Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Rubavu: Agahinda k’umuryango w’umwana watewe ibuye ingingo zikagagara   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 August 2016

 
 

Umuryango w’abantu 10 ubeshejweho no guca inshuro utewe inkeke n’umwana wabo w’imyaka ine n’amezi atandatu watewe ibuye mu mutwe na bagenzi be bakinaga bikamuviramo ubumuga bukabije.

Ababyeyi b’uyu mwana witwa Daniel Eric barasaba ubufasha bwo kumuvuza nyuma y’umwaka umwe atewe ibuye mu mutwe, ntibabashe kumuvuza none kuri ubu ingingo z’umubiri we hafi ya zose zikaba zaramaze kugagara (paralysé).

Umubyeyi wa Eric amufashe imbere y'inzu yabo babamo ari abantu 10 bararana n'amatungo (Foto Iyaremye y)

Uwimana Icyizanye washakanye na Ngaboyimanzi Diyonizi, batuye mu mudugudu wa Gahenerezo, Akagari ka Bugu, umurenge wa Mudende mu karere ka Rubavu batunze abana barindwi n’umwuzukuru wabo.

Batuye mu nzu ihomeshejwe amase, ifite amabati ashaje ndetse afite n’imyenge ahantu hose. Muri iyi nzu y’ibyumba bibiri babanamo n’intama baragijwe, nta bwiherero bagira, kandi isakaye uruhande rumwe.

Uyu muryango wemeza ko utunzwe no guca incuro bahingira abandi. Icyizanye avuga ko mu gihe gisaga umwaka umwana wabo Daniel amaze atavuzwa yagiye yihinahina kuko ubukene bwatumye batamujyana kwivuza.

Yagize ati “Umwana bamuteye ibuye mu mutwe tubura uko tumujyana kwa muganga; nta mituweri tugira, twirirwa mu nduruburi na bwo duke dutahanye ni utwo kurya nabwo abana ntibahage.”

Icyizanye yakomeje agira ati “Tubayeho nabi, inzu tubamo isakajwe n’amabari ariko izuba rirarasa tukaribona mbere kuko yatobaguritse. Mu gihe cy’imvura turanyagirwa kuko nta handi twayihungira, abana bacu ntabwo bajya kwiga kuko nta kenda ndetse ntabwo byatworohera kubona amakayi yabo. Dutunzwe no guca incuro, tubonye udufasha wendwa umwana wacu akavurwa ibindi Imana yakwikorera ibisigaye.”

Uyu umubyeyi avuga ko nyuma yo kwihinahina, Daniel ngo ntavuga, ntagenda yicarira uruhande rumwe kandi ntabwo kurya bimworohera. Kuva yafatwa n’uburwayi ngo nta bajyanama b’ubuzima n’abuyobozi bw’inzego z’ibanze bigeze babageraho yewe.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko ubayeho nabi aho abana bamwe birirwa ku barinze urugo abandi bagiye guhinga ngo babeho… kwiga ntibabitekereza.

Muvandimwe Anastase ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Mudende yavuze ko ikibazo cy’impanuka y’uyu mwana batari bakizi ariko bagiye kureba uko babasura bakanabashakira ubufasha.

Yagize ati “Ku kibazo kijyanye n’uwo mwana ntabwo twari tukizi, biragaragara ko gikomeye ariko tugiye kumanuka tubasure turebe ko hari icyo twabafasha dufatanyije n’inzego z’ibanze. Akagari gafite uburyo kandikamo abantu batishoboye bafite ibibazo, bikagera ku murenge natwe tukiga uko twakora ubutabazi ku bibazo nk’ibyo.”

Akomeza avuga ko ikibazo cy’amazu ashaje cyane bafite gahunda yo kugenda bazubaka binyuze mu miganda rusange no gukora ibishoboka ngo bakangurire abaturage gutura neza bazamura ubuzima bwabo.

Iyi nzu babamo na yo ikeneye gusanwa, amabati yaratobaguritse

 

Comments

 
 
Muhanga:Abajura bambura amatelefone n’amasakoshi barahagurukiwe
Muhanga:Abajura bambura amatelefone n’amasakoshi barahagurukiwe

Mu gihe bamwe mu bagore bo mu Karere ka Muhanga basaba Polisi ko guta muri yombi abasore b’inzererezi birirwa babambura amafaranga ndetse n’ibikapu, Polisi yo iravuga ko hari abasore 70 bashinjwaga (...)

Rusizi: Umugore wari utwite inda y’amezi 6 yakubiswe n’inkuba arapfa
Rusizi: Umugore wari utwite inda y’amezi 6 yakubiswe n’inkuba arapfa

Mateso Espérance wari ufite imyaka 32, bivugwa ko yari atwite inda y’amezi 6, yakubitiwe n’inkuba iwe mu rugo mu mudugudu wa Kamabuye, akagari ka Ntendezi,mu murenge wa Ruharanbuga, mu karere ka (...)

Ruhango:Babangamiwe n’abajura babiba imigwegwe babohesha ibiseke
Ruhango:Babangamiwe n’abajura babiba imigwegwe babohesha ibiseke

Bamwe mu baboha ibiseke bo mu murenge wa Byimana ho mu karere ka Ruhango, baratangaza ko babangamiwe cyane n’abajura babiba imigwegwe baba barahinze yo kwifashisha baboha ibiseke. Aba baturage (...)

 Gicumbi: Yagwiriwe n’ikirombe arapfa
Gicumbi: Yagwiriwe n’ikirombe arapfa

Buturaga wari ufite imyaka 35 y’amavuko, yagwiriwe n’ikirombe maze yitaba Imana, ubwo yacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Miyove mu karere (...)

Abasukura ibiro by’intara y’Uburasirazuba barasaba ubuyobozi kubishyuriza rwiyemezamirimo
Abasukura ibiro by’intara y’Uburasirazuba barasaba ubuyobozi kubishyuriza rwiyemezamirimo

Abakozi bakora isuku mu nyubako y’ibiro by’Intara y’Uburasirazuba ikoreramo n’akarere ka Rwamagana, barasaba ubuyobozi kubakorera ubuvugizi rwiyemezamirimo ubakoresha akabishyura, kuko ngo bamaze (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.