Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Rubavu: Batewe impungenge n’isoko ry’i Kamuhoza ritagira ubwiherero   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 4 months ago

 
 

Abaturage n’abacuruzi bo muri santere ya Kamuhoza mu murenge wa Kanama mu karere Rubavu, bavuga ko bahangayikishijwe kandi batewe impungenge no kutagira ubwiherero hafi y’isoko, kandi rihuriramo abantu benshi.

Aba bacuruzi n’abaturage barasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kububakira ubwiherero rusange, kuko babangamiwe n’umwanda uhagaragara uterwa no kutagira ubwiherero rusange, bityo bakaba bafite impungenge z’uko bashobora kuzahandurira indwara zituruka kw’isuku nke.

Ubuyobozi bw’Akarere bwemeza ko iki kibazo gihari, ndetse bugahamya ko bugiye kugihagurukira bureba ko cyakemuka kandi vuba.

Umurenge wa Kanama ni umwe mu mirenge yagiye igaragaramo ikibazo cy’umwanda ukabije, ndetse higeze no kwibasirwa n’icyorezo cya Kolera, abaturage bakaba bakomeje kubangamirwa n’ikibazo cy’umwanda.

JPEG - 373.5 kb
Bamwe mu barema isoko rya Kamuhoza barasaba ubwiherero rusange(Foto Iyaremye Y)

Abarema isoko rya Kamuhoza bemeza ko ushaka kwiherera, bakagira impungenge ko amasazi ashobora kubamanuriraho umwanda n’indwara bidakemutse vuba.

Kamanzi Bernard, umwe mu bakorera muri iri soko aragira ati “Ubu byaratuyobeye kugira ngo ujye kwibohora bigusaba kujya mu rugo rw’abaturiye isoko, kubera ko iri soko ryakira abantu benshi hari ubwo ugenda ugasanga hafi y’inzu bahakikije umwanda, ubwo rero amasazi yahakora akaza ku biribwa ndetse n’ibicuruzwa byo mu isoko ugasanga ni ikibazo gikomeye.”

we n’abandi baturage biganjyemo abacururiza mu isoko rya Kamuhoza bavuga ko kubera kutagira umusarane abacuruzi bavuye mu bice bitandukanye nk’ibigize umurenge wa kanama, Nyundo na Nyabirasi yo mu karere ka Rutsiro, hari ubwo biherera mu mugezi utemba wa Sebeya.

Ibi ngo bituma bagira impungenge ko hadashyizweho ubwiherero rusange bakwandura indwara zikomoka ku mwanda.

Murenzi Janvier, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imari n’iteranbere ry’ubukungu, yemeza ko iki kibazo kizwi, ariko agahamya ko kiri mu nzira zo gukemuka.

Avuga ko bagiye kububakira ubwiherero rusange cyane ko barimo kugirana amasezerano na rwiyemezamirimo uzabwubaka bidatinze.

Aragira ati “Ubu turi mu nzira zo guhangana n’iki kibazo tugishakira umuti, isoko rya Kamuhoza ryakira abantu baturutse henshi cyane hashoboka, kuba nta bwiherero rusange bafite natwe biratubangamiye turi mu nzira zo gushaka uko tububakira, turwanya ko hakomeza kugira umwanda, kandi turi mu nzira zo gusinyana amasezerano na rwiyemezamirimo uzabubakira.”

Mu gihe ubu bwiherero buzaba bwubatswe, izaba ari inkuru nziza ku barema isoko, ariko by’umwihariko abaturanye na ryo bahoraga bakikijwe n’umwanda.

 

Comments

 
 
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama
Hamuritswe igishushanyombonera cy’umujyi wa Bugarama

Mu gihe kiri imbere igice kinini cy’umurenge wa Bugarama kigiye kuba umujyi wunganira umujyi wa Rusizi, igishushanyombonera cyawo kikaba cyaramurukiwe abatekinisiye b’akarere n’ubuyobozi bw’uyu (...)

Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano
Rusizi:Abaturage bafashe ingamba zo kwicungira umutekano

Nyuma y’aho mu rukerera rwo ku wa 12 uku kwezi abantu bataramenyekana bateye mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama bakaharasira abaturage 3 babiri bagahita bahasiga ubuzima, abaturage b’uyu (...)

Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
Guverineri Mureshyankwano yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka witiriwe Mutagatifu Yozefu, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yasabye abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu (...)

Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi
Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi

Abaturage bo mu murenge wa Muyongwe mu karere ka Gakenke, bavuga ko bababajwe no kuba burira imisozi bajya gushaka ihuzanzira (rezo) rya telefone ngendanwa, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukemura (...)

Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane

Bamwe mu batuye umujyi wa Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’amakara yo gutekesha, n’aho bayabona bakayabona ku giciro bavuga ko gihanitse bagereranyije (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.