Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Rusizi: Batawe muri yombi bashinjwa kunyereza imifuka 8 y’ifumbire   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 2 months ago

 
 

Sibomana Erneste na Icyimpaye J.M.V bo mu mudugudu wa Bunyereri, akagari ka Kiziho, mu murenge wa Nyakabuye, mu bakurikiranweho kunyereza ifumbire y’ikawa.

Aba bagabo bayifatanwe ku bufatanye n’inzego z’ubuyozi n’iz’umutekano ndetse n’abaturage, bakaba bahise bajyananwa na yo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyakabuye kugira ngo bakurikiranwe. Nyuma y’igihe gito babaye barekuwe igihe iperereza rigikomeje, ariko ifumbire yo iracyari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyakabuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Ngirabatware James, yemeje aya makuru avuga ko nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage ko hari ifumbire yagenewe gushyirwa muri kawa yatangiye kunyerezwa bakanabarangira aho iherereye, bahise bihutira gusaka mu ngo zatungwaga agatoki bahita bagwa gitumo abo bavugwaga bayibitse mu mazu yabo.

JPEG - 283.8 kb
Iyi ni imwe mu mifuka y’ifumbire yafashwe yibwe

Yagize ati “Sibomana Erneste yafatanwe imifuka itanu y’iyo fumbire yari ivangavanzemo n’indi yavugaga ko azateresha mu myaka ye, undi yitwa Icyimpaye JMV wafatanywe imifuka itatu yari imaze iminsi yarabuze bigaragara ko yanyerejwe. Bashobora kongera gufatwa umunota uwo ari wo wose igihe basanga koko icyaha kibahama, ifumbire yo yagumye kuri polisi.”

Icyakora nubwo ngo bakomeje gukurikiranwa na polisi ntibagaragaza neza uburyo bayibonyemo, gusa uyu Sibomana Erneste we avuga ko yagiye ayigura n’abaturage bayihawe indi ayigura n’abanyamakoperative y’abahinzi b’umuceri bo mu kibaya cya Bugarama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge avuga ko bakeka ko aba bayifatanwe bashobora kuba bari bafite gahunda yo kuzayigurisha n’abandi, baba abo baturanye cyangwa se bakaba banayambukana mu bihugu by’abaturanyi kuko no mu bihe bishize hari andi mafumbire yafatwaga mu buryo nk’ubu.

Uyu muyobozi avuga ko bahise basaba abaturage kwirinda kunyereza cyangwa gukoresha mu buryo butemewe n’amategeko ibyo bahabwa ngo bibazamure, bakanashimirwa kuba bamaze kumenya gutungira agatoki ubuyobozi aho babona hari ikibazo cyangwa babona hari ukora ibibahombya.

Abaturage kandi basobanuriwe ko abakora nk’ibyo baba bagamije kubaheza mu bukene, kuko ifumbire nk’iyi yagombaga gushyirwa muri kawa ngo ibateze imbere iyo inyerejwe bahomba n’igihugu kikahahombera.

Muri uyu murenge ifumbire imaze gutangwa ngo ishyirwe muri kawa igeze kuri toni 46.5, bikaba biteganyijwe ko bitarenze kuwa 18 uku kwezi kawa zose ziwurimo zizaba zashyizwemo ifumbire.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze

Nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi b’utugari n’abakozi babungirije, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu turere tugize intara y’Uburengerazuba bagiye basezera ku mirimo yabo, bamwe mu (...)

Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka
Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko buhangayikishijwe n’abantu badukanye ingeso mbi yo gutema inka z’abaturage. Ni nyuma y’aho mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, umuturage (...)

Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza
Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza

Bamwe mu baturage bubatse inzu z’icyitegererezo mu kagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baravuga ko bamaze amezi ane bategereje kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 3 (...)

Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka
Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma butangaza ko kuva gahunda ya Girinka munyarwanda yatangira mu mwaka wa 2006, kugeza ubu inka zimaze korozwa imiryango itishoboye muri aka karere zimaze kurenga 6928. (...)

Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa
Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa

Abaturage bakora mirimo yo gutunganya imihanda no gucukura imirwanyasuri muri gahunda ya VUP mu murenge wa Kinihira ho mu karere ka Ruhango, baravuga ko bamaze igihe kigera ku mezi ane (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.