Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Ntara

Nyagatare: Basangije amahanga umusaruro wo kwishyira hamwe   

  Yanditswe na HITIMANA DIEUDONNE
 2 months ago

 
 

Itsinda ry’abaturutse mu bihugu icyenda bifite imishinga y’ubuhinzi iterwa inkunga n’umushinga IFAD, bagiriye urugendoshuri mu murenge wa Mukama, Akarere ka Nyagatare bagamije kwirebera uko amakoperative y’abahinzi akora ndetse n’icyo kwibumbira hamwe byafashije abanyamuryango.

Nyuma yo gusura bimwe mu bikorwa by’abahinzi biteje imbere bo mu karere ka Kayonza, iri tsinda ririmo abashinzwe gukurikirana ubuhinzi n’imishinga iteza imbere ubuhinzi mu bihugu byabo, bagiriye urugendo mu murenge wa Mukama basura abahinzi b’ibigori bibumbiye muri Koperative CODPCUM.

Uru rugendo kandi ngo ruri mu rwego rwo kureba uko imishinga iterwa inkunga n’ikigega mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi IFAD ishyirwa mu bikorwa.

Ku ruhande rw’u Rwanda uyu mushinga wa IFAD ukaba utera inkunga umushinga wa PASP ukorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, uyu mushinga ukaba ufasha abahinzi n’aborozi gufata neza no kongera umusaruro harimo no kuwugeza ku masoko.

Bimwe mu bikorwa PASP iteramo inkunga hakaba harimo n’aba bahinzi bahinga ibigori basuwe.

Bamwe mu bahanzi bahinduriwe imibereho yabo no kuba barifatanyije n’abandi muri Koperative, batangarije Imvaho Nshya ko bagihinga mu buryo bwa gakondo byatumaga nta musaruro uhagije babona, nyuma y’amahugurwa n’inkunga bagiye bahabwa n’umushinga PASP kuri ubu bakaba bamaze kwiteza imbere ku buryo bugaragara.

JPEG - 256.7 kb
Abahinzi b’ibigori barerekana imashini ikoreshwa mu kumisha umusaruro

Musabende Dorothee, umwe mu banyamuryango b’iyi Koperative yasuwe n’aba banyamahanga baturutse mu bihugu birindwi, yemeza ko ubuzima yarabayemo kera bwari ubuzima buciriritse cyane.

Uyu muturage ahamya ko kuri ubu yiyubakiye inzu ndetse anigurira moto imufasha mu yindi mirimo ya buri munsi harimo no kugeza umusaruro we ku isoko.

Musabende yagize ati “Rwose ubu ng’ubu Koperative ikintu cya mbere yatumye tujijuka, noneho kubera n’amahugurwa menshi tumenya no guhinga, twahingaga tuvanga vanga nka gakondo ubu turasarura imyaka itubutse.
Umuntu asigaye asarura toni irenga, nizaniye umugezi mu rugo, nigurira moto ndetse niyubakira inzu nziza murayireba."

Lucian Zigiriza, umukozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu mushinga wa PASP, ari na we wari uyuboye iri tsinda mu rugendoshuri bakoreye muri aka karere ka Nyagatare, avuga ko by’umwihariko uru rugendo rw’izi ntumwa rufite intego yo gushyira mu bikorwa icyifuzo bari bagize cyo kwirebera uko abahinzi biteza imbere.

Yagize ati "Barahageze ndetse basuye amakoperative dufasha, ariko by’umwihariko ikintu kigendanye nuko duhuza abahinzi n’ibigo by’imari n’umwihariko w’u Rwanda, kuko bagiraga ngo batwigireho barebe uko dufasha abahinzi kubona inguzanyo maze bakiteza imbere.Batangajwe no kumva ko kuri hegitari basarura toni esheshatu zinarengaho."

U Rwanda ruri mu bihugu bifatirwaho urugero muri birindwi bifite imishinga iterwa inkunga na IFAD.

Abitabiriye uru rugendoshuri baturuka mu bihugu 9, ari byo:Uganda, Tanzaniya, Kenya, Mozambique, Botswana, Malawi, u Butaliyani, Chile na Etiyopiya,

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze
Abaturage b’i Rubavu bishimiye ukwegura kwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze

Nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi b’utugari n’abakozi babungirije, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu turere tugize intara y’Uburengerazuba bagiye basezera ku mirimo yabo, bamwe mu (...)

Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka
Nyamasheke:Meya Kamari aramagana abadukanye ubugome bwo gutema inka

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko buhangayikishijwe n’abantu badukanye ingeso mbi yo gutema inka z’abaturage. Ni nyuma y’aho mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, umuturage (...)

Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza
Rubavu : Abubatse umudugudu w’icyitegererezo bamaze amezi ane bishyuza

Bamwe mu baturage bubatse inzu z’icyitegererezo mu kagari ka Muhira mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, baravuga ko bamaze amezi ane bategereje kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 3 (...)

Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka
Ngoma:Imiryango itishoboye hafi 7000 imaze korozwa muri gahunda ya Girinka

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma butangaza ko kuva gahunda ya Girinka munyarwanda yatangira mu mwaka wa 2006, kugeza ubu inka zimaze korozwa imiryango itishoboye muri aka karere zimaze kurenga 6928. (...)

Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa
Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi 4 badahembwa

Abaturage bakora mirimo yo gutunganya imihanda no gucukura imirwanyasuri muri gahunda ya VUP mu murenge wa Kinihira ho mu karere ka Ruhango, baravuga ko bamaze igihe kigera ku mezi ane (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.