije inzitiramubu, hakekwa ko yaba yabitewe n’amashitani.

Aba baturage bashyize mu majwi kuko ngo no mu minsi ishize bamwe mu bana be bafashwe n’ibyo abaturage bise amashitani bamera nk’abataye umutwe baravurwa barakira, bagakeka ko ari byo byakukiye muri se bikamutera kwiyahura.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge
Uwamwiza Jeanne d’Arc, yemeje aya makuru, avuga ko uyu mugabo umugore we yamusize mu rugo mu gitondo agiye mu murima guhinga, undi na we avuga ko agiye kujya mu kazi ke ka buri munsi ko gusoroma icyayi, icyakora ngo atinda mu rugo gato ari kumwe n’umwana we umwe, kuko mu bana 7 asize yabanaga na batatu.

JPEG - 208 kb
Ibiro by’umurenge wa Nyakarenzo nyakwigendera yari atuyemo (Foto Bahuwiyongera S)

Mu ma saa tanu uwo mwana w’umuhungu w’imyaka 18 ajya kwahira ubwatsi bw’amatungo agarutse hafi saa cyenda ahahurira na nyina bagira ngo umugabo na we yageze aho ajya mu kazi, umwana agiye mu cyumba cy’ububiko asanga se yimanitse ku gisenge cy’inzu, yinigishije supaneti ahita atabaza.

Yagize ati “Ni urupfu rwatunguranye cyane kuko nta ndwara izwi yari arwaye, nta kibazo yagiranaga n’umugore cyangwa undi wese wo mu muryango we, twese byatuyobeye.”

Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko nyuma y’uru rupfu bahise bakorana inama n’abaturage bongera gusaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, babona hari ufite ikibazo bakabimenyesha ubuyobozi hakiri kare.

Ibi yabivuze abishingiye ngo ko nk’uwo wiyahuye ngo yahoraga acecetse cyane bakayoberwa impamvu, ibi abaturage na bo bavuga ko yabitewe n’ amashitani bakabyikuramo.

Ikibazo cyo kwiyahura kimaze gufata intera ndende muri aka karere, kuko ibi bibaye bikurikira abandi bamaze iminsi biyahura mu mirenge inyuranye y’aka karere, irimo uwa Rwimbogo, Butare, Gitambi, Gihundwe, Nkanka, n’indi.

Hari na bamwe bagerageje kwiyahura bagiye bakurwa mu mugozi bataranogoka, abaturage bakibaza ikibitera mu gihe rimwe na rimwe uwiyahura baba babona nta bibazo yari asanzwe afite bizwi.

 

Comments

 
 
Rusizi:Imvura yashenye ibiro by’akagari yangiza n’imyaka y’abaturage
Rusizi:Imvura yashenye ibiro by’akagari yangiza n’imyaka y’abaturage

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi buravuga ko imvura ivanze n’urubura n’umuyaga mwinshi yaguye kuwa kabiri, yashenye ku buryo bukomeye ibiro by’akagari ka Gatare muri uyu (...)

Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buravuga ko mu mezi make ari imbere inkoko 18.000 zigiye guhabwa urubyiruko rwibumbiye mu makoperative. Ni umushinga munini kandi urambye uzarukura mu bukene (...)

Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira
Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira

Ubuyobozi bwa Paruwasi Gatolika ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, buravuga ko bwiteguye gufasha urubyiruko mu buryo bwose bushoboka, ariko rugacika ku muco wo kwishyingira ugenda ufata indi ntera. (...)

Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Ubwato Perezida Kagame  yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije
Ubwato Perezida Kagame yahaye abaturage bo ku Nkombo buratanga umusaruro ushimishije

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, barashimira cyane Perezida Paul Kagame wabahaye ubwato bwabakuye mu bwigunge, ubu bakaba banishimira ko umusaruro w’amafaranga arenga (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.