Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Rusizi: Bahangayikishijwe n’abagabo babo birirwa baryamye kubera ubushomeri   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 2 months ago

 
 

Abagore bo mu karere ka Rusizi bahangayikishijwe n’imibereho yabo mu gihe abagabo batunga ingo bamaze igihe kinini mu bushomeri kuva igihe imirimo y’uburyobyi mu kiyaga cya Kivu yahagarikiwe mu mezi abiri ashize.

Ifungwa ry’ikiyaga cya Kivu rikorwa buri mwaka, hagamijwe kongera umusaruro w’amafi, ariko mu gihe gifunzwe abashingiye imibereho yabo ku bikorwa bijyanye n’uburobyi gusa Babura ahandi bakura amafaranga.

Bamwe mu bagaragaje iki kibazo ni abagore baba basanzwe nta kindi bakora, uretse gutegereza ko abagabo bazana isambaza barobye cyangwa amafaranga bazikuyemo.

Bavuga ko bamwe muri bo barambiwe iyo mibereho yo guhora bategereje isambaza zarobwe n’abagabo babo, na bo bakaba barishoye mu mazi bakajya kuroba, n’ubwo bo bavuga ko bakigowe no kurara baroba nk’abagabo.

JPEG - 377.7 kb
Umubare munini w’abatuye ku Nkombo batunzwe n’uburobyi (Foto Bahuwiyongera S)

Iki kibazo cy’ubushomeri bwatewe no guhagarika ibikorwa by’uburobyi bemeza ko ingaruka zacyo zigera kuri buri wese.

Nyiraneza Thamar, utuye mu mudugudu wa Gaturo, Akagari ka Bugarura yagize ati “Twe abagore rwose muri iyi minsi tumerewe nabi kubera ko abagabo bacu bagiye kumara amezi abiri mu bushomeri kuko kiriya kiyaga ni cyo dukuramo ibiribwa n’amafaranga agura ibindi. Ubwato bwagombaga kwinjiza buparitse aho, twumva bitugoye rwose ku buryo n’abana bacu bashobora kwicwa n’inzara mu bihe nk’ibi n’ibintu byose byahenze.”

Abagabo na bo bavuga ko kuba bari mu ngo amezi abiri agashira nta kandi kazi bafite bibatera ibibazo bikomeye cyane, ku buryo bishobora no kubatera irari ryo kwegera abagore bafite ifaranga cyangwa kwambuka bakajya kubashaka hakurya y’amazi bagata ingo zabo kuko baba babona ntacyo bazimariye.

Barasaba ko igihe cyo gufunga ikiyaga cya Kivu cyagabanywa cyangwa bigakorwa mu mpeshyi bashobora kubona nibura akazi k’ubuyede hakurya y’amazi, na ho ubundi ngo iyi minsi ibasiga mu bibazo.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel, avuga ko icyakemura ibi byose ari uko hashobora gutekerezwa imirimo yunganira uburobyi, kuko gukomeza gucungira ku Kivu gusa asanga atari byo.

Yagize ati “Hakwiye imirimo yunganira uburobyi kuko kubona abaturage bangana kuriya bose bakora umurimo umwe, waba utari gukorwa bakagira ibibazo bikwiye kwigwaho bigashakirwa umuti urambye.”

Gahunda yo gufunga uburobyi mu kiyaga cya Kivu ikorwa buri mwaka, aho abaturage basabwa guhagarika ibikorwa byose bjyanye n’uburobyi, ibi bigafasha amafi kororoka maze umusaruro w’amafi ukiyongera.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabwe gukurikiranira hafi ikibazo cya zimwe mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi zashegeshwe n’umutingitito, nyamara magingo aya zikaba zigikorerwamo kandi (...)

Rusizi: Ubuyobozi bwahumurije abaturage bafite abana biga mu mashuri ashaje
Rusizi: Ubuyobozi bwahumurije abaturage bafite abana biga mu mashuri ashaje

Ababyeyi barerera muri GS Ntura Protestant, ishuri riri mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, bafite impungenge z’uko abana babo bagiye gutangira amashuri, ibyumba by’amashuri bigiramo bishaje (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.