Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Rubavu: Haravugwa uburiganya muri cyamunara y’imitungo yegereye Kivu   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 May 2016

 
 

Abanyamuryango ba koperative y’uburobyi mu Kiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu (COOPILAK) bararira ayo kwarika nyuma y’aho imitungo yabo iterejwe cyamunara mu buryo babona bunyuranyije n’amategeko.

Iyi mitungo iri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu irimo inzu, ubwanikiro bw’amafi, ibiro, ububiko bwayo nyuma y’aho bananiriwe kwishyura umwenda y’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 29 bari babereyemo uwitwa Nesongane Marina utuye muri Canada guhera mu mwaka wa 2000, akaba amaze kugera kuri miliyoni zirenga 76 bagomba kwishyura.

Bivugwa ko bari bemeranyijwe kujya bamuha inyungu ya 24% ariko birangira bananiwe kwishyura vuba ari na bwo imitungo yafashwe nk’ingwate yatejwe cyamunara tariki 26 Ukuboza 2015.

Abanyamuryango baje kwitabaza inkiko nyuma y’uko imitungo iterejwe cyamunara ikagurishwa miliyoni 69 z’amafaranga y’u Rwanda bo bazanye impuguke mu kugena agaciro imitungo yemeza ko ifite agaciro ka miliyoni zirenga 300.

Ku wa 17 Gicurasi 2016 ubwo bitabaga Urukiko Rwisumbuye rwa Gisenyi, abanyamuryango b’iyi koperative bavuze ko nubwo bemera ideni babereyemo Nesongane, babariwe nabi agaciro k’imitungo bakaba basanga harimo uburiganya kuko cyamunara yakozwe batabanje kumenyeshwa.

JPEG - 141.6 kb
Abanyamuryango ba COOPILAK ntibumva uburyo imitungo yabo yagurishijwe miliyoni 60 mu gihe agaciro kikubye inshuro eshanu

Semajeri Mussa Umuyobozi wa COOPILAK yagize ati “Ntabwo baduhombya ako kageni ngo twemere. Uwabaze agaciro yaragambanye kuko guha imitungo yacu amafaranga atagura n’inzu imwe birababaje.”

Sibomana Eugene waguze iyi mitungo ikaba imugejeje mu nkiko ntiyiyumvisha uburyo abanyamuryango bavuga ko cyamunara yakozwe mu buryo butemewe n’amategeko kandi yarakozwe bafite ibyangombwa byose.

Yashimangiye ko bitabiriye cyamunara nk’abandi bose, bayitsindiye bishyura mu rukiko rw’Ikirenga kugira ngo ideni ryishyurwe nyiraryo ubu uba muri Canada.

Sibomana ati “Twe twatsindiye cyamunara kandi hari abantu benshi nta mategeko twishe. Ikindi kuki badutumizaho mu rubanza kandi amafaranga twarayahaye Leta mu nzira zemewe nayo ikayaha umuturage w’umunyamahanga wagombaga kuyahabwa?”

JPEG - 74.2 kb
Abanyamuryango ba COOPILAK mu rukiko rwisumbuye rwa Gisenyi

Umunyamategeko wa Sibomana, Me Ndahimana Jean Bosco, yongeyeho ati “Habonetsemo ibibazo by’amategeko, twifuje ko leta yakwitabazwa kuko ni yo yatanze ‘titre de proprieté’ ubwo rero twabisobanuriye umucamanza nk’inzitizi bigaragara ko atumva kimwe uruhande rw’uregwa twamusabye ubwihane.”

Abanyamuryango ba COPILAK bakeka ko bagambaniwe

Abanyamuryango ba koperative bavuga ko guteza cyamunara imitungo yabo ari akagambane kakozwe na Nesongane Marina n’umugabo we, bikaba bigeze aho basigaye ntaho gukorera bagira kandi uyu mugabo we yarabambuye asaga miliyoni 120 yarangiza akaburirwa irengero.

Umwe muri bo ati “Umugabo w’uyu Marina yatwibye miliyoni zirenga 120 arafungwa ageze aho aratoroka; nyuma umugore we wari waragiye gutura muri Canada ahita azana impapuro bari baratwandikishije batuguza amafaranga none n’ibyo twari dusigaranye bitejwe cyamunara mu buryo butemewe n’amategeko.”

Kumvikana ku gaciro kawe iyi mitungo byagoranye mu rukiko, Umucamanza asaba ko urubanza ruzakomeza buri ruhande ruzanye uwaruhaye agaciro k’umutungo ku wa 7 Kamena 2016.



 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabwe gukurikiranira hafi ikibazo cya zimwe mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi zashegeshwe n’umutingitito, nyamara magingo aya zikaba zigikorerwamo kandi (...)

Rusizi: Ubuyobozi bwahumurije abaturage bafite abana biga mu mashuri ashaje
Rusizi: Ubuyobozi bwahumurije abaturage bafite abana biga mu mashuri ashaje

Ababyeyi barerera muri GS Ntura Protestant, ishuri riri mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, bafite impungenge z’uko abana babo bagiye gutangira amashuri, ibyumba by’amashuri bigiramo bishaje (...)

Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba
Kayonza:Bakusanyije miliyoni 6 ngo begerezwe amazi barayategereza baraheba

Abaturage bo muri Nyamugari mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza bavuga ko bakusanyije amafaranga arenga miliyoni 6 ngo babone amazi meza, ariko ngo barayategereza baraheba. Igitekerezo cyo (...)

Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana
Rwamagana: Barasabwa gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye mu bana

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, arasaba abaturage batuye muri aka karere kwirinda gukongeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana bato, ahubwo bakayikumira kugira ngo (...)

Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze

Nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi b’utugari n’abakozi babungirije, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu turere tugize intara y’Uburengerazuba bagiye basezera ku mirimo yabo, bamwe mu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.