Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Rusizi: Begerejwe imodoka ya Polisi igenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga   

  Yanditswe na RNP
 2 months ago

 
 

Abatunze imodoka bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheka begerejwe imodoka ya Polisi igenzura ubuziranenge bw’imodoka kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 Ugushyingo, ari na ho hasorezwa gahunda y’amezi atandatu iyi serivisi imaze itangwa mu gihugu hose.

Ni mu rwego rwo korohereza abatunze ibinyabiziga hirya no hino mu gihugu hagamijwe kudakora urugendo rurerure, ariko cyane cyane kubafasha gusuzumisha ibinyabiziga hagamijwe kumenya imiterere yabyo kugira ngo habeho kwirinda impanuka.

Iyo modoka ikaba izahamara iminsi icumi kuko izahava ku italiki 24 Ugushyingo ikazasuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga byo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke no mu nkengero zaho.

Umuyobozi w’ikigo cya Polisi gishinzwe igenzura ry’ubuziranenge bw’imodoka(MIC), CSP Emmanuel Karinda yavuze ko iyi modoka ije gufasha abatunze ibinyabiziga muri utu turere, kuko batazongera gukora ingendo ndende baza mu Mujyi wa Kigali nk’uko byari bimeze mbere.

Yanavuze ko kandi, atari umwihariko w’ imodoka zikomoka muri turiya turere gusa bakorera kuko n’indi yose yahabasanga bayiha serivisi kabone n’iyo yaba iturutse hakurya y’umupaka.

JPEG - 185.7 kb
Serivisi zo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga zimaze amezi atandatu zizengurutswa mu gihugu hose

CSP Karinda yagize ati "Urugendo rwayo mu karere ka Rusizi, ni umusozo wa gahunda y’amezi 6 ashize yo gutanga iyi serivisi mu gihugu hose; kuko twagiye mu turere twa Nyamagabe mu Majyepfo, Musanze mu Majyaruguru, Rubavu Iburengerazuba tukaba tugarutse bwa kabiri muri Rusizi kubera ko , mu gihembwe buri karere muri utu twavuzwe gasurwa kabiri; Intara y’Iburasirazuba yo ntirimo kuko imodoka zaho zikoresha isuzumiro riri mu kigo cya Gishari mu karere ka Rwamagana.”

Aha yagize ati "Kubera ko hari imodoka zikorerwa igenzura buri mezi atandatu, igihe tuhasuye inshuro ya mbere, hari iziba zitarageza igihe cyo gukorerwa, tujyayo bwa kabiri arizo tugiye gukorera igenzura.”

Yanavuze ko muri Mutarama 2017, hazashyirwa ahagaragara gahunda nshya y’amezi atandatu azakurikira ikazamenyeshwa abatunze ibinyabiziga hakiri kare mbere y’uko basurwa.

Yanagarutse ku kamaro k’iyo modoka, akaba yagize ati” Iyi modoka izafasha mu kugabanya impanuka cyane, kuko impanuka nyinshi ziterwa no kudasuzumisha ibinyabiziga bigatuma abazitwara baba batazi imiterere yazo.”

CSP Karinda yaboneyeho gusaba abatunze ibinyabiziga kuza gupimisha imodoka zabo kuko iminsi bahawe nirangira, iyo modoka izajyanwa ahandi bityo abatazubahiriza igihe bahawe bakaba babihombeyemo, bityo agasaba abatunze ibinyabiziga kudapfusha ubusa aya mahirwe.

Iyi modoka irimo ibikoresho byo gupima ubuziranenge bw’ibinyabiziga ifite ubushobozi bwo kugenzura imodoka zisaga 80 z’ubwoko bwose ku munsi, ikaba igura akayabo ka miliyoni magana inani y’amafaranga y’u Rwanda.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba
Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba

Abaturage bo muri Nyamugari mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza bavuga ko bakusanyije amafaranga arenga miliyoni 6 ngo babone amazi meza, ariko ngo barayategereza baraheba. Igitekerezo cyo (...)

Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana
Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, arasaba abaturage batuye muri aka karere kwirinda gukongeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana bato, ahubwo bakayikumira kugira ngo (...)

Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze

Nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi b’utugari n’abakozi babungirije, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu turere tugize intara y’Uburengerazuba bagiye basezera ku mirimo yabo, bamwe mu (...)

Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka
Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko buhangayikishijwe n’abantu badukanye ingeso mbi yo gutema inka z’abaturage. Ni nyuma y’aho mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, umuturage (...)

Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza
Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza

Bamwe mu baturage bubatse inzu z’icyitegererezo mu kagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baravuga ko bamaze amezi ane bategereje kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 3 (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.