Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Nyamagabe: Batewe impungenge n’abasore bambura abantu ku manywa   

  Yanditswe na UMUTONI BEATHA
 2 months ago

 
 

Abaturiye isantere y’ubucuruzi ya Taba n’abayigendamo, bakomeje kugaragaza impungenge batewe n’insoresore zambura abantu ku manywa, ndetse zigateza n’ibindi bibazo by’umutekano muke.

Iyi santere iri mu karere ka Nyamagabe yagiye ivugwamo ibibazo by’umutekano muke, ahanini byaterwaga n’inzoga z’ibikwangari n’ibindi biyobyabwenge.

Bamwe mu bayituriye ndetse n’abahakorera imirimo nk’ubucuruzi, baratangaza ko ikibazo basigaranye ari icy’ubujura bukabije bukorwa n’insoresore zirirwa zicaye kuri iyi santere zibabuza gukora amasaha menshi.

Aba baturage basanga ubuyobozi bukwiye gufata ingamba zatuma bakora bumva ko bafite umutekano usesuye. Santere y’ubucuruzi y’ahitwa ku i Taba mu murenge wa Gasaka, iherereye mu nkengero z’umujyi wa Nyamagabe.

JPEG - 176 kb
Abatuye muri iyi santere ya Taba babangamiwe n’abasore babiba (Foto Umutoni B)

Ni santere bigaragara ko igenda izamuka mu bucuruzi bitewe nuko iri mu ihuriro ry’imirenge inyuranye y’akarere ka Nyamagabe ndetse n’aka Huye. Abahashora imari bagaragaza impungenge z’uko umutekano wabo ubangamirwa n’abajura bagaragara muri iyo santere, baba bashaka kubacuuza ibyabo.

Ibi ngo bituma abacuruzi bakorera aho ku i Taba, bakora amasaha make kandi aho bakorera hagaragara nk’umujyi. Iki kibazo giterwa n’ubujura, usanga n’abasanzwe bahatuye bakigarukaho by’umwihariko, nka kimwe mu bibahangayikishije.
Kimwe n’abacuruzi, basaba ko cyakwiganwa imbaraga, byanashoboka hagafatwa ingamba zikomeye zo guhashya abo bajura, ngo batakihishira.

Umwe mu bacuruzi yagize ati “Hano turembejwe n’abajura batwambura ku manywa y’ihangu pe, umujura araza akakwiba ureba nta n’ikibazo afite pe kuko ntiwamukurikira yakwica.

Tubona rwose batakihishira, nta mikino bafite ngo ukora ntiyarya ngo bo baburare bakabambura ku mugaragaro, yewe niba nta gikozwe tubona bazajya banaza bagasohora umuntu muri butike bagakora ikindi bishakira. Iyo rero babonye Polisi bajya kwihisha ntibagaragare ni yo mpamvu dusaba ko byakoranwa ubushishozi.”

Bayiringire Jean, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gasaka, avuga ko nyuma yo guca urugomo rwaturukaga ku nzoga z’inkorano ngo n’ikibazo cy’ubujura kizwi kandi kitibagiranye, kiri gushakirwa ingamba.

Yagize ati “Ikibazo ntikibagiranye, dufite urwego rw’abaturage baduha amakuru ku bijyanye n’aba bajura, turi muri gahunda yo guca burundu izo nsoresore zigize imburamukoro zikambura ku manywa.

Kandi ntibizatinda kuko ntabwo byashoboka ko umuntu yirirwa yicaye ategereje kwambura uwakoze akazi ke ngo amwambure ngo yihanganirwe, ntibibaho.”

Santere ya Taba ihurirwamo n’abaturage baturuka mu mirenge ya Mbazi na cyanika ho mu karere ka Nyamagabe, ndetse n’uwa Kigoma mu karere ka Huye.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Aborozi  b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura
Aborozi b’i Nyagatare batewe impungenge n’indwara itazwi ituma inka zabo ziramburura

Bamwe mu borozi bo mu Kagali ka Ryeru mu Murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’igisa n’icyorezo cyateye mu nka zabo zihaka, zikaramburura zenda kubyara. Aba borozi (...)

Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga
Musanze:Basabye ko ubushakashatsi ku miyoborere bugera no mu bigo byigenga

Ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, cyerekanaga igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivise, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basabye ko ubu bushakashatsi bwajya (...)

Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe
Ngoma:Abadepite bashimye uko abaturage babyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere begerejwe

Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite bari mu gikorwa cyo gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Ngoma, aho bagenzura akamaro byagiriye abaturage, bakanakira ibyifuzo (...)

Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge
Rusizi: Inyubako zangijwe n’umutingito zikorerwamo zitarasanwa ziteye impungenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabwe gukurikiranira hafi ikibazo cya zimwe mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi zashegeshwe n’umutingitito, nyamara magingo aya zikaba zigikorerwamo kandi (...)

Rusizi: Ubuyobozi bwahumurije abaturage bafite abana biga mu mashuri ashaje
Rusizi: Ubuyobozi bwahumurije abaturage bafite abana biga mu mashuri ashaje

Ababyeyi barerera muri GS Ntura Protestant, ishuri riri mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, bafite impungenge z’uko abana babo bagiye gutangira amashuri, ibyumba by’amashuri bigiramo bishaje (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.