Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Rusizi: Abamotari biyemeje ko uyu mwaka urangira bose bafite mituweli   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 3 months ago

 
 

Abamotari bo mu karere ka Rusizi bavuga ko kubera imiterere y’akazi kabo ari bo ba mbere bazi akamaro ka mituweli n’ingorane zikomeye ku bantu bakora aka kazi batayifite. Gusa bemeza ko n’ubwo bayitabiriye ku bwinshi hakiri abatarayitanga.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abamotari muri aka karere Hagenimana John yavuze ko iri huriro rigizwe n’amakoperative 7 yibumbiyemo abamotari 1200, abagera kuri 90% muri bo bakaba bamaze gutanga mituweli, abasigaye bakaba ari abafite ibibazo binyuranye, nk’abakoresha moto zitari izabo n’ibindi bibazo bitandukanye.

Abamotari batinda kubona mituweli, uyu muyobozi avuga ko ari abahuye n’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi, ababa bafite imiryango minini irimo abana biga amashuri yisumbuye bikagorana kubabonera mituweli uwo mwanya, ariko ngo ubukangurambaga bugenda bukorwa kugira ngo bose bayitange.

JPEG - 636.1 kb
Aba bamotari bavuga ko bakurikije akazi bakora n’ingorane zikabamo gutanga mituweli ari ingenzi

Yagize ati “Akazi kacu ubwako kitegekera umuntu gutanga mituweli kuko ingorane zikarimo ntiwajyaho ngo ujye mu muhanda utayifite, ushobora kugira impanuka itunguranye, ushobora kugonga umuntu nawe ugakomereka, n’ibindi bibazo by’ingorane ziterwa n’akazi dukora ku buryo ubukangurambaga buhoraho ari ngombwa kugira ngo abamotari bose bayitange, ari yo mpamvu twiyemeje gukora ibishoboka byose ngo uyu mwaka urangire nta mu motari n’umwe usigaye ataratanga mituweli.’’

Avuga ko hifashishijwe amakoperative yabo abatarayitanga bamenyekana, gusa hakaba hakiri ikibazo cya bamwe mu bamotari baba bafite ibibazo bituma batayibona ariko bakagira isoni zo kubivuga mu makoperative yabo ngo bafashwe, aba bakazagendererwa bagafashwa kuyitanga nubwo bakwishyura buhoro buhoro ariko igihe umumotari ahuye n’ibibazo by’uburwayi cyangwa impanuka akaba yakwivuza bitarinze kuzana izindi ngorane.

Nsabimana Joseph umwe mu bamotari, avuga ko abamotari bose bumva neza akamaro ka mituweli, bakaba bashyigikiye ko uyu mwaka urangira buri wese yarayitanze.

Agasaba muri bagenzi be uwaba atarayitanga kubera ibibazo runaka baba batazi kubigaragaza bakamufasha ariko ntihagire uwagira ikibazo cyangwa uwo mu muryango we wakigira ngo abe ari bwo abandi batangira kwibaza icyakorwa harimo no kumufasha gutanga amafaranga y’ikirenga mu gihe yagombaga kuba afite iyo mituweli.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel avuga ko abamotari basanzwe ari abafatanyabikorwa beza b’akarere, haba mu mutekano no mu zindi gahunda za Leta, akizera ko nk’uko babyivugira uyu mwaka uzarangira bose bayitanze, akumva, akurikije uko basanzwe bitanga mu bikorwa by’akarere icyo gufatanya ngo buri wese ayibone kitazananirana.

 

Comments

 
 
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka witiriwe Mutagatifu Yozefu, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yasabye abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu (...)

Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi
Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi

Abaturage bo mu murenge wa Muyongwe mu karere ka Gakenke, bavuga ko bababajwe no kuba burira imisozi bajya gushaka ihuzanzira (rezo) rya telefone ngendanwa, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukemura (...)

Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane

Bamwe mu batuye umujyi wa Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’amakara yo gutekesha, n’aho bayabona bakayabona ku giciro bavuga ko gihanitse bagereranyije (...)

Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta
Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta

Hategekimana Jean Pierre, w’imyaka 40, afungiwe kuri sitasiyo ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke akurikiranweho kwigabiza ishyamba rya Leta riri mu mudugudu wa Kacyiru, mu kagari ka Ntendezi, (...)

Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi
Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi

Binyuze mu buryo bw’umuganda, urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma rwasaniye inzu, runubakira ubwiherero ndetse n’akarima k’igikoni abana b’imfubyi babiri. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.