Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Rubavu: Babangamiwe n’amananiza ashyirwa ku bana batagira ba se   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 3 months ago

 
 

Abagize mashyirahamwe n’imiryango yita ku bana bavutse batateguwe harimo abavutse ku bagore bakora uburaya n’abakokobwa babyariye mu rugo, bahangayikishijwe n’akato bahabwa mu kwandikisha abana bavutse ariko ba se ntibamenyekane.

Umwe muri aba bagore bakora umwuga wo kwigurisha avuga ko ikibazo gikomeye kivuka mu gihe cyo kubandika mu bitabo by’irangamimerere, no kubaha ubwisungane mu kwivuzaaho bagana ubuyobozi bukabaka ibyangombwa by’umugabo bakabibura.

Yagize ati “Nkakwe dufite abana ariko nta bagobo tugira; iyo tugiye kubandikisha badusaba kuzana irangamuntu y’umugabo kandi utazi neza uwaguteye inda. Ubu inaha ntiwabara umubare w’abana bamaze gukura batanditswe mu bitabo by’irangamimere, tukibaza uburyo bazashyirwa mu igenamigambi ry’Igihugu nk’uko ubuyobozi bubivuga ko bifasha mu makuru.”



Aloys Kaberuka Umuyobozi w’Umuryango Point d’Ecoute ukorera mu Karere ka Rubavu ugurira bamwe muri aba bakobwa ubwisungane mu kwivuza yavuze ko bikiri imbogamizi zikomeye kuko hari abagore bagaragaza indangamuntu zaba Sekuru kugira ngo bandikwe mu bitabo by’irangamimerere, babone n’amahirwe yo guhabwa mituweri.

Ati “Iyo tugiye kubarihira mituweri usanga amabwiriza avuga ko umuntu wese ugiye kwiyishura yandikwa ku mukuru w’umuryango noneho ugasanga Sekuru w’Umwana ni we wanditswe ko ariwe se; bivuze ko umubyeyi yabyaranye n’umukobwa we… hakwiye kugira gahunda ihamye ikorerwa aba babyeyi.”

Munyaneza Francois Xavier Umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Bugeshi ntiyemeranya n’aba bagore, ati “Umwana tumwandika mu bitabo twagera ku mwanya w’umugabo tugasimbuka kuko amakuru aba agishakishwa, ashobora kuzaboneka nkuko n’uwo mubyeyi ashobora kugana inkiko noneho zikemeza se w’umwana akabona kwandikwa.”

Munyaneza yemeza ko itegeko rirengera abahuye n’ikibazo cyo kubyara bakabura abo babyaranye na bo, ndetse kuri ubu nta n’umwe bajya basubizayo.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi
Ngoma: Koperative yagaruje toni 80 z’umusaruro wari waguzwe n’abamamyi

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, igizwe n’abanyamuryango 350 bahinga ibigori n’ibishyimbo mu murenge wa Murama, mu karere ka Ngoma, buratangaza ko mu mwaka wa 2016 gusa, (...)

Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabwe gukurikiranira hafi ikibazo cya zimwe mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi zashegeshwe n’umutingitito, nyamara magingo aya zikaba zigikorerwamo kandi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.