Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Rubavu: Basabwe kugabanya ‘siporo y’imihogo’ barwanya indwara zitandura   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 2 months ago

 
 

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gisenyi mu karere ka Rubavu bwasabye abaturage kwirinda kunywa cyane ari byi byiswe siporo y’umuhogo bakayoboka gukora imiyotozo ngororamubiri kuko ari yo ivura indwara zitandura nyinshi.

Ubu butumwa butanzwe mu gihe muri aka karere abaturage baha agaciro kanini kugana utubare ku kigero kirenze icyo bitabiramo siporo bikaba bikekwa nk’imwe mu ntandaro z’umuvuduko w’indwara zitandura.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi Dr Maj Kanyankore William avuga ko indwara zitandura zirimo Diabete, Goute, Impyiko zikomeje kwibasira abatuye aka karere ku kigero cya 72% ugereranyije n’indwara zandura.

JPEG - 108.1 kb
Dr Maj Kanyankore umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi arasaba abantu gukora siporo y’umubiri bareka iy’umuhogo(Foto Iyaremye Y)

Akomeza asaba abatuye akarere ka Rubavu n’ahandi muri Rusange kwitabira gukora siporo akibanda ku bikorera kugira uruhare mu kuyikora no gushoramo imari mu buryo bugaragara mu rwego rwo gusigasira amagara.

Ati “Turasaba abaturage kugabanya siporo y’umuhogo bakongera siporo y’umubiri. Birababaje kubona abagabo n’abagore baturiye uyu mujyi n’aka karere muri rusange bafata umwanya wose w’umunsi bicaye bari kunywa inzoga mu tubare bakishimira guhaza imibiri yabo bayiroga, ari nako bongeramo amasukari azabagiraho ingaruka z’uburwayi butandukanye ariko ntibanafate umwanya n’umwe wo gukora imyitozo ngororamubiri.”

Iyo utembereye mu karere ka Rubavu usanga hari ibyiza byinshi byakwifashishwa mu gukora siporo nko ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu n’ahandi hatandukanye; ubuyobozi bw’Akarere burasaba ko muri buri hoteli hashyirwaho ahagenewe gukora siporo (Gym) n’abikorera bakagira uruhare mu gushoramo imari.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Munyentwari Alphonse asaba abikorera kwagura ibikorwa bagashora mu mishinga itari imenyerewe gushorwamo aho guhora mu bucuruzi bumwe biganana, bakibanda no kuri siporo bayigira umuco.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabwe gukurikiranira hafi ikibazo cya zimwe mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi zashegeshwe n’umutingitito, nyamara magingo aya zikaba zigikorerwamo kandi (...)

Rusizi: Ubuyobozi bwahumurije abaturage bafite abana biga mu mashuri ashaje
Rusizi: Ubuyobozi bwahumurije abaturage bafite abana biga mu mashuri ashaje

Ababyeyi barerera muri GS Ntura Protestant, ishuri riri mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, bafite impungenge z’uko abana babo bagiye gutangira amashuri, ibyumba by’amashuri bigiramo bishaje (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.