Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Rubavu: Ingo zisaga 70% zihanganye no kwigobotora agatadowa   

  Yanditswe na Iyaremye Yves
 5 months ago

 
 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwagaragaje ko ingo zirenga 70% z’abatuye mu karere zigihanganye no kuva ku gatadowa mu guharanira iterambere rirambye.

Bivugwa ko kuba abenshi bataragerwaho n’amashanyarazi biterwa n’imiturire, amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba akaba yagira byinshi ahindura ku iterambere ryihuse.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirje ushinzwe iterambere ry’ubukungu Murenzi Janvier, ashishikariza abafatanyabikorwa batandukanye gushyira imbaraga nyinshi mu kuzamura umubare w’ingo zikoresha ingufu z’amashanyarazi zikiri hasi.

JPEG - 36.7 kb
bamwe mu banyeshuri baracyiga bifashishije gatadowa muri Rubavu

Aragira ati “Turacyafite ikibazo gikomeye cy’uko ingo zifite umuriro w’amashanyarazi zikiri nke kandi dutuye turere twunganira Umugi wa Kigali. Umuvuduko tugomba kugenderaho ntabwo watwemerera tutagira amashyanyarazi ahagije, ubu abafatanyabikorwa dufite bashobora gutanya amashyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ni Davis & Shirtliff na Mobisol. Hakenewe abafatanyabikorwa benshi badufasha guhangana n’iki kibazo cyo guca burundu agatadowa.”

Abaturage babona ko ikibazo gihari gishobora gukemuka baramutse bashyize hamwe n’ubuyobozi. Kamanzi Bernard utuye mu murenge wa Cyanzarwe yagize ati “Turifuza kugezwaho amashyanyarazi kuko bibangamiye iterambere ryacu."

Yakomeje agira ati "Ikibazo cy’agatadowa kiraturembeje ndinze ngira imyaka 50 ntaracana ku mashyanyarazi; ni inzozi kuri njye kandi noneho kugira ngo ntunge telefoni ntabwo byanyorohera nkurikije urugendo byansaba kugira ngo ngere aho nakura umuriro.”

David Gatende Umuyobozi mukuru wa Davis & Shirtliff yagaragaje ko nk’abafatanyabikorwa b’akarere nabo babangamiwe no kuba hakigaragara ingo nyinshi zitaragerwaho n’amashanyarazi, ati “Kugikemura natwe dukeneye ubufatanye n’imikoranire myiza n’abaturage nk’abadaturanye batarajya mu midugudu dushobora kubaha imirasire y’izuba n’ibindi byabafasha.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bukomeje gukora ibishoboka byose mu kugeza ibikorwa remezo ku baturage, imihanda myinshi yamaze gukorwa ikaba ifasha abaturage mu buhahirane, ndetse mu mirenge ya Busasamana, Bugeshi na Mudende yamaze kwiyongera ku mirenge y’Umujyi wa Gisenyi mu gutunga amashanyarazi.

Akarere kageze kuri 29% ku ngo zicana amashanyarazi ariko muri uyu mwaka wa 2016-2017 ubuyobozi bwahize kugeza amashanyarazi mu ngo 2500.

JPEG - 38.5 kb
Ubuyobozi bw’Akarere bwiyemeje kongera ibikorwa remezo mu maguru mashya
 

Comments

 
 
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka witiriwe Mutagatifu Yozefu, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yasabye abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu (...)

Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi
Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi

Abaturage bo mu murenge wa Muyongwe mu karere ka Gakenke, bavuga ko bababajwe no kuba burira imisozi bajya gushaka ihuzanzira (rezo) rya telefone ngendanwa, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukemura (...)

Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane

Bamwe mu batuye umujyi wa Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’amakara yo gutekesha, n’aho bayabona bakayabona ku giciro bavuga ko gihanitse bagereranyije (...)

Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta
Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta

Hategekimana Jean Pierre, w’imyaka 40, afungiwe kuri sitasiyo ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke akurikiranweho kwigabiza ishyamba rya Leta riri mu mudugudu wa Kacyiru, mu kagari ka Ntendezi, (...)

Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi
Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi

Binyuze mu buryo bw’umuganda, urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma rwasaniye inzu, runubakira ubwiherero ndetse n’akarima k’igikoni abana b’imfubyi babiri. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.