Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Rubavu: Inzoga y’abagabo ikomeje kuba imbarutso yo guhohoterwa   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 5 months ago

 
 

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Kanama, Akarere ka Rubavu bemeza ko nubwo ihohoterwa ryagabanutse hari abahohoterwa bagatinya kuvuga ngo badacibwa amafaranga cyangwa inzoga z’abagabo.

Aba baturage barasaba ko hakwimakazwa ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo ihohoterwa ricike burundu, cyane ko iyo bigeze mu kunga bisaba gucibwa inzoga z’abagabo bageze mu kibazo.

Bazimaziki Emmanuel ni umwe mu baturage bo mu murenge wa Kanama,mu Karere ka Rubavu aragira ati “Hari ubwo umugore ajya kuvuga ikibazo mu mudugudu ku ihohoterwa yakorewe n’umugabo we, mudugudu yamuca ibihumbi bitanu kugera ku bihumbi 10 by’amande n’inzoga y’abagabo bombi bakagira ubwoba.”

Akomeza avuga ko iki kibazo kijyanye n’inzoga y’abagabo gikunze kugaragara mu kagari ka Yungwe na Rusongati mu murenge wa Kanama aho gikomeje gutuma abagore cyangwa abagabo bahohoterwa bagatinya ayo mafaranga bashobora gucibwa bakaryumaho.

JPEG - 222.4 kb
Bamwe mu baturage barahohoterwa bakanuma batinya inzoga y’abagabo bacibwa (Foto Iyaremye Y)

Undi na we ati “Hari ihohoterwa rishengura umutima noneho ryavutse aho ugirana ikibazo n’umugore baguca amafaranga wagurisha itungo bikakuviramo incyuro ihoraho ukaba mu rugo umugore atakoroheye.”

Aba baturage batinyutse kugaragaza ibibazo nk’ibi nyuma y’inyigisho ku kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no gukumira ihohoterwa bahawe n’Umushinga Indashyikirwa wigisha ku ihame ry’uburinganire mu ntara y’Iburengerazuba.

Bigaya Jean Leonard, Umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe iterambere ry’umuryango no kurengera abana avuga ko impinduka zigenda zigaragara ari umusaruro ukomoka ku myumvire imaze kugirwa n’abaturage ku ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire bigenda byimakazwa.

Aragira ati “Ubu abagabo basigaye bemera kwitwa icti bitaga inganzwa bakavuga ko bahohotewe bigaragara ko bigenda bihinduka ariko haracyari urugendo rurerure kuko tugomba kurirwanya twivuye inyuma wumvise abavuga ko basigaye batinya inzoga y’abagabo bacibwa nyuma yo kubakemurira ibibazo mu kagari mu midugudu tugiye kubikurikirana.”

Mu zindi ngamba zafashwe harimo no kumenyekanisha ibikorwa bya Isange One Stop Center na serivisi itanga bikazibandwaho cyane mu minsi 16 yahariwe ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina yatangiye tariki 25 Ugushyingo kugeza 12 Ukuboza 2016.

 

Comments

 
 
Rusizi:Ikibazo cy’imbwa zizerera zikarya abaturage cyahagurukiwe
Rusizi:Ikibazo cy’imbwa zizerera zikarya abaturage cyahagurukiwe

Ikibazo cy’imbwa zizerera zirya abantu mu karere ka Rusizi ngo ntigihangayikishije abaturage gusa, ahubwo gihangayikishije n’ubuyobozi, bukaba busaba abaturage kuba bihanganye igihe cy’imvura (...)

Kirehe: Ibigwi ’by’Imitavu’ yahinduye imyumvire y’abaturage
Kirehe: Ibigwi ’by’Imitavu’ yahinduye imyumvire y’abaturage

Imitavu ni itorero ry’abana bagera ku 100 bari hagati y’imyaka 6 na 15, rikorera ibikorwa byaryo mu murenge wa Gahara, akarere ka Kirehe. Ibikorwa byaryo bikaba byaragize uruhare mu guhindura (...)

Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda
Karongi:Depite Musabyimana yasabye abaturage gukomera kuri ‘Ndi Umunyarwanda

Depite Samuel Musabyimana, yasabye abaturage bo mu karere ka Karongi gukomeza gushyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, kuko ari byo bizatuma igihugu gikomeza kwihuta mu iterambere, kikaba (...)

Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati
Rubavu:Abifuza kuva mu manegeka batuyemo bemerewe amabati

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwemereye amabati abaturage batishoboye bagera ku 120, bashaka kuva mu manegeka, mu rwego rwo kubafasha gutura mu mudugudu. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko (...)

Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi
Musanze: Umukobwa w’imyaka 20 yihangiye umurimo umwinjiriza 250,000 ku kwezi

Umuhire Catherine, ni umukobwa w’imyaka 20 utuye mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, uvuga ko mu gihe cy’imyaka 2 amaze akora umwuga wo gucura ibyuma bikoreshwa muri feri z’imodoka, ubu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.