Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Rubavu: Abavuwe badasabwe mituweli barabyinira ku rukoma   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 May 2016

 
 

Abakirisitu b’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu karere ka Rubavu no mu nkengero zaho n’abandi baturage bo muri ibi bice, bishimiye amahirwe bahawe yo gusuzumwa Virusi itera Sida ku bushake ndetse bakavurwa n’izindi ndwara ku buntu batabanje gusabwa mituweli nk’uko bisanzwe ku mavuriro bagana.

Iyi ni gahunda y’ibyumweru bibiri yatangijwe ijyaniranye n’ibikorwa by’ivugabutumwa ririmo n’Umuyobozi w’Abadivantisiti ku Isi, Pst Ted Wilson ari nawe ukomeje gutanga ubutumwa bw’imana muri aka karere.

Mu ndwara zirimo gusuzumwa no kuvurwa harimo amaso, amenyo, gupima umwijima na Virusi itera Sida no gutanga imiti ku zindi ndwara zidantukanye zigaragaye ku wabashije kwisuzumisha.

Bamwe mu bo Imvaho Nshya yasanze baje kwipimisha ku bushake ku rusengero rw’Abadivantisite b’umunsi wa 7 ku Gisenyi bavuze ko aya mahirwe bahawe adakwiye gupfushwa ubusa.

JPEG - 63.8 kb
Abafite umutima wo gutabara imbabare batanga amaraso na bo bahawe amahirwe

Esperance Nyirasafari ni umwe muri bo waje kwipimisha yagize ati "Turashima izi gahunda twazaniwe nukuri biradufasha cyane ubu hari abatari kubona amahirwe yo kuzabona uko bipimisha ku bushake biboroheye n’abandi ; harimo abatishoboye bahawe amahirwe yo kwivuza ku buntu bitanagombeye mituweli turasaba abatarabimenya nabo kuza bagafashwa."

Hakizimana Etienne ushinzwe ubuvuzi no kwipimisha mu mushinga ukora ibikorwa byo kurwanya Sida (AHF) bafatanyije at "Natwe iyo habayeho umwanya nk’uyu biradufasha cyane kuko bituma intego zo guhangana n’ubwandu no gukomeza gufasha Abanyarwanda kumenya uko bahagaze tubigeraho. Turasaba abafite uburwayi bose kuza kwivuza n’abataripimisha kuza kwipimisha ku buntu."

Mu nyigisho Past. Ted Wilson atanga muri iyi minsi y’uruzinduko rw’ibyumweru bibiri mu Rwanda avuga ko ikigamijwe atari ukwigisha Ijambo ry’Imana gusa ahubwo bazafasha n’abatari bafite ubushobozi bwo kwivuza kubihabwa.

Ati "Ivugabutumwa rikwiye gucengera mu mitima y’Abanyarwanda bose bafite n’ubuzima buzima. Ubu turimo kwigisha tunavura, ndasaba buri wese kudapfusha ubusa aya mahirwe kuko Abanyarwanda muri abanyamugisha."

Muri ibi byumweru bibiri biravugwa ko Abanyarwanda barimo guhabwa ubuvuzi mu karere ka Huye, Rubavu na Kigali, buri wese ngo afunguriwe imiryango.

JPEG - 63.8 kb
Abafite umutima wo gutabara imbabare batanga amaraso na bo bahawe amahirwe
 

Comments

 
 
 Akarere ka Rulindo kazifashisha miliyoni zisaga 150 mu kubakira abarokotse Jenoside
Akarere ka Rulindo kazifashisha miliyoni zisaga 150 mu kubakira abarokotse Jenoside

Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo buravuga ko bwatangiye umushinga wo kubaka inzu 18 zizahabwa abarokotse Jenoside batishoboye, uyu mushinga ukazatwara amafaranga asaga miliyoni 151. Ubuyobozi (...)

Muhanga:Abahamwe n’icyaha cya Jenoside bireze banasabira imbabazi ibyaha bari barahishe
Muhanga:Abahamwe n’icyaha cya Jenoside bireze banasabira imbabazi ibyaha bari barahishe

Mu biganiro byateguwe muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, byahuje inzego z’umutekano n’iza Gereza ya Muhanga, bamwe mu bagororwa bahafungiye beruye bavuga ko hari (...)

Ngoma:Depite Nyirahirwa yakebuye ababyeyi babiba ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana
Ngoma:Depite Nyirahirwa yakebuye ababyeyi babiba ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana

Depite Nyirahirwa Veneranda, avuga ko bibabaje kuba hari bamwe mu bana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, bagacengezwamo inyigisho z’ivangura n’abo mu miryango bakomokamo. Yabwiye (...)

Bifuza ko urusengero rwiciwemo abatutsi 300 rwashyirwamo ikimenyetso
Bifuza ko urusengero rwiciwemo abatutsi 300 rwashyirwamo ikimenyetso

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari Mutura, ubu ni mu karere ka Rubavu, basaba ko urusengero rwa Bweramana rwiciwemo abatutsi barenga 300 rwashyirwaho ikimenyetso ndetse (...)

Nyabihu:Bamwe barakinangiye kwishyura imitungo bangije muri Jenoside
Nyabihu:Bamwe barakinangiye kwishyura imitungo bangije muri Jenoside

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Nyabihu, bavuga ko babangamiwe no kuba imyaka 23 ishize Jenoside ihagaritswe, ariko ngo imitungo yabo yangijwe muri icyo gihe ikaba (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.