Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Rusizi: Babuze imvura igihe kinini, aho igwiriye ibatera guhangayika   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 2 months ago

 
 

Nyuma y’imvura idasanzwe yiganjemo urubura rwinshi cyane yaguye mu mujyi wa Rusizi ikangiza bikomeye imyaka y’abaturage mu bishanga by’imirenge ya Kamembe na Gihundwe, bamwe mu babyeyi bafite abana bakiri bato birirwa bakina batangiye guhangayika kubera aba bana bakinira ahantu kenshi hatari no hafi y’ingo ngo bakurikirwe.

Iyi mvura yaguye mu cyumweru gishize yashenye uruzitiro rw’Ibitaro bya Gihundwe, ininjira mu mangazini amwe n’amwe yangiza ibicuruzwa.

Ibi byose byatumye ababyeyi bagira ubwoba ko iyi mvura itangiye gusenya igusha n’urubura rwinshi yazanabatwarira abana.

Uretse iyi mvura yaguye guhera mu ma saa tanu n’igice z’amanywa ku wa gatandatu ushize ikazana n’urubura rwaretse mu mirima y’abaturage ikangiza imyaka y’abaturage, hari hashize iminsi n’ubundi imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yibasiriye n’ibindi bikorwa remezo muri aka karere.

JPEG - 892.2 kb
Imvura yaguye kuwa gatandatu w’icyumweru gishize yakanze ababyeyi (Foto Bahuwiyongera S)

Aba baturage bavuga ko bari barayibuze bayitezeho kuza ibagirira akamaro, ariko batangiye kuyigirira impungenge kubera ibyo isenya n’ibyo yangiza.

Umwe mu babyeyi bo mu murenge wa Kamembe wanze ko amazina ye atangazwa yagize ati “Nkurikije uko iyi mvura igwa, izana urubura rusigara ruretse gutya, igasenya ikanangiza imyaka y’abaturage, tukagira ubwoba ko ishobora gusenya n’andi mazu mu gihe yakomeza itya, ababyeyi twatangiye guhangayikishwa n’abana bacu bato dusigira abakozi. Bamwe barabacika bakajya gukinira aho batazi, mu bibuga bitagira amazu hafi aho, natwe twibwira ko bari mu ngo, tukagira ubwoba ko hari igihe imvura nk’iyi ishobora no kudutwarira abana cyangwa urubura rukabakubita ibintu bikaba bibi.”

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ku rwego rw’aka karere, Ingabire Nadine Michel, asaba ababyeyi gukurikirana abana babo bato bari mu biruhuko bakamenya aho bakinira kugira ngo batazatwarwa n’ibiza.

Yagize ati “Iragwa rimwe na rimwe irimo umuyaga mwinshi cyane ikangiza ibintu, hari igihe izamo n’inkuba nyinshi cyangwa urubura rukabije nk’uko mwabibonye rukaba rwatobagura n’amazu, birumvikana ko hari nk’abana bashobora kuba bari hanze bakabura aho bugama cyangwa bakajya kugama munsi y’ibiti bakaba babigiriramo impanuka yabaviramo n’urupfu.”

Ababonye uko uru rubura rwaretse ahantu henshi rukamara amasaha menshi, bakanabona uko imyaka yashwanyaguritse, bafite impungenge ko ikomeje gutya yateza inzara aho kuramira abaturage bari bamaze igihe bayitegereje.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabwe gukurikiranira hafi ikibazo cya zimwe mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi zashegeshwe n’umutingitito, nyamara magingo aya zikaba zigikorerwamo kandi (...)

Rusizi: Ubuyobozi bwahumurije abaturage bafite abana biga mu mashuri ashaje
Rusizi: Ubuyobozi bwahumurije abaturage bafite abana biga mu mashuri ashaje

Ababyeyi barerera muri GS Ntura Protestant, ishuri riri mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, bafite impungenge z’uko abana babo bagiye gutangira amashuri, ibyumba by’amashuri bigiramo bishaje (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.