Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Rubavu: Ababujijwe kubaza Perezida Kagame iby’ikibuga cy’indege baratabaza   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 July 2016

 
 

Abaturage batuye mu mbago z’ikibuga cy’indege mu karere ka Rubavu bakomeje kugaragaza agahinda baterwa no kuba imyaka igiye kuba 10 babuzwa gukorera ibikorwa by’iterambere ku butaka bijejwe guhabwa ingurane bakabuvamo hagakorerwaho ibikorwa byo kwagura iki kibuga.

Aba baturage bavuga ko barambiwe ibitangaza bijejwe kuko basubira inyuma cyane ko mu myaka ishize hari icyo bakabaye baragezeho. Bamwe muri bo bavuga ko ikibatera agahinda ari uko mu mpera za Werurwe 2016 ubwo basurwaga na Perezida Paul Kagame, inzego z’ubuyobozi zabasabye kutabaza icyo kibazo babizeza ko kigiye gukemuka ariko n’ubu barabona ntagikorwa.

JPEG - 82.2 kb
Abaturiye Ikibuga cy’indege bamaze imyaka irenga icyenda mu gihirahiro cyo kwimurwa

Umwe muri bo yagize ati “Baraduhombya niba baraduhagaritse gukorera mu butaka bwacu, ukaba ubutunze utazi aho uzabariza, utazi n’uwo ugomba gusaba uburenganzira bwo kubaza ngo ubyaze umusaruro ubutaka wiguriye ni ikibazo! N’iyo washaka gusana ntabwo byagushobokera bakubonye baguca amafaranga, cyangwa bakagusenyera.”

Undi muturage ati “Dukeneye ko batubwira niba ikibuga gihari tubimenye niba kidahari batubwire. Mu kwezi kwa Werurwe ubwo twari tugiye gusurwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame haje itsinda riratubarura kugira ngo tureke kubaza ikibazo cyacu, tugira ngo nagenda birakemuka ariko byaranze dukeneye kurenganurwa kuko turasubira inyuma cyane.”

Igihangayikishije aba baturage ni uko nyuma yo kwizezwa ingurane hari abari bagiye gufata ibibanza mu ideni bazi ko bazahita bishyura none kugeza n’ubu bakaba baheze mu bukode.

Imanizabayo Clarisse,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu unafite igice kinini cy’abaturage baheze mu gihirahiro, yavuze ko ubuvugizi bushoboka bwakozwe ndetse ko bazishyurwa vuba bagahabwa n’indishyi z’akababaro.

Yagize ati “Twabishikirije akarere na ko kakoze ubuvugizi muri Minisiteri ibishinzwe; hazakurikizwa amategeko agenga ingurane kuko iyo uwagenewe amafaranga y’ingurane atayaherewe igihe hari icyo amategeko abivugaho. Nibategereze hari icyizere ko bizakemuka vuba.”

JPEG - 192.2 kb
Abari bagiye kuva mu bukode bagahagarikwa barataka igihombo kuko inzu batangiye kubaka ntizemerewe kuzuzwa

Mu kwezi kwa Nyakanga 2015, intumwa z’Inteko Ishinga mategeko zari ziyobowe na Senateri Evariste Bizimana zaganiriye n’aba baturage, babizeza ko bagikorera ubuvugizi iki kibazo kikarangira.

Umunyamabanga wa leta muri Minisitere y’ibikorwa remezo ufite mu nshingano ze ubwikorezi Dr. Alexis Nzahabwanimana mu mwaka wa 2013 yari yasuye iki kibuga cy’indege cya Rubavu avuga ko imirimo yo kugisana iri hafi gutangira kandi abaturage bagiye kubarirwa bakimurwa, ariko amaso yaheze mu kirere.

Mu mezi abiri ashize Dr Ndahabwanimana yijeje Komisiyo y’Ingengo y’Imari mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, ko iki kibazo cyatekerejweho mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2016/2017 bikaba ari na bwo byitezwe ko kizakemuka kimwe n’icy’abagomba guhabwa ingurane ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali.

 

Comments

 
 
Akarere ka Ngoma kiyemeje gukurikirana ikibazo cy’abubatse ibiro by’akagari ntibishyurwe
Akarere ka Ngoma kiyemeje gukurikirana ikibazo cy’abubatse ibiro by’akagari ntibishyurwe

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko bwohereje agagenzuzi gukurikirana ikibazo cy’abaturage bavuga ko bahawe akazi ko kubaka ibiro by’akagari k’Akagarama ntibishyurwe. Aba baturage bo mu (...)

Rusizi:Imvura yashenye ibiro by’akagari yangiza n’imyaka y’abaturage
Rusizi:Imvura yashenye ibiro by’akagari yangiza n’imyaka y’abaturage

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi buravuga ko imvura ivanze n’urubura n’umuyaga mwinshi yaguye kuwa kabiri, yashenye ku buryo bukomeye ibiro by’akagari ka Gatare muri uyu (...)

Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000
Urubyiruko rw’i Rusizi rugiye guhabwa inkoko 18 000

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buravuga ko mu mezi make ari imbere inkoko 18.000 zigiye guhabwa urubyiruko rwibumbiye mu makoperative. Ni umushinga munini kandi urambye uzarukura mu bukene (...)

Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira
Rubavu:Kiliziya Gatolika yahagurukiye ikibazo cy’abasore n’inkumi bishyingira

Ubuyobozi bwa Paruwasi Gatolika ya Gisenyi mu karere ka Rubavu, buravuga ko bwiteguye gufasha urubyiruko mu buryo bwose bushoboka, ariko rugacika ku muco wo kwishyingira ugenda ufata indi ntera. (...)

Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka
Karongi:Arasaba ubufasha bwo kwivuza kanseri yo mu maraso amaranye umwaka

Nyiranshuti Venantie, umubyeyi w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Kananira, akagari ka Birambo, umurenge wa Gashali mu karere ka Karongi, arasaba ubufasha bwo kwivuza Kanseri yo mu maraso amaranye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.