Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Nyamasheke: Imiryango itishoboye isaga 13900 igiye guhabwa akazi   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 3 months ago

 
 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwatangaje ko bwiteguye guha akazi imiryango itishoboye 13932 igiye guhabwa akazi muri gahunda ya VUP muri uyu mwaka mu gufasha abakiri mu cyiciro cya mbere bashobora gukora kwigira.

Ubuyobozi bw’akarere bwiyemeje ko umuturage azajya ahemba amafaranga y’u Rwanda 1000 buri munsi akamugeraho buri nyuma y’iminsi 10, agahabwa amahirwe yo gukora nibura iminsi 75 kugira ngo azamure imibereho ye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Claudette, yavuze ko biteze kubona umusaruro muzima w’iyi mirimo igira aho ibakura n’aho ibageza mu iterambere.

Yagize ati “Abazahabwa iyi mirimo ni abaturage b’imirenge 13 ku mirenge 15 igize aka karere, bakazakora imirimo inyuranye irimo gutunganya imihanda ibahuza mu midigudu, utugari n’imirenge, gukora amaterasi y’indinganire, gukora inzira z’amazi kugira ngo imihanda idakomeza kwangirika n’ibindi.”

Asanga uretse gukura abaturage mu bukene, nk’uko byagiye bigenda no ku bandi bayihawe mbere, bizanateza imbere Akarere muri rusange kuko imihanda izakorwa, n’amaterasi bikorwa bizaba bigiye kongera ibikorwa by’iterambere.

Umwe mu batuye mu murenge wa Nyabitekeri wakoze muri VUP kuva muri Werurwe kugera muri Nyakanga 2016, ariko kugeza n’ubu we na bagenzi be bakaba batarahabwa amafaranga yabo, yabwiye Imvaho Nshya ko umurenge wabo ukwiye kujya wihutisha kubahemba kugira ngo babashe gukorana imbaraga bizeye ko nta kibazo cy’amafaranga cyihutirwa bazagira.

 

Comments

 
 
Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse
Bamwe mu bacururiza ku mupaka wa Rusizi I bahawe amezi 2 yo kuba bimutse

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasaba abagize urugaga rw’abikorera muri aka karere n’abacuruzi bakorera ku mupaka wa Rusizi ya mbere, kwicara hamwe bitarenze amezi 2 bakareba bimwe mu bicuruzwa (...)

Rusizi: Ubuyobozi bwahagurukiye abagabo bamarira umutungo w’urugo mu kabari
Rusizi: Ubuyobozi bwahagurukiye abagabo bamarira umutungo w’urugo mu kabari

Amakimbirane yo mu miryango mu karere ka Rusizi akenshi ashingira ku businzi bukabije bw’umwe mu bagize umuryango, aho hari aho usanga umugabo akorera amafaranga yose aho kuyacyura akayamarira mu (...)

Kirehe:Abaturage biyubakiye ivuriro rya miliyoni 83
Kirehe:Abaturage biyubakiye ivuriro rya miliyoni 83

Abaturage bo mu kagari ka Kiyanzi, umurenge wa Nyamugali, mu karere ka Kirehe bagorwaga no gukora ingendo ndende bajya kwivuza, ubu barishimira ko baruhutse, kuko biyujurije ivuriro ‘Poste de (...)

Ngoma: Amapfa yatije umurindi ubujura
Ngoma: Amapfa yatije umurindi ubujura

SSP Janvier Mutaganda, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma, avuga ko ubujura bwiganjemo ubw’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’amatungo, bwagaragaye cyane muri aka karere mu mwaka (...)

Musanze:Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe n’indwara yitwa Cyumya
Musanze:Abahinzi b’ibigori bahangayikishijwe n’indwara yitwa Cyumya

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kirakangurira abahinzi b’ibigori gukoresha imbuto y’indobanure no gusimburanya ibihingwa mu murima hagamijwe kurwanya indwara y’ibigori yitwa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.