Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Nyamasheke: Bamwe barataka guhozwa ku nkoni n’abagore babo   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 3 months ago

 
 

Bamwe mu bagabo bo mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke baravuga ko barambiwe inkoni bahora bakubitwa n’abagore babo.

Bamwe muri aba bagabo bavuga ko birirwa mu misozi batari kumwe n’abagore babo, bwakwira bakibaza aho bataha bikabayobera, bagasaba ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryakongera kwigishwa neza mu baturage, aba bagore bakamenya ko umugabo atari uwo guhozwa ku nkoni.

Ubwo Imvaho Nshya yaganiraga na bamwe mu bagore n’abagabo bo muri uyu murenge, bose bahurije ku makimbirane yo mu ngo agenda yiyongera cyane.

Aba baturage bagaragaje ko amakimbirane yo mu ngo agenda ahindura isura, aho n’abagabo basigaye bataka gukubitwa n’abagore bafatanyije n’abana babo, abandi bakabura uko bagira bakahukana bakagaruka mu ngo hashize igihe, hakaba abatekereza kwiyahura bakanabigerageza, n’abata ingo burundu bagatorongera bitewe n’abagore babahoza ku nkeke.

JPEG - 890.1 kb
Bamwe muri aba baturage bemeza ko n’abagabo basigaye bahohoterwa (Foto Bahuwiyongera S)

Umugabo umwe utuye mu mudugudu wa Gaseke, mu kagari ka Kabuga yagize ati “Gukubitwa kw’abagabo ino twabigize ibisanzwe kuko nk’ubu mu minsi ishize umugore yankubise umwase mu mutwe barinda kunjyana kwa muganga kandi ibyo twapfaga ntibyari gutuma ankubita uwo mwase.

Twapfaga ngo ko nagurishije inka nkagura into kuri yo kandi njye numva ibyo nakoze byari byo kuko iyo nari naguze yari nziza kuri iyo ariko yarankomerekeje.Ubwo rero ndumva iki ari ikibazo gikomeye cyane gikeneye impuguro naho ubundi abagabo b’ino tumerewe nabi.”

Ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Munini muri aka kagari, Twamugira Jean, yabwiye Imvaho Nshya ko amakimbirane yo mu ngo muri uyu murenge ahari cyane, abagabo bahohoterwa, abahozwa ku nkeke, cyane cyane abakubitwa, bigaterwa no kutumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Yasobanuye ko hari bamwe mu bagore babwira abagabo ko nibabakoraho Polisi ihita ibatambikana bigatuma abagabo basa n’aho bumva nta gaciro bagifite mu ngo, bamwe bagahitamo kwahukana.

Yagize ati “Ni ikibazo gikomeye cyane kuko hari abagore usanga bahora mu nzoga bameze nk’abananiye abagabo, bataha bagateza ingorane mu ngo zirimo n’uko gukubita abagabo, ari bwo usanga abagabo bamwe bahora bacecetse bwacya ukumva ngo biyahuye cyangwa batorongeye bagiye.

Tukaba twarabihagurukiye dukoresheje umugoroba w’ababyeyi n’amadini, kugira ngo turebe ko umuryango wasubirana ubusugire bwawo abantu ntibahore mu makimbirane.”

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, avuga ko amakimbirane yo mu ngo yahagurukiwe binyuze mu bukangurambaga, abenshi bakaba bapfa imitungo, gucana inyuma cyangwa ibindi bibazo.

Akaba yizeza ko abagore bakubita abagabo bakaba bazegerwa bakigishwa kugira ngo iyi ngeso icike burundu muri aka karere.

 

Comments

 
 
Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi
Gakenke-Muyongwe: Kubona ‘rezo’ ya telefone biracyari ingorabahizi

Abaturage bo mu murenge wa Muyongwe mu karere ka Gakenke, bavuga ko bababajwe no kuba burira imisozi bajya gushaka ihuzanzira (rezo) rya telefone ngendanwa, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukemura (...)

Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane
Ngoma:Batewe impungenge n’igiciro cy’amakara cyazamutse cyane

Bamwe mu batuye umujyi wa Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’ibura ry’amakara yo gutekesha, n’aho bayabona bakayabona ku giciro bavuga ko gihanitse bagereranyije (...)

Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta
Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi azira kwigabiza ishyamba rya Leta

Hategekimana Jean Pierre, w’imyaka 40, afungiwe kuri sitasiyo ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke akurikiranweho kwigabiza ishyamba rya Leta riri mu mudugudu wa Kacyiru, mu kagari ka Ntendezi, (...)

Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi
Ngoma:Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwaremeye imfubyi

Binyuze mu buryo bw’umuganda, urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma rwasaniye inzu, runubakira ubwiherero ndetse n’akarima k’igikoni abana b’imfubyi babiri. (...)

Abasaga 300 bahawe akazi ko kubaka imihanda Perezida Kagame yemereye Abanyagakenke
Abasaga 300 bahawe akazi ko kubaka imihanda Perezida Kagame yemereye Abanyagakenke

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko ibikorwa byo kubaka imihanda Perezida wa Repubulika yemereye abaturage byatangiye, ndetse ko abaturage basaga 300 babonye akazi. Iyi mihanda Perezida (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.