Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Nyaruguru: Begerejwe ivuriro rito ngo ribakize ingendo ribapfira ubusa   

  Yanditswe na UMUTONI BEATHA
 4 months ago

 
 

Abaturage bo mu kagali ka Kabere mu murenge wa Nyabimata, mu karere ka Nyaruguru babangamiwe no kuba barahawe ivuriro rito ryunganira Ikigo nderabuzima cya Nyabimata, ariko kugeza ubu rikaba igihe kinini ridakora.

Aba baturage bahangayikishijwe no kuba bakigenda ibilometero birenga bine bahetse umurwayi bamujyana ku kigo nderabuzima, hakaba ubwo bamugezayo yarembye, ku buryo bishobora kubyara ibindi bibazo bikomeye.

Kuva mu kagari ka Kabere ujya muri santere nkuru ya Nyabimata harimo urugendo ruri hejuru y’ibilometero bine, kandi bitewe n’imiterere y’imisozi y’aho ngo bagorwa no kuhagera.

JPEG - 229 kb
Poste de Santé ya Kabere ngo ntirakora na rimwe kuva yubakwa mu mwaka wa 2014

Abaturage bavuga ko bagorwa n’urwo rugendo kandi basize ivuriro hafi y’iwabo ridakora, ku mpamvu batasobanuriwe kandi ntibanagire imodoka itwara abarwayi barembye ibageraho.

Umwe yagize ati "Ubu turarwara warwaza umuntu kugira ngo agere kwa muganga bikaba ingorabahizi, ni ugushaka abagufasha kumuheka mu ngobyi za kinyarwanda, kugira ku kigo nderabuzima bikadufata urugendo dore ko dukora ibilometero bisaga bine, urumva ingaruka duhura nazo ababyeyi bagiye kubyara bo babyarira nzira."

Abaturage bishimiye ko begerejwe ivuriro ribaruhura urugendo rugana i Nyabimata muri santere, ariko kuri ubu babazwa n’uko risa n’aho ntacyo ribamariye.

Nyirahabimana yagize ati "Bari baduhaye ivuriro rito ryunganira ikigo nderabuzima bikadufasha kugera kwa muganga bitatugoye, ariko ntirikora, ubu rwose amezi agera kuri abiri arashize ntitunazi impamvu ryahagaze ntacyo twamenyeshejwe."

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyabimata bwo buvuga ngo butari buzi ko iryo vuriro ridakora, ariko ko bugiye gukurikirana ngo bumenye aho ikibazo kiri maze gikemurwe nk’uko Serugo Alexis, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’uyu murenge abitangaza.

Yagize ati "Ntabwo iki kibazo twari tukizi ariko tugiye gukurikira iki kibazo nidusanga koko iyi posite de sante idakora, tuvugane n’ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Nyabimata tumenye impamvu yo kuba barahagaze gukora, tunarebe uburyo iki kibazo cyakemuka."

Iri vuriro rito (poste de santé) rya Kabere ryubatswe mu mwaka wa 2014 nyuma y’uko abaturage bagaragaje ikibazo cyo kugorwa no kugera ku kigo nderabuzima.

 

Comments

 
 
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane

Bamwe mu batuye umujyi wa Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’amakara yo gutekesha, n’aho bayabona bakayabona ku giciro bavuga ko gihanitse bagereranyije (...)

Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta
Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta

Hategekimana Jean Pierre, w’imyaka 40, afungiwe kuri sitasiyo ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke akurikiranweho kwigabiza ishyamba rya Leta riri mu mudugudu wa Kacyiru, mu kagari ka Ntendezi, (...)

Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi
Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi

Binyuze mu buryo bw’umuganda, urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma rwasaniye inzu, runubakira ubwiherero ndetse n’akarima k’igikoni abana b’imfubyi babiri. (...)

Abasaga 300 bahawe akazi ko kubaka imihanda Perezida Kagame yemereye Abanyagakenke
Abasaga 300 bahawe akazi ko kubaka imihanda Perezida Kagame yemereye Abanyagakenke

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko ibikorwa byo kubaka imihanda Perezida wa Repubulika yemereye abaturage byatangiye, ndetse ko abaturage basaga 300 babonye akazi. Iyi mihanda Perezida (...)

Ngororero:Abahinzi bakeneye inganda zitunganya umusaruro w’urutoki
Ngororero:Abahinzi bakeneye inganda zitunganya umusaruro w’urutoki

Abahinzi bo mu Karere ka Ngororero bavuga ko kutagira inganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku rutoki ndetse no ku bindi bihingwa, bituma umusaruro wabo utababyarira umusaruro ukwiye. Mu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.