Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Rubavu: Bashoye mu kubaka isoko rya Kijyambere Akarere karabarerega   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 3 months ago

 
 

Aba bikorera bagera kuri 18 bafite imigabane mu isoko rya Mahoko barasaba Akarere ka Rubavu kubakura mu gihirahiro bagahabwa uburenganzira bwo gutangira kubaka Isoko rya Kijyambere kuko bamaze kwishyira hamwe, cyangwa se bagasubizwa imigabane bamaze gutanga niba batemerewe.

Aba bikorera bafite ikibazo kimaze imyaka irenga ibiri nyuma yo gutanga imigabane igera kuri miliyoni 80 muri miliyali n’asaga miliyoni 200 zikenewe; bemeza ko Akarere kabashyize mu gihombo gikomeye kuko bari bumvikanye ko bazahabwa ibyangombwa byo kubaka isoko bundi bushya ahari irishaje, ariko barabisaba ntibabihabwe.

Mathias Sebugunzu umwe muri aba bacuruzi avuga ko uyu mushinga watangiye ubwo Akarere kayoborwaga na Sheikh Bahame Hussan ariko abayobozi bagiye basimburana bakagenda bavuga ko bazabyigaho.

We na bagenzi be bifuza ko Akarere kabaha amafaranga yabo cyangwa kakabaha igisubizo mu maguru mashya dore ko bemeza ko hari abatangiye kujya gushaka uko bashora imari mu isoko rya Musanze.

Aragira ati ”Kuba twaratanze miliyoni zigera kuri 80 zikaba ziryamye ahantu zitari kunguka ni igihombo,tuba twaratangiye kwubaka binageze kure,twandikiye akarere inshuro nyinshi ariko ntibadusubiza ndetse twagiranye ibiganiro byinshi ariko turacyategereje. Bari bamwe gutegereza byarambiye bifuza kuyasubizwa bakajya gushora mu isoko rya kijyambere rya Musanze turasaba ko twakurwa mu gihirahiro niba baduha igisubizo bigakorwa vuba cyangwa bakadusubiza ayacu.”

Murenzi Janvier Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’imari yasabye aba bafatanyabikorwa kwihangana.

Yagize ati “Nibihangane ikibazo turakizi kandi kigomba kwigwaho na Njyanama kugira twirinde gukora ibintu bitanyuze mu mucyo, kuba byaratinze hari ibyo bagombaga gutunganya; icya mbere batangiye ari koperative itagira ubuzima gatozi, twakoze ingendoshuri tugamije kureba aho byakozwe ndetse bagombaga gukora umushinga babigaragariza ibigo by’imari.”

Yemeza ko umwanzuro uzatangwa n’inama njyanama kandi ko komisiyo ishinzwe kubikurikirana igeze kure ibyigaho aho ahamya ko mu umwaka uzarangira igisubizo cyatanzwe akabasaba kwihangana.

Abikorera 18 bishyize hamwe ngo bubake Isoko rya Kijyambere rya Mahoko barasaba gusubizwa ayabo

 

Comments

 
 
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo
Hagiye gushingwa ikigo kizarererwamo abana ababyeyi basigaga ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Nyuma y’aho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ikibazo gikomeye cy’abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo, babareresha abandi bana bagenzi babo, mu gihe bo baba bagiye gucururiza Kongo, ubu (...)

Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni
Abaturage b’i Musanze barasaba iminara izabahesha ’rezo’ ya telefoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze barasaba ubuyobozi bubishinzwe kubashakira iminara yabafasha kubona ihuzanzira rya telefoni (Network), ngo kuko bakomeje gusigara inyuma (...)

Huye:  Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga
Huye: Abacikanwe n’amashuri barifuza kwiga indimi z’amahanga n’imyuga

Abakuze bagana amasomero y’abakuze ngo bihugure mu gusoma no kwandika mu karere ka Huye, bagaragaje icyifuzo cy’uko bashakirwa uburyo bwihariye bwajya bubafasha gukomeza kwiga mu yandi mashuri (...)

Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Rwamagana:Abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abaturage bo mu ntara y’Uburasirazuba barasabwa kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, batanga amakuru y’abahohotewe ku gihe, bakanirinda kuzimangatanya ibimenyetso. Ubu ni (...)

APR FC   irasabwa intsinzi    ku mukino wa Zanaco FC
APR FC irasabwa intsinzi ku mukino wa Zanaco FC

APR FC-Zanaco FC (Amahoro-15h30) Ikipe ya APR FC irakina umukino wo kwishyura n’ikipe ya Zanaco FC yo muri Zambia mu mikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total Caf Champions League (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.