Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Rubavu: Basabwe kwirinda kubeshya ko umwanzi ‘abaca mu rihumye’   

  Yanditswe na Iyaremye Yves
 May 2016

 
 

Abayobozi n’abaturage bo mu karere ka Rubavu basabwe kwirinda gutanga ibisobanuro ko umwanzi atera anyuze muri aka karere abaciye mu rihumye.

Abatuye mu karere ka Rubavu bibukijwe ko urwo ari urwitwazo rutakabaye rukigaragara kuwo ari we wese mu nama y’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi yateranye kuri iki cyumweru tariki 29 Gicurasi 2016.

Ikibazo cy’abayobozi bahishira umwanzi kigarutsweho nyuma y’aho mu ijoro ryo ku wa 15 rishyira ku wa 16 Mata 2016 abarwanyi ba FDLR bagabye igitero kuri sitasiyo ya Polisi mu Kagari ka Kabumba Umurenge wa Bugeshi.

Nyuma y’iki gitero hafashwe batatu bayoboraga mu nzego z’imidugudu mu Murenge wa Bugeshi bemeraga ko bamenye iby’iki gitero ntibatanga amakuru, batanga urwitwazo ko babaciye mu rihumye nyuma yo kubagurira ikigage.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basabwe guhora bari maso

Semwaga Angelo, Umukozi w’ubunyamabanga bukuru akaba n’Imboni y’Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Rubavu yagize ati "Turasaba abanyamuryango kujya bavugisha ukuri aho kubeshya ko twicungira umutekano tudatangira amakuru ku gihe; kuko iyo baba babikora ntiwakumva uburyo umwanzi yinjira mu gihugu abaturage bamwe babizi akagera aho ahungabanya umutekano.”

Kuri we nta munyamuryango wa RPF Inkotanyi ukwiye guhumiriza agahumbya yarangiza akavuga ngo “banciye mu rihumye, umwanzi aranyinjirana.”

Yakomeje anenga bikomeye abayobozi batagira uruhare mu gukangurira abaturage gahunda za leta zibakorerwa bamwe bakagira uruhare mu kwiba no gutema inka bikunze kuvugwa muri aka karere.

Umuyobozi wa FPR mu karere ka Rubavu Sinamenye Jeremie, yakomeje avuga ko bamaze kugera kuri byinshi ariko hakenewe ubufatanye hagati y’abayobozi n’abaturage.

Sindikubwabo Nepomuscène Komiseri muri Komite Nyobozi ya FPR ku rwego rw’igihugu, yongeyeho ko umunyamuryango ukunda ubuzima bwe akwiye kudasigara inyuma muri gahunda zitandukanye za leta.

Yagize ati "Gahunda y’igihugu ni uguteza imbere umuturage ni yo mpamvu hariho gahunda zibafasha kuzamuka. Abayobozi barasabwa gufsha bose kibigeraho kandi ku gihe, bubahiriza inshingano zabo, barengera iterambere ry’umuturage."

Kugeza ubu Akarere ka Rubavu kagizwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagera kuri 95% aho muri rusange abamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza bagera kuri 69%.

JPEG - 178.9 kb
Semwaga Angelo (ibumoso), Umukozi w’ubunyamabanga bukuru akaba n’Imboni y’Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Rubavu
JPEG - 146.8 kb
Senateri Sindikubwaboni umwe mu bitabiriye inama y’abanyamuryango ba FPR
 

Comments

 
 
Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse
Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasaba abagize urugaga rw’abikorera muri aka karere n’abacuruzi bakorera ku mupaka wa Rusizi ya mbere, kwicara hamwe bitarenze amezi 2 bakareba bimwe mu bicuruzwa (...)

Rusizi: Ubuyobozi bwahagurukiye abagabo bamarira umutungo w’urugo mu kabari
Rusizi: Ubuyobozi bwahagurukiye abagabo bamarira umutungo w’urugo mu kabari

Amakimbirane yo mu miryango mu karere ka Rusizi akenshi ashingira ku businzi bukabije bw’umwe mu bagize umuryango, aho hari aho usanga umugabo akorera amafaranga yose aho kuyacyura akayamarira mu (...)

Kirehe:Abaturage biyubakiye ivuriro rya miliyoni 83
Kirehe:Abaturage biyubakiye ivuriro rya miliyoni 83

Abaturage bo mu kagari ka Kiyanzi, umurenge wa Nyamugali, mu karere ka Kirehe bagorwaga no gukora ingendo ndende bajya kwivuza, ubu barishimira ko baruhutse, kuko biyujurije ivuriro ‘Poste de (...)

Ngoma: Amapfa yatije umurindi ubujura
Ngoma: Amapfa yatije umurindi ubujura

SSP Janvier Mutaganda, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma, avuga ko ubujura bwiganjemo ubw’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’amatungo, bwagaragaye cyane muri aka karere mu mwaka (...)

Musanze:Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe n’indwara yitwa Cyumya
Musanze:Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe n’indwara yitwa Cyumya

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kirakangurira abahinzi b’ibigori gukoresha imbuto y’indobanure no gusimburanya ibihingwa mu murima hagamijwe kurwanya indwara y’ibigori yitwa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.